Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu (Nyabihu Tea Factory) bavuga ko bo bashaka kunga ubumwe, bagakora ibinyuranye n’iby’abayobozi ndetse n’abakozi b’inganda z’ibyayi bakoze mu gihe cya Jenoside.
Rosemary Nyiramandwa w’imyaka 68 akaba atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mugobore, Umurenge wa Simbi, yasaniwe inzu yari yaramusenyukiyeho maze n’ubwo yari asigaye agendera ku kabando, akira atagiye kwa muganga.
Abakunze guhamagara kuri KT Radio bahagarariye abandi, kuri uyu wa 2 Nyakanga 2023 basuye uwarokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, banamushyira impano zirimo ihene ebyiri zavuye mu bushobozi begeranyije.
Nyuma y’uko kuva muri 2012 abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), bagiye begeranya amafaranga bakagura inka zo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Huye, batangiye kuzitanga no mu Karere ka Gisagara.
Mu gihe mu Rwanda hari abakene bagiye bafashwa mu rwego rwo kugira ngo bave mu bukene bukabije ahubwo bagasa n’abumva ko bari mu cyiciro gikwiye gufashwa igihe cyose hamwe n’abana babo, hari n’abagiye bazamuka babikesha Girinka na VUP.
Nyuma y’i Nyanza Twataramye na Gikundiro ku ivuko byajyaga bisusurutsa abanyenyanza, hagiye kwiyongeraho Iserukiramuco (Nyanza Cultural Hub), noneho riizajya rigaragarizwamo imico y’ibihugu binyuranye.
Hari abatuye mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko abahakana n’abapfobya Jenoside bahindura imyumvire, baramutse basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Abahinzi bahize abandi mu kuzamura umusaruro mu Turere twa Gisagara na Nyanza mu Ntara y’Amajyrpfo bakanabihemberwa, barasabwa kurushaho gukurikiza inama bagirwa kugira ngo barusheho kweza byinshi ku buso buto.
Mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, inkuru iri kuhavugwa cyane kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ni iy’uko hari umusekirite w’uruganda rw’icyayi wishyikirije RIB avuga ko yishe umuturage, amurashe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abafatanyabikorwa bakorana n’abaturage mu buryo ubwo ari bwo bwose, gukora ku buryo n’isuku yinjira mu byo batoza abo bakorana.
Viateur Kamanzi ukomoka mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko hamwe n’umuryango we barokotse Jenoside, abikesha uwari umujandarume bakomokaga hamwe, wakoze uko ashoboye abambutsa umupaka bahungira i Burundi.
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’Ikigega cya Leta gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho, banaremera abarokotse Jenoside bo muri aka Karere, igikorwa cyabaye ku wa 19 Kamena 2023.
Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ruha inka abantu batandatu, harimo abakozi barwo bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwaho ndetse n’abandi barokotse Jenoside baruturiye.
Françoise Mukamazimpaka w’i Mugobore mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, arishimira kuba yarasaniwe inzu na IPRC-Huye, ubu ikaba ari inzu yagutse noneho n’abana be basurwamo na bagenzi babo.
Abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AGPF) hamwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), basuye abasaza n’abakecuru basigaye bonyine mu miryango yabo bazwi nk’Intwaza ku wa 16 Kamena 2023.
Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (LAF), Me Jean Paul Ibambe, avuga ko mu kuvugurura amategeko mpanabyaha biriho gukorwa kuri ubu, hateganywa ko kurega umuntu umubeshyera biza kujya bifatwa nk’icyaha.
Aline Umurizaboro w’i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abamwiciye abe, agakurana ibikomere ku mutima, kandi ko umuti wabyo ari we ubwe wavuyemo.
Nubwo mu 2020 hubatswe ibyumba by’amashuri byinshi mu Rwanda, na n’ubu hakaba hari ibigenda byubakwa buri mwaka, ikibazo cy’ubucucike no kuba hari abatabasha kwiga umunsi wose nyamara biteganyijwe, i Nyaruguru, ngo cyakemuka ari uko bubatse ibyumba 707.
Abarokotse Jenoside bo mu itorero ry’Ababatisita (UEBR), i Huye, bifuza ko bagenzi babo basangiye ukwemera bakoze Jenoside baca bugufi bakabasaba imbabazi, kuko batekereza ko byabafasha gukira ibikomere bafite ku mutima.
Abakiri batoya barashishikarizwa kujya basura ishyinguranyandiko kandi bakagira umuco wo gusoma kugira ngo bagire uruhare mu kuzuza ahakiri icyuho mu makuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ahitwa mu Dusego mu Murenge wa Gasaka, mu Karere ka Nyamagabe hagiye gukatwa ibibanza, hakazubakwa inzu zimeze kimwe, zijyanye n’umujyi.
Abanyeshuri baje gutangira amasomo tariki 5 Kamena 2023 mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, bibaza niba iriya tariki yo gutangira yaratunguye abacunga amacumbi, kubera akavuyo kagaragaye mu kuyatanga.
Madamu Jeannette Kagame arashishikariza Abanyarwanda muri rusange, n’urubyiruko by’umwihariko, kwibona nk’abanyamigabane mu kubaka u Rwanda.
Abanyamuryango ba koperative ihinga umuceri mu Karere ka Gisagara yitwa Coproriz-Nyiramageni, baravuga ko bamenye ko koperative yabo ifite igihombo cy’amafaranga menshi, bakanifuza ko byabazwa uwayiyoboraga.
Ababyeyi ba Noah Anterhope Nziza barishimira ko abaganga bo mu Buhinde babavuriye umwana ubu akaba yarakize, bakanashima cyane Leta y’u Rwanda yabafashije kumuvuza ndetse n’abantu bitanze, bakegeranya amafaranga yabafashije mu kumuvuza.
Mu Karere ka Nyaruguru hari abaturiye ibishanga byatunganyijwe byagombaga guterwamo ibirayi ubu babuze imbuto yo kubiteramo kuko imbuto yabaye nkeya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko nta mpungenge zo kumaraho amashyamba haterewa icyayi, kuko hari amashyamba mashyashya bagenda batera ndetse n’andi bafite mu mishinga, kandi n’icyayi gifata ubutaka.
Mu Kagari ka Mukuge ho mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, hari abagabo babanaga n’abagore babo mu makimbirane ubu babicitseho babikesha kuba basigaye bagirana inama mu kagoroba bishyiriyeho, akagoroba banahuriramo bakizigamira bakanagurizanya.
Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, hari abarokotse Jenoside bavuga ko bitari byoroshye kwicarana n’abafite imiryango yabo banagize uruhare mu kubicira ababo, ariko ko aho byashobokeye byatanze umusaruro.
Mu gihe hasigaye igihe kitari kirekire ngo abanyeshuri batangire ibizamini bisoza umwaka, abana biga mu ishuri Elena Guerra riherereye mu mujyi wa Huye, beretswe ibihembo byagenewe abazitwara neza kurusha abandi, mu rwego rwo kubashishikariza kwiga bashyizeho umwete.