U Rwanda rushobora gutangira kohereza ubwoko butandukanye bw’imbuto y’ibigori muri Repubulika ya Santrafurika (CAR) no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), ku bufatanye na Imbuto Foundation, UNDP ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, bateguye amahugurwa agamije kumenyekanisha ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, kuko cyugarije isi, nyamara ugasanga abenshi nta makuru bagifiteho, cyangwa hari (…)
Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba yibera ku muhanda, ubu ngo akaba amaze imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya Siyansi batangazwa n’ukuntu ngo afite ubuzima bwiza.
Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, intumwa yihariye ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, John Kerry, yavuze ko isi itari ku rwego rwiza mu bijyanye no guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere.
Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gututumba muri Ukraine, Amerika yamaze kwanzura ko igomba gukurayo imiryango y’Abadipolomate bayo yari isanzwe iba i Kiev mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Cameroon, inkongi y’umuriro yahitanye abo bantu 16 abandi bagakomereka, yatewe n’ibishashi bituritswa mu birori bizwi nka ‘fireworks’ byakoreshejwe muri ako kabyiniro gaherereye mu Mujyi wa Yaoundé.
Umupolisi wo muri Tanzania witwa Patrick Matey Kimaro ufite imyaka 59 y’amavuko, uzwi cyane ku izina rya Sabasita, yicukuriye imva ndetse aranayubakira, kugira ngo umunsi yapfuye umuryango we utazarushywa cyane n’ibikorwa bijyanye n’ishyingurwa rye.
Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA), ryatanze za mudasobwa zigendanwa ‘Laptops’ n’ibindi bikoresho bijyana na zo bifite agaciro k’Amadolari ya Amerika 333.562, bihabwa Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR).
Ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko umubare w’abandura Covid-19 wagabanutse cyane muri Afurika ndetse n’umubare w’abicwa na yo ukaba waragabanutse cyane bwa mbere kuva yakwaduka.
Muri Ghana, ikamyo yari itwaye intambi zituritswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yagoganye na moto maze zihita ziturika, abagera kuri 17 bahasiga ubuzima, abandi 59 barakomereka ndetse hasenyuka amazu agera kuri 500, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Mu nama n’abanyamakuru yo ku itariki ya 19 Mutarama 2022, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene, yavuze ko NUDOR yamagana abantu bakoresha ibiganiro abantu bafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe, aho babafatirana bakabakoresha amakosa.
Umugabo wo mu Buhinde wari umaze imyaka itanu atagenda, atanavuga kubera impanuka y’imodoka, yongeye kubishobora byombi nyuma yo gukingirwa Covid-19.
U Rwanda ruvuga ko ibyakorwa byose mu rwego rwo gutangira ibiganiro na Uganda, bizaterwa n’uko abayobozi b’icyo gihugu bemeye kugira icyo bakora ku bibazo bitandukanye u Rwanda rwamaze kugaragaza, kuko mu gihe bidakemuwe bazakomeza kubangamira umubano w’ibihugu byombi bituranye ndetse bikaba bihuriye mu Muryango wa Afurika (…)
Gahunda n’itariki yo gushyingura Ibrahim Boubacar Keita wahoze ari Perezida wa Mali yamaze gushyirwaho n’umuryango we, ndetse n’abayobozi muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali, akazashyingurwa ku itariki 21 Mutarama 2021, ariko ngo ibiganiro bigamije kunoza izindi gahunda zijyanye n’umuhango wo kumushyingura zirakomeje.
Kuri uyu wa mbere tariki 17 Mutarama 2022, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imodoka yo mu bwoko bwa Audi SUV, bivugwa ko yari yaribwe mu 2016.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafashe abaganga bagera ku munani (8) bakurikiranyweho ibyaha byo gucunga nabi inkingo za Covid-19 n’ubujura bw’ibikoresho byifashishwa mu gupima iyo virusi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko ubufatanye bw’Akarere, Umurenge, Akagari n’isibo, bwatumye bagera ku gikorwa cy’indashyikirwa, ku buryo ubu ngo mu masibo yose hamenyekanye abaturage babonye inkingo za Covid-19 n’abatarikingiza. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwariyemeje ko nta muntu uzacikanwa na gahunda y’ikingira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abantu bahunga igihugu kubera inkingo za Covid-19, abibutsa ko n’ibihugu bahungiramo na byo, bitinde bitebuke, bizakenera gukingira abantu babyo.
Abanya-Mali bigabije imihanda bakora imiyigaragambyo, bagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali muri iki gihe, muri iyo myigaragambyo bakaba barimo kwamagana ibihano bafatiwe n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bitewe no gutinza amatora.
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yasabye Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali iyobowe n’igisirikare muri iki gihe, ko yatangaza gahunda yemewe y’igihe amatora azabera kugira ngo ubutegetsi busubire mu maboko y’abasiviri.
Ikigo cyiga ibijyanye n’umutekano (Institute for Security Studies - ISS) cyasohoye raporo igaragaza ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugenda umera neza, nyuma y’uko wari warajemo ibibazo guhera mu 2015.
Inganda zikora imiti n’inkingo za BioNTech na Pfizer, zifatanyije zatangiye gukora urukingo rwa Coronavirus rushobora guhangana na Omicron, urwo rukingo rukaba rwazajya ku isoko nyuma, mu gihe ruzaba rumaze kwemezwa n’inzego zibishinzwe.
Nyuma y’uko uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai yeguye ku mirimo ku itariki 6 Mutarama 2022, ubu hakurikiyeho gahunda yo gushaka ugomba kuzamusimbura kuri uwo mwanya, kugeza ubu abashaka kujya kuri uwo mwanya bamaze gufata impapuro zo kuwuhatanira ngo bari hafi kugera kuri 20, hakaba (…)
Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 nibwo iyo Banki y’Isi yatangiye kugaragaza ko hari ikibazo cyo kwiyongera k’ubusumbane yaba mu bihugu imbere ndetse no hagati y’ibihugu n’ibindi.
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yabaye ejo ku wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, yabereye ahitwa i Nyamikoma mu Karere ka Busega, mu Ntara ya Simiyu, igahitana ubuzima bw’abagera kuri 14 harimo n’abanyamakuru batandatu (6).
Abayobozi b’agateganyo ba Mali bahamagaye ba Ambasaderi bari bayihagarariye mu bihugu bituranye, nyuma y’uko hatangajwe ibihano yafatiwe, ikaba yanafunze imipaka yo ku butaka iyihuza n’ibihugu birebwa n’icyo kibazo.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘jackpot lotto’ igeze kuri Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000RWF). Jackpot yazamuye umubare w’amafaranga abantu batsindira ava kuri 1.000.000 RWF, agera kuri 2.000.000 RWF nyuma y’uko nta (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye amabwiriza mashya yerekeye Covid-19, aho abakingiwe icyo cyorezo bakongera kucyandura, bajya mu kato k’iminsi irindwi, ni itangazo ryo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.
Abantu bagera kuri 19 harimo abana 9 ni bo baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye imwe mu nyubako nini y’ahitwa Bronx i New York muri Leta Zunze Umubwe za Amerika, mu gihe abandi babarirwa muri mirongo itandatu (60) bakomeretse.
Muri Tanzania ahitwa Chunya, abantu bane bakubiswe n’inkuba bahita bapfa undi arakomereka, mu gihe barimo bacukura imva yo gushyinguramo uwapfuye mu Ntara ya Mbeya.