Damini Ebunoluwa Ogulu, icyamamare mu muziki wa Afurika no ku rwego rw’isi, uzwi nka Burma Boy, yashyize hanze album ye ya karindwi yise ‘I Told Them’, yari amaze iminsi ateguza abakunzi be.
Ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda nubwo rikiri mu ntangiriro, ariko bigaragara ko hari icyizere mu bihe biri imbere cyo kugera ku rwego rwifuzwa, ni yo mpamvu ikiganiro ‘EdTech Monday’ cya Kanama, kizagaruka ku guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi mu Rwanda.
Indirimbo Calm Down, umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, yasubiranyemo na Selena Gomez, yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ku rwego rw’Isi muri iyi mpeshyi ya 2023.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (CGS), Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF), ku cyicaro gikuru cyazo giherere mu mujyi wa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, ashima uruhare rwazo mu kurwanya iterabwoba.
Umuhanzi Britney Spears uherutse gutandukana n’umugabo we, Sam Asghari, yagaragaye mu mujyi wa Los Angeles yasohokanye n’undi mugabo.
Serena Jameka Williams, umwe mu bagore bamamaye mu mukino wa Tennis ku Isi we n’umugabo we Alexis Ohanian, bari mu byishimo byo kwakira Umwana wabo wa Kabiri.
Robinson Fred Mugisha umaze kwamamara mu gutunganya umuziki nka Element, Eleéeh, yasabye urubyiruko kudacika intege mu byo bakora kugirango bizabafashe kugera ku ntego zabo mu bihe biri imbere.
Umuhanzi Rukundo Christian umaze kwamamara ku izina ry’ubuhanzi rya Chriss Eazy akaba n’umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mu gihugu cya Zambia.
Umuhanzi Ishimwe Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin, uri mu bakunzwe cyane mu njyana ya Trap na Drill Music ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bijyanye no kwigira amasomo ku muziki wo muri iki gihugu. Umenyekanisha ibihangano bye.
Abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Chriss Eazy bari mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards, bizatangirwa i Kigali mu Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid, ari mu gahinda nyuma yo gupfusha nyina, Jane Dolapo Balogun witabye Imana azize uburwayi.
Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ufite ubumuga bwo kutabona Ndayizigiye Appolaire uzwi nka Chona Hodari, uri mu bari kuzamuka neza yiyemeje gufasha leta mu bikorwa biteza imbere igihugu binyuze mu buhanzi.
Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa The Ben, uherutse kugira ibyago byo gupfusha umubyeyi.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze umuganda zitanga na serivisi z’ubuvuzi mu bikorwa bigamije ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Mocimboa da Praia, burangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere, Sergio Domingo Cypriano, wari uherekejwe n’abayobozi mu nzego z’umutekano za Mozambique barimo Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe amakuru n’umutekano, Zito Navaca, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda bashima uruhare rwazo mu bikorwa byo (…)
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame ndetse ahamya ko bigaragaza ko iyo ibyo akora byagenze neza n’Umukuru w’Igihugu abimenya.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye itsinda ry’abayobozi mu nzego z’umutekano za Eswatini bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo n’Umutekano, Igikomangoma Sicalo Dlamini.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’Umuraperi Rukundo Elie (Green P), bari mu gahinda ko kubura umubyeyi wabo Mbonimpa John, wazize uburwayi.
Perezida Paul Kagame yakiriye David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, uri mu Rwanda mu gusoza Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival.
Nizard Niyonkuru uzwi nka Niz Beatz ni umwe mu basore b’abahanga bafite ikiganza cyihariye ndetse banatanga icyizere u Rwanda rufite mu bijyanye no gutunganya umuziki [Producer], umwuga yatangiye kuva mu 2013, ashyize ku ruhande ubuhanzi yiyemeza kubikora kugeza ku rwego mpuzamahanga.
Umuhanzikazi Britney Spears yatandukanye n’umugabo we, Sam Asghari, bari bamaranye amezi 14 gusa bashakanye.
Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagejeje ku basore n’inkumi ba RDF ubwo basozaga imyitozo ihambaye yo kumasha, yavuze ko RDF itabereyeho gushoza intambara, ahubwo ibereyeho kwirinda no kurinda amahoro hano iwacu n’ahandi hose ijya.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 yakurikiye imyitozo yo kumasha y’Ingabo z’u Rwanda.
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo kizasoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’.
John Mirenge yashyikirije Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi mushya mu bihugu by’Abarabu.
Bruce Melodie, Knowless na Nel Ngabo begukanye ibihembo bya ‘East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA)’, byatangiwe i Nairobi muri Kenya ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.
Umunyarwenya ukomoka muri Uganda, Patrick Salvado Idringi uri no mu bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, yavuze ko inzozi ahorana mu buzima ari uguhura na Perezida Paul Kagame.
Nyuma y’iminsi abakunzi b’umuziki muri Tanzaniya bategereje kumenya gahunda y’iserukiramuco ngarukamwaka rya ‘Wasafi Festival’, Wasafi Media yasohoye urutinde rw’abahanzi bazaririmba muri iryo serukiramuco.
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony J. Blinken, byibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, yakiriye Gen (Rtd) Roméo Dallaire, washinze Dallaire Institute for Children, Peace and Security uharanira kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare, ndetse no kugarura amahoro n’umutekano.