Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristovão Artur Chume, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherereye mu Karere ka Ancuabe, ashima uruhare zagize mu kugarura amahoro muri aka Karere.
Aurore Mutesi Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jacques Gatera bari bamaze iminsi mu rukundo.
Abahanzi nka Michael Jackson, Whitney Houston, umwami n’umwamikazi mu njyana ya Pop na RnB, ni bamwe mu bagiye bakora amateka bagaca uduhigo tutarakurwaho n’undi uwo ari we wese bakagurisha miliyoni za kopi za Alubumu ku bakunzi babo hirya no hino ku isi.
Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi muri iki gihe w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit, n’intumwa ayoboye zirimo Dr. Peter Mathuki, Umunyamabanga Mukuru wa EAC.
Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.
Rusanganwa Norbert, uzwi nka Kenny Sol, akaba umwe mu bahanzi bahagaze neza bamaze no kugwiza igikundiro mu Rwanda no mu Karere, yamaze kwinjira mu mikoranire na label y’umuziki ya 1:55 AM, iyobowe na Karomba Gael, uzwi ku izina rya Coach Gael.
Raporo nshya yakozwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB), yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 11 bya mbere muri Afurika biteganijwe ko bizagira ubukungu butajegajega mu myaka ibiri iri imbere.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye intumwa zigizwe n’abarimu n’abanyeshuri 20 baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria, bari mu rugendoshuri.
Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Stanley Omah Didia, uzwi ku izina rya Omah Lay, yatangaje ko agiye kumara igihe adashyira hanze ibihangano, asaba abakunzi be kubyihanganira.
U Rwanda rwagaragaje ko u Bufaransa buzi neza kurusha abandi bose, intandaro y’ibibazo bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), kandi ko ari cyo gihugu cyagakwiye gushinjwa amakosa yateje ibibazo by’ingutu bishingiye ku mutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari.
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi ukomeye muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jennifer Lopez, yatangaje ko akazina ka ‘Ifunanya’, ari ryo zina ry’akabyiniriro agiye kujya yitwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, General Saïd Chanegriha, yatangiye uruzinduko rw’akazi agirira mu Rwanda, rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’Igisirikare.
Michael Tomlinson, Minisitiri w’Ubwongereza ufite mu nshingano abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko yashimangiye ko indege itwaye abimukira n’abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda, izahaguruka mu minsi ya vuba.
U Rwanda rwatangaje ko ruhangayikishyijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi, ndetse n’imyitwarire ya ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya RDC n’ubufatanye hagati y’iki (…)
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera na rimwe rushidikanya, cyangwa ngo rusabe imbabazi uwo ari wese zo kurinda umutekano w’abaturage barwo, ndetse rutazigera rubisabira uruhushya rwo kubikora.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ubashe kurushaho gutera imbere no kugera ku rwego wifuzwaho, hakenewe ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda ziba zemeranyijweho.
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama igamije kugaragaza intandaro y’ibibazo by’umutekano muke, bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), birimo n’imiyoborere mibi n’ivangura rishingiye ku moko.
Perezida Paul Kagame, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Dubai, Lt General Abdullah Khalifa Al Marri, yasuye icyicaro gikuru cy’iyi Polisi, agaragarizwa ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’udushya bikoreshwa mu gucunga umutekano.
U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano rusange y’ubutwererane agamije kurushaho kwihutisha ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu no guhanahana ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.
Mu birori biba bihanzwe amaso n’Isi yose, biherekeza umukino wa nyuma wa Shampiyona ya NFL (American Football) bizwi nka Super Bowl halftime Show, abahanzi Taylor Swift na Beyoncé batangaje ko bitegura gushyira hanze Album zabo nshya.
Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye na Imanzi Agency Ltd, bateguye Iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe ‘Miss Black Festival’, rigamije guha agaciro no kongerera ubushobozi umukobwa w’umwirabura aho aherereye ku Isi.
Umunya-Jamaica Robert Nesta Marley wamamaye mu njyana ya Reggae ku izina rya Bob Marley yakorewe filime igaruka ku mateka ye mu bikorwa bya muzika no hanze yabyo ndetse n’uruhare yagize mu kwimakaza urukundo yifashishije iyi njyana.
Mu gitaramo umuhanzi The Ben yakoreye i Kampala ku munsi w’abakundana (Saint Valentin), yatanze ibyishimo ku rwego rwo hejuru ku bakunzi b’umuziki we mu gihugu cya Uganda.
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahaga cy’Imiyoborere myiza cya ‘Global Government Excellence Award and Government Innovation and Public Services Excellence’, rubikesha gahunda yo gukorera ku mihigo, aho abayobozi biyemeza gutanga umusaruro bijyanye n’ishusho rusange y’ibyo Igihugu cyifuza kugeraho.
Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we William Bradley Pitt, bakaba n’ibyamamare muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiye guhabwa gatanya basabye mu myaka irindwi ishize.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, byagarutse ku kwagura Ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), bahuriye mu nama igamije gushyiraho ikigo cy’indashyikirwa kizajya gitangirwamo amasomo yakuwe mu butumwa bw’amahoro mpuzamahanga, mu bihugu bitandukanye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko iyo witegereje amakimbirane ari kubera muri Palestine mu Ntara ya Gaza no mu bindi bice by’Isi ndetse akaba akomeje no guhitana ubuzima bwa benshi, wibaza niba hari amasomo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasigiye Isi.
Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido ukomoka muri Nigeria, akaba icyamamare mu njyana ya Afrobeats yahishuye ko nyuma y’uko atabashije kwegukana igihembo cya Grammy, umubyeyi we (nyina) yamusabye kudacika intege.