Umuhanzi Icyishaka David wamamaye ku izina rya Davis D yatangaje izina rya Album yitegura gushyira hanze, ahishurira abakunzi be ko izaba yitwa ‘Retour du Roi’ cyangwa se ‘Kugaruka k’Umwami’.
Umubano w’u Rwanda na Qatar uburyo ukomeza gukura buri munsi, ndetse n’umusaruro uwushibukaho biturutse ku bufatanye bushingiye ku nzego zitandukanye ndetse n’ubucuti hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi badasiba kugendererana, ni bimwe mu bigaragaza ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye bwagakwiye kuranga ibihugu ku rwego (…)
Umuraperi Kanye Omari West uzwi nka Kanye West cyangwa se Ye, yashyize ahagaragara urutonde rw’Imijyi n’Ibihugu azakoreramo ibitaramo bizenguruka Isi harimo Nairobi muri Kenya na Lagos, Nigeria.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanutse, aho Lisansi yashyizwe ku 1637 Frw ivuye ku 1639 Frw (bivuze ko lisansi yagabanutseho amafaranga abiri kuri litiro imwe) naho Mazutu ishyirwa ku 1632 Frw ivuye ku 1635 Frw (yagabanutseho amafaranga atatu kuri litiro imwe).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, yageze i Doha mu murwa mukuru wa Qatar mu ruzinduko rw’akazi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET), Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye ba Ambasaderi b’ibihugu bya Mali na Brazil baganira ku kurushaho gushimangira ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.
Mu gihe tariki ya 11 Gashyantare, wabaye umunsi uzwi nk’uwa Gapapu kubera inkuru mpamo y’umusore watwawe umukunzi we n’inshuti ye magara yitwaga Kaberuka, abakunzi ba muzika bateguriwe igitaramo kizagaruka kuri iyo nkuru cyiswe ‘Kaberuka na Marita Live Concert’.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema, yakoze amateka aba uwa mbere wo ku mugabane wa Afurika, wegukanye igihembo mu bitangirwa mu gihugu cy’u Bushinwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko itsinda ayoboye rishinzwe amavugurura ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ryakoze akazi gahambaye nubwo batangiranye n’imbogamizi, zirimo no kuba uyu muryango nta n’urwara rwo kwishima wwari usigaranye.
Itsinda rya Polisi y’u Rwanda ryitabiriye amarushwa y’abapolisi kabuhariwe, mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT), ryahize andi matsinda mu mwitozo wo kunyura mu nzitane.
Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amateka rubumbatiye akwiye kubera ishuri rihanitse amahanga mu bijyanye n’ubutabera n’imbabazi bifasha abaturage mu isanamitima.
Ubuyobozi bwa Trace bwatangaje ko Gwladys Watrin yagizwe umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyingiro no kurushaho gufasha iki kigo kwagura ibikorwa byacyo mu Rwanda.
Igitaramo cy’umuhanzi wo muri Nigeria, Damini Ogulu, uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, muri Grammy 2024, cyashyizwe ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa Billboard nk’umuhanzi mu njyana ya Afro-beat witwaye neza ku rubyiniro.
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly, yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuririmbyikazi ukomoka muri Canada, Céline Marie Claudette Dion, nyuma y’igihe arwana n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, yongeye kugaragara mu ruhame mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, ndetse ashyikiriza igihembo Taylor Swift.
Rick Warren, umuvugabutumwa ukomeye muri Amerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga kurushaho kugira uruhare rufatika mu guteza imbere Igihugu cyabo, no kugira umutima wo kukirwanirira.
Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido na bagenzi be bakomoka muri Nigeria batashye amara masa mu bihembo bya Grammy Awards nubwo bahabwaga amahirwe.
Kompanyi ifasha abahanzi yitwa Universal Music Group (UMG) yatangaje ko igiye gukura indirimbo zose z’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo isanzwe ireberera inyungu ku rubuga rwa TikTok nyuma y’uko impande zombi zitumvikanye ku masezerano mashya.
Perezida Paul Kagame yihanganishije Madamu Monica Geingos n’Abanya-Namibiya muri rusange, ku bw’urupfu rwa Perezida Dr Hage Geingob witabye ku myaka 82.
Umuhanzi Bruce Melodie uri mu batanze ibiganiro muri Rwanda Day 2024, yageneye impanuro urubyiruko rw’u Rwanda, arusaba gutangira gutekereza k’u Rwanda rw’ahazaza ndetse bagaharanira no kuba urugero rwiza mu byo bakora.
Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yari amaze iminsi yivuriza.
Polisi ya Nigeria, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe iperereza n’ubutasi (FCID) muri Leta ya Lagos, yatangaje ko yataye muri yombi Oyeabuchi Daniel Okafor na Jasmine Chioma Okekeagwu, abana ba Mr Ibu, bazira umugambi wo kuriganya Miliyoni 55 z’ama Naira (Arenga Miliyoni 76Frw) yatanzwe n’abagiraneza yo kuvuza umubyeyi wabo.
Ku wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Perezida w’igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitabiriye umusangiro wateguwe na Senateri Bill Nelson n’umugore we Grace Cavert, basanzwe ari inshuti z’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame uri muri Amerika, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, mu gihe Abanyarwanda bizihizaga umunsi w’Intwari, hari byinshi byagezweho birimo kuba abaturage barashyize imbere Ubumwe bwabaye ishingiro ryo kuba Igihugu ubu gitekanye, ndetse kandi gikomeje no gutera imbere.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye ibikorwa bibiri bikomeye birimo na Rwanda Day.
U Rwanda n’u Bubiligi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 95 z’amayero (hafi miliyari 131 z’amafaranga y’u Rwanda) agamije kurufasha mu nzego zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta uri mu ruzinduko muri Espagne, yagiranye ibiganiro na mugenzi we José Manuel Albarez ushinzwe n’Ubutwererane mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, baganira ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Umuhanzikazi Shengero Aline Sano umaze kumenyakana nka Alyn Sano akaba umwe mu b’igitsinagore bari bahagaze neza na Eric Senderi International Hit barataramira Abanyarwanda mu gitaramo gisingiza intwari kibera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben muri muzika Nyarwanda, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira #RwandaDay igiye kuba ku nshuro ya 10.