Umuraperi Elia Rukundo wamenye nka Green P, wamamaye mu itsinda rya Tuff Gang yagaragaje ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari umwanya yataye mu bigare byamujyanye mu nzira mbi zatumye habura gato ngo ahatakarize ubuzima.
U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya, yahuje ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu byo muri aka Karere.
Françoise Uwumukiza, uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yashyize hanze indirimbo yise ‘Peace for Health’ igaruka ku kwimakaza amahoro n’ubumwe mu Karere, n’inshingano Abanyafurika basangiye zo gufatanyiriza hamwe.
Ubuyobozi bw’abategura irushanwa rya muzika ‘Show Me Your Talent’ ryabereye i Kigali mu myaka ibiri ishize, bwatangaje ko ryamaze no kwagura imbibi aho igice cyaryo cya gatatu kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwagura imipaka mu kugaragaza impano z’abanyamuziki batandukanye.
Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 101 y’amavuko. Amakuru y’urupfu rwa Muzehe Mpyisi yamenyekanye atangajwe n’abo mu muryango we kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (Rwanbatt-1) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo zambitswe imidari mu rwego rwo gushimirwa uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ubuyobozi bw’Umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda usanzwe utegura Iserukiramuco ‘Iteka African Cultural Festival’ bwatangaje ko bwifuza kugeza ibikorwa by’iri serukiramuco mu gihugu hose mu buryo bwo kugira uruhare mu kukimenyekanisha binyuze mu bukerarugendo.
U Rwanda ruratangaza ko mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi na Kenya, rugiye kubaka ibikorwa remezo ku butaka rwahawe buherereye ku cyambu cyo ku butaka cya Naivasha, mu koroshya kwakira ibicuruzwa biva ndetse n’ibyoherezwa mu Rwanda.
Perezida wa Guinée Conakry, Général Mamadi Doumbouya, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Cindy Marvine Gateka, yahuje imbaraga na Aline Gahongayire uherutse kwemera kumufasha muri muzika, bakorana indirimbo bise Wondekurwa Norwa.
Umuhanzi wo muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka wubatse izina mu muziki nka Ruger, yatandukanye n’inzu ya Jonzing World Label yamufashaga ikanareberera inyungu ze mu bikorwa bye bya muzika.
Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Tiwatope Omolara Savage uzwi cyane nka Tiwa Savage yatangaje yibiwe i Londre mu Bwongereza.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse, uri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kunoza umubano usanzweho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, bikajyana no gushyigikira abana b’abakobwa kugana amashuri no kubafasha kuyasoza.
Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye muri filime ku izina rya Komando, yatawe muri yombi n’inzego za gasutamo ku kibuga cy’indege cya Munich mu Budage azira kunanirwa kumenyekanisha imisoro y’isaha ihenze yafatanywe yo mu bwoko bwa Audemars Piguet.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, wamamaye mu njyana ya Afrobeats yongeye gukora amateka yo kugurisha amatike yose y’igitaramo agashira ku isoko.
Ku ruhande rw’inama y’ihuriro mpuzamahanga y’ubukungu, World Economic Forum, iri kubera i Davos mu Busuwisi, tariki 16 Mutarama 2024 nibwo hatangijwe ku mugaragaro umushinga wiswe "Timbuktoo" n’ikigega cyawo bigamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite impano ariko zikaba zikibura rimwe na rimwe ubujyanama n’inkunga zo kuzishyigikira kugira ngo zibashe kubyara umusaruro.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana n’intumwa ayoboye aho ari mu ruzinduko muri Qatar, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, byagarutse mu kurushaho gufatanya mu rwego rw’umutekano mu bihugu byombi.
Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), barimo aba Ofisiye ndetse n’abafite andi mapeti, basoje imyitozo ihanitse igenewe abarwanira ku butaka (Advanced Infantry Training/AIT), bari bamazemo amezi arindwi.
Umuhanzikazi Marina Deborah, bwa mbere yatangaje ko nta mukunzi afite ndetse ahakana amakuru yakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, ko akundana na Yvan Muziki.
Salum Iddi Nyange cyangwa se Mama Dangote, akaba nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, yavuze ko umuhungu we igihe yemererwa n’amategeko nikigera ashobora kuzafata abana be akabarera cyangwa akazajya amarana na bo igihe ashaka.
Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite umubare munini w’abantu, bafite imbaraga zo gukora biganjemo urubyiruko, bityo ko bakeneye gushyigikirwa kugira ngo babashe gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu Isi ihura nabyo.
Umuhanzikazi akaba n’Umwamikazi mu njyana ya Afro-pop, Tiwa Savage, yatangaje ko yishimye kuba inzozi ze zigiye kuba impamo, agashyira hanze filime ye ya mbere yise ‘Water and Garri’.
Perezida Paul Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum) iri kuba ku nshuro ya 54. Perezida Kagame yageze i Davos kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, akaba ari mu bagomba gutanga ibiganiro muri iri huriro mpuzamahanga ku bukungu. Iyi nama (…)
Filime ivuga ku mateka n’ubuzima byihariye by’icyamamare mu njyana ya Pop, Michael Jackson, byatangajwe ko izasohoka ku ya 18 Mata 2025.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yasabye Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye muri icyo gihugu kuzitabira ibikorwa bitandukanye birimo Rwanda Day ndetse abibutsa n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano izaba kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024. Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 24, iyi nama izasuzumira hamwe aho Igihugu kigeze mu nzego zitandukanye mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.
Ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wasabye ibihugu binyamuryango kuzirikana ko impamvu shingiro yawo ari ugushyira imbere ubufatanye bugamije guteza imbere inyungu rusange n’imibereho myiza y’abaturage b’uyu muryango.