Guhera tariki 1 Ugushyingo 2020, abakorera mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera batangiye gukorana n’ubuyobozi bushya buhagarariye abashoramari barihawe kugira ngo bazaryubake bya kijyambere, nk’uko amasoko amwe yo muri Kigali ameze.
Indwara yitwa ‘Lyme’ mu rurimi rw’Igifaransa, nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.cchst.ca/, ni indwara iterwa na ‘bactérie’ yitwa ‘Borrelia burgdorferi’. Iyo ‘bactérie’ igirwa n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibirondwe, bugira amaguru y’umukara, umuntu akaba yandura iyo ndwara nyuma yo kurumwa n’ikirondwe gifite iyo bacterie.
Kujya kwivuza ku Kigo nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera muri iki gihe, bisaba ko umuntu aba agifite intege zo kwicara no gutegereza amasaha menshi kuko ngo umuntu ashobora kuhagera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, agataha saa kumi n’imwe z’umugoroba, rimwe na rimwe atanavuwe cyangwa se atabonye ibisubizo (...)
Ni impanuka yabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2020, mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda, ubwo abana babiri bo mu rugo rumwe, umwe witwa Umutoniwase Kevine w’imyaka cumi n’ine yari ahetse mu murumuna we witwa Niyomufasha Honorine ufite imyaka ine, basohokaga mu rugo bagiye kugura amakara ku (...)
Kugeza ubu,indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C iravurwa igakira mu gihe umwijima wo mu bwoko bwa B wo udakira,ahubwo usaba gufata imiti ku buryo buhoraho nk’uko bisobanurwa na Ngendahimana Charles, ushinzwe gukurikirana abafite ubwandu bwa Sida n’abanduye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ndetse na C.
Mu rwego rwo kunoza gahunda yo gutumiza no gukwirakwiza imiti mu gihugu, ubu hashyizweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’imiti (Rwanda Medical supplier - RMS), kikaba cyaje gisumbura ishami ryari rishinzwe ibyo gutumiza imiti mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).
Ubuhamya bwa Nyampinga(izina ritari irye nyaryo) bwumvikanisha ukuntu bitera isoni gusoba cyangwa kunyara ku buriri kandi uri umuntu mukuru urengeje imyaka cumi n’umunani(18). Kuri we, ngo ni ikibazo yumva kimukomereye cyane kandi agerageza uko ashobora ngo birangire ariko ntibimukundire.
Ubu umuntu uri mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ashobora kugura ifi yaturutse mu kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana, akayigura ikiri nzima, yoga mu mazi uko bisanzwe nk’uko yaba iri mu kiyaga.
Hari hashize amezi arindwi amasomo ahagaze muri rusange kubera icyorezo cya Covid-19, ariko nyuma y’ubushishozi bw’inzego bireba, amashuri makuru yongeye gufungura imiryango tariki 20 Ukwakira 2020. Nubwo amashuri makuru yari afunguye hari n’andi yafunzwe kuko hari ibyo atari yujuje.
Amapera ni imbuto ziboneka mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi zigakundwa cyane cyane n’abana, ariko ibyiza by’amapera ntibigarukira ku mbuto gusa, ahubwo abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko ibibabi by’amapera ndetse n’igishishwa cy’igiti cy’ipera bigira akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo by’ubuzima (...)
Mu rwego rwo kurwanya Malariya, ubusanzwe mu bigo nderabuzima bya Leta, haba inzitiramibu zihabwa abagore batwite mu gihe baje kwipimisha inda, bakongera kuzihabwa mu gihe baje gukingiza urukingo rw’amezi icyenda nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera.
Mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, kubona indimu cyangwa izindi mbuto zijya kumera nk’amacunga bita ‘mandarine’, ni ibintu bigoye kuko usanga ku bitanda bicururizwaho imbuto, hari izindi mbuto zitandukanye, ariko izo zo ntiziboneka.
Sosiyete y’Abarabu ikomoka muri Quatar, yitwa ‘Almaha for industry Co Ltd’, yatangiye gukora Firigo n’amashyiga ya gaz bikorewe mu Rwanda, bikaba byitezweho kuzagabanya ibiciro ugereranyije n’ibisanzwe ku isoko bitumizwa mu mahanga.
Hari abantu bavuga ko bakunda ubunyobwa ariko bakabutinyira ko bugira amavuta menshi, bityo bukaba bwatera indwara zitandukanye ziterwa no kurya amavuta menshi, nyamara abahanga mu buzima bw’abantu, bavuga ko ubunyobwa ari bwiza cyane cyane ku buzima bw’umutima.
Muri iki gihe, iyo umuntu yumvise ko ahantu runaka habaye ibirori, urugero nk’ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko (Anniversaires/birthdays), ahita yumva ko byanze bikunze haza gukatwa umutsima bita uwa kizungu, (cake/gateau). Ni kimwe no mu bukwe, ubu iyo abantu bategura ubukwe, ntibashobora kwibagirwa kugura uwo mutsima (...)
Mu Midugudu ya Gasenga ya II na Nyabivumu yombi ibarizwa mu Kagari ka Nyamata-Ville mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ni hamwe mu habereye igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe. Abaturage bagaragaza ko banyuzwe n’ibyiciro bahawe, mu gihe mbere wasangaga hari abinubira ibyiciro bashyizwemo.
Vitiligo cyangwa se indwara y’ibibara nk’uko Abanyarwanda bayita ni indwara ifata uruhu, igatuma rutakaza ibara ryarwo risanzwe, ikarangwa n’amabara y’umweru aza ku ruhu.
Umushinga wo kubaka inzu zigezweho i Kinyinya (The Kinyinya Park Estate Project) ugizwe n’inzu zigera ku 10,000 biteganyijwe ko zizuzura mu myaka ine iri imbere zikazaturwamo n’Abanyarwanda 50,000 ndetse zikazatanga akazi ku barenga 40,000 mu gihe cyo kubakwa.
Ikigo cyitwa ‘Rafiki’ giherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, cyatangiye kwigisha guhera tariki 19 Ukwakira 2020, kuko cyo ari ikigo mpuzamahanga kitagendera kuri porogaramu y’urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda (REB).
Ubuhinzi bw’urusenda cyane cyane urwoherezwa mu mahanga buragenda bwiyongera, ariko buracyahura n’imbogamizi zitandukanye, zituma umuhinzi ashobora kutabona amafaranga yaruteganyagamo ajya kwiyemeza kuruhinga.
Ku wa tariki 15 Ukwakira 2020, Google yatangaje uburyo bushya abayikoresha bazajya babona indirimbo batibuka amazina,c yangwa amagambo yazo ngo bazishakishe, ahubwo bo bagasigimba cyangwa se kunyigimba (kuririmba utabumbura umunwa), google ikabafasha kuzishakisha.
Imbuto z’igiti cya Moringa zikize cyane kuri vitamine C, ni cyo gituma izo mbuto ari nziza mu kongerera umubiri ubudahangarwa nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.moringasiam.com.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, yafashe imyanzuro irimo uvuga ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanaya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe (...)
Muri iki gihe kwiga umwuga bigenda birushaho kumvikana neza kurusha mu myaka yashize, ubwo umuntu wigaga imyuga ari uwabaga yananiwe kwiga ibindi, bityo akajya mu myuga nko kubura uko agira.
Amafi ni ikiribwa kigenda cyitabirwa cyane, bitewe n’uko hari abantu bavuga ko batagikunda kurya inyama zitukura, ahubwo bakarya amafi kuko yo afatwa nk’inyama z’umweru. Icyakora abayagura bagaragaza impungenge ku giciro cyayo kuko bavuga ko kiri hejuru.
Umwijima w’umuntu ugira akamaro gakomeye mu gutuma umubiri wose muri rusange ukora neza. Gusa hari ibyo umuntu yagombye kwitaho mu myitwarire ye kugira ngo awubungabunge uko bikwiye. Ni ukuvuga ko hari ibyo yarya bituma umwijima ukora neza, n’ibyo atagombye gufata kugira ngo bitabangamira imikorere myiza y’umwijima we, (...)
Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, batangiye kwitabira guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa ‘Fer’, bivugwa ko bifasha mu kurwanya imirire mibi kuko bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.
Mu myiteguro y’itangira ry’amashuri harimo kubaka ibyumba bishya by’amashuri, kugira ngo bigabanye ubucucike mu mashuri ndetse no kubaka ibigo bishya hagamijwe gufasha abana bakoraga ingendo ndende kugira ngo bagere ku mashuri.
Ikiraro cya Kanyonyomba gifasha mu buhahirane hagati y’abaturage b’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera n’abo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma cyamaze gusanwa, nyuma y’amezi atanu cyari kimaze kidakora cyarasenywe n’ibiza.
Kunywa amazi ni ikintu abantu bamwe bavuga ko cyoroshye, hakaba n’ubwo bagereranya ikintu cyoroshye no kunywa amazi, umuntu akaba yavuga ati “ibyo byoroshye nko kunywa amazi”, ariko hari n’abandi bavuga ko kunywa amazi ari kimwe mu bintu bibagora, bagahitamo kuyanywa ari uko bayavanze n’ibindi binyobwa nk’umutobe w’imbuto (...)