Abahinga mu gishanga cya Rwoganyoni giherereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ibikoresho bigezweho byo kuhira kubera ko nta cyizere cyo kuzeza, bagendeye ku kuntu babona ikirere muri iki gihe.
Mu bahinga umuceri mu gishanga cya Rwamamba, giherereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hari abagera kuri bane binubira ko Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), cyatinze kubishyura nyuma yo kwangirizwa umuceri, nyamara bagenzi babo bari basangiye ikibazo bakishyurwa bo bagasigara.
Nyuma y’uko amahoro y’isuku n’ipatante byahujwe, abasora bo ku rwego rwo hasi bagashyirirwaho ipatante y’ibihumbi 60 ku mwaka, hari abavuga ko ariya mafaranga ari menshi, kuyabona bikaba bitaborohera.
Ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2024 umugabo n’umugore we batuye aho bakunze kwita i Sahera mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bakubiswe n’abaturanyi bashakaga kubica, babaziza amarozi, batabarwa n’inzego z’umutekano.
Espérance Nyirasafari yabaye umucuruzi w’amafi n’isambaza uzwi i Nyamagabe, abikesha kuba yarahagurutse akigisha abahatuye akamaro ko kubirya n’uko babitegura.
Abaturiye n’abahinga mu gishanga cya Nyiramageni mu Turere twa Gisagara na Nyanza, barishimira imirimo yo kugitunganya yatangiye, bituma usanga biruhutsa bavuga ngo ’Tugiye kurya noneho!’ nyuma y’ibihombo byinshi cyabateraga.
Mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma, akajya kwirega k’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Mu Karere ka Huye hari ibigo by’amashuri bigemurirwa ibishyimbo bihiye, bikavuga ko na byo bibageraho bitinze, rimwe na rimwe abanyeshuri bakarya uburisho bwonyine. Kigali Today yegereye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, isanga batabivugaho rumwe.
Mu isantere y’Agahenerezo iherereye mu Kagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, hari abatuye mu gace WASAC yafunzemo amazi bifuza ko yakemura ibibazo bihari vuba ikabarekurira amazi kuko bamaze kurambirwa kutagira amazi yo kwifashisha.
Mu gihe abatuye i Nyanza binubira ubutoya bwa gare n’isoko babona bitajyanye n’igihe, ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko umwaka wa 2025 uzasiga babikozaho imitwe y’intoki.
Uwitwa Gérard Macumi wo mu Karere ka Gisagara ntiyishimira gusiragizwa no kudakemurirwa ibibazo n’ubuyobozi azizwa gutanga amakuru. Nk’uko Macumi abivuga, ngo hashize imyaka irenga itanu akubiswe n’uwitwa Jean Chrysostome Nyandwi, wamukomerekeje akanamuvuna urutoki, akanamwangiriza imashini yifashishaga mu kogosha, bityo (…)
Abakurikirana iby’amateka bavuga ko kubaka umujyi wa Huye mu mwaka wa 1923 byatangiriye mu gice kiri kubakwamo inzu nini y’ubucuruzi (mall) . Ni umujyi umaze imyaka 101.
Ahitwa i Higiro mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, hari urubyiruko rwiyegeranyije rugamije kuzana impinduka aho rutuye, none mu byo rukora harimo n’udutebe dufasha abana bavukanye ubumuga kwicara, guhagarara no kugenda.
Umujyi wa Nyanza washinzwe mu mwaka w’1899, ubwo umwami Yuhi V Musinga yahaturaga, akahagira umurwa uhoraho w’Abami, bitandukanye n’uko mbere ye Abami b’u Rwanda bagendaga bimuka, ari yo mpamvu kuri ubu bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 umaze ushinzwe.
Mu gihe abantu bamenyereye ko Ingoro z’Umurage w’u Rwanda zisurwa, abantu bakajyayo bakirebera imbonankubone ibizimuritsemo, ubu noneho Inteko y’umuco, ari na yo ireberera Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, yashyizeho uburyo bwo kuzisura hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni mu butumwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana yahaye abarenga 1800 bari bateraniye mu Nama Nkuru y’Abana, i Huye, tariki 2 Nzeri 2024, abasaba gushimangira kuvuga ’Oya’ mu kwirinda ababashuka kuko baba bifuza kubangiriza inzozi zabo z’ahazaza.
Mu Mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Shanga, Umurenge wa Kigoma, inkuba yakubise inzu irashya irakongoka, ikubita n’abana batatu bajyanwa kwa muganga bitabwaho kuri ubu bazanzamutse.
Mu rwego rwo kwegereza serivise z’ubuvuzi abaturage, hubatswe amavuriro y’ibanze (postes de santé) abegereye hirya no hino mu tugari batuyemo, ariko hari ayo usanga adakora, hakaba n’akora ariko adatanga serivise uko bikwiye. Abafite agikanyakanya bakavuga ko nabo nta kizere cyo gukomeza kuko bahura n’imbogamizi nyinshi. Ku (…)
Hari abazi iby’umuziki banenga imiririmbire y’amakorari mu nsengero, bavuga ko byaba byiza hagiye habaho uburyo bwo kwiga cyane cyane imicurangire ariko bakamenya no guhanga indirimbo zoroshye kandi ziryoheye abazumva.
Jean de Dieu Niyonzima wiga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho (Education Institute for Blind Children Kibeho) yahembwe muri batanu ba mbere bagize amanota meza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, kuri uyu wa 27 kanama 2024.
Uko ibihe bigenda bitambuka, abantu bava mu buhinzi n’ubworozi gakondo bagana mu kubigira umwuga, ni nako ubushakashatsi bugenda butanga ibisubizo. Ni muri urwo rwego hagaragajwe ko guhinga ibigori ahatari mu butaka mu gihe kitarenze icyumweru, bitanga ibiryo by’amatungo bitubutse kandi bikungahaye ku bitera imbaraga (…)
Operasiyo yo kumena inzoga z’ibikorano no gufata abazikora yabereye ahitwa Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye tariki 20 Kanama 2024, yaviriyemo abagera ku icyenda gushya, biturutse ku binyabutabire byasanzwe aho hantu.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Migina bibumbiye muri Koperative Ubumwe Tumba barataka kutishyurwa umuceri watwawe na rwiyemezamirimo ufite uruganda ruwutonora, we akavuga ko nta masezerano y’ubugure bagiranye, ahubwo ko awubabikiye.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, aributsa abakirisitu Gatolika ko ari bo bitezweho ubushobozi bwo kugura ubutaka buteganyijwe kuzagurirwaho Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Abazi amateka y’amabonekerwa i Kibeho bavuga ko abakobwa batatu bemewe na Kiliziya ko babonekewe, Bikira Mariya yabageneye ubutumwa bunyuranye, agategeka Anathalie Mukamazimpaka kuguma i Kibeho, kandi ngo n’umubikira wabanje kubimwangira yarabihaniwe.
Abazi iby’amabonekerwa y’i Kibeho kuva yatangira bavuga ko Alphonsine Mumureke, ari na we wabonekewe bwa mbere, abonekerwa haketswe ko yafashwe n’amashitani kuko akomoka i Kibungo ahajyaga havugwa kuba abantu bayakoresha cyane.
Mu gihe ku munsi wa Asomusiyo ubusanzwe i Kibeho hateranira ababarirwa mu bihumbi 50, uyu munsi tariki 15 Kanama 2024 haje abikubye hafi kabiri.
Mu gihe abiga bakuze bigishwa gusoma, kwandika no kubara, hari abavuga ko baramutse bigishijwe n’andi masomo nk’ay’indimi z’amahanga na byo babyitabira kuko ngo byabafasha kurushaho kujijuka.
Abatuye mu Kagari ka Rugogwe gaherereye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru barashima kuba baragejejweho amashanyarazi, bakavuga ko batunganyirijwe n’umuhanda batera imbere.
Umugabo w’i Huye wamenyekanye nyuma yo guhabwa isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye mu ngobyi y’abarwayi, yajyanywe kwa muganga n’ubuyobozi bw’Umurenge, abuze gikurikirana mu bijyanye n’ubushobozi asubira imuhira.