Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abagura ubutaka kuzajya babanza kumenya icyo bwagenewe gukorerwaho, mu rwego rwo kwirinda gutungurwa.
Urubyiruko rusabwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina rutarashinga ingo kuko bibangiriza ubuzima, rukanashishikarizwa kwifashisha agakingirizo igihe rwananiwe kwifata kuko imibonano mpuzabitsina idakingiye ibangiza kurushaho.
Abepiskopi ba Diyosezi Gatolika zo mu Rwanda basabwe gufasha mu bukangurambaga bwo kwegeranya amafaranga miliyari eshatu na miliyoni magana atanu akenewe mu kwimura abafite ibikorwa ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya, i Kibeho.
Abatuye i Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bishimira ko ibyo basaba gushyirirwa mu igenamigambi ry’Akarere byitabwaho, ariko bakifuza ko irya 2024-2025 ryazazirikana n’abafite ubumuga.
Ishuri ryigisha abana batabona ry’i Kibeho, kuwa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 ryakiriye impano y’Inkoni zera 110, ryashyikirijwe n’umuryango w’abatabona mu Rwanda (RUB).
Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20, muri iri joro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2023 bateraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, aho baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa, ubundi yizihizwa ku ya 28 Ugushyingo.
Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bashishikariza abatarashinga ingo guteganya hakiri kare kuzaboneza urubyaro kugira ngo birinde ingaruka nk’izo bahuye na zo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko kuba Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashinjwa, ari icyizere ko abayikoze n’abasigaye bazahanwa.
Uwitwa Jean Bosco Misigaro w’i Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, kuri ubu ari gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi ngo ahanwe, nyuma yo gukubita umugore we akamugira intere, akanatwika inzu babagamo.
Muri iki gihe Dr Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari abatuye i Huye bavuga ko yagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi mu mujyi wa Butare.
Hirya no hino mu gihugu hagenda haboneka abantu bamwe na bamwe bavuga ko bafite indangamuntu zagaragayemo amakosa, bakibaza impamvu yabyo ndetse n’igituma kuyakosora bifata igihe.
Umukecuru Adèle Madamu w’imyaka 92, utuye mu Mudugudu w’Agacyamu, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ahangayikishijwe n’uko asabwa kwishyura inzu yubatswe ku butaka bwe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyatangiye gushyigikira gahunda yo guhinga ndetse no gukwirakwiza imigano ishobora kwifashishwa mu bwubatsi.
Mu gihe hari abarangiza amashuri usanga bamara igihe kirekire batarabona akazi, nyamara hari amakampani na yo avuga ko yabuze abakozi, hari abatekereza ko gushinga amakampani ku banyeshuri bakiga ndetse no kwemera kwimenyereza umwuga no mu bigo biciriritse, byagira uruhare mu gukemura iki kibazo.
Byakunze kugaragara ko hari abagore bakenera kujya kubyarira mu mavuriro yigenga, bikaba ngombwa ko bajya za Kigali, ariko ku batuye i Huye baba bagiye kujya bahinira bugufi, ku bw’ivuriro rishyashya ryahafunguye imiryango.
Mu gihe bivugwa ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bagenda biyongera mu Rwanda, aboherejwe gufasha abafite bene ibyo bibazo mu bigo nderabuzima barinubira kuba bajyanwa mu zindi nshingano, ntibabashe gukora ibyo basabwa.
Abarimu babiri bigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Bigugu n’icya Tangabo byombi biherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko batishimiye kwibona ku rutonde rw’abasabye kwimurwa bakanabihabwa nyamara ntabyo basabye.
Urubanza rw’abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe i Kinazi mu Karere ka Huye, rwagombaga gusomwa ku wa 31 Ukwakira 2023, ntirwavuyemo imyanzuro yari yitezwe ku baburana, kuko Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruruburanisha rwiyemeje kuzikorera iperereza.
Nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu abantu bashishikarijwe guhinga ubutaka bwose, mu rwego rwo guhangana n’ubuke bw’ibiribwa bwatumye bisigaye bihenda, mu Karere ka Huye hari hegitari zisaga 150 ziyongereye ku hari hasanzwe hahingwa.
Nyuma y’imyaka itatu ahawe indangamuntu yongereweho imyaka 10, kuba itari yakosorwa bikaba byaratumaga hari serivisi adahabwa, Eric Habimana w’i Bweya mu Murenge wa Ndora, yakiriye indangamuntu ikosoye ku wa 26 Ukwakira 2023.
Abakorera mu mavuriro (Postes de santé), barinubira kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kibarimo amezi ane, n’ukwa gatanu kukaba kuri hafi kurangira, none bakaba barimo gutanga serivisi itari nziza.
Théobald Manirabaruta utuye mu Mudugudu wa Mbeho, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, avuga ko gusaba imbabazi no kuzihabwa bidakuraho kwiyumvamo umwenda imbere y’abo umuntu yiciye.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) buvuga ko umuguzi uzajya uhaha agasaba fagitire ya EBM azajya ahabwa 10% by’umusoro ku nyungu yatumye winjira.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), buvuga ko mu rwego rwo kurushaho gutanga serivise zinogeye abasora, amahoro y’isuku rusange azakomatanywa n’ipatante guhera mu mwaka utaha.
Urubyiruko ruri mu mahuriro y’ubwumwe n’ubwiyunge mu mashuri makuru akorera i Huye, ruvuga ko rukingiye, ko nta waruyobya ngo arushore mu bikorwa by’amacakubiri.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), buvuga ko mu rwego rwo kurushaho gutanga serivise zinogeye abasora, amahoro y’isuku rusange azakomatanywa n’ipatante guhera mu mwaka utaha.
Nyuma y’uko gufasha abantu bifatiye ku byiciro by’ubudehe bikuweho, hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bahabwaga mituweli batacyivuza, kuko batabasha kuziyishyurira.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwahuguwe ku bijyanye n’ubuhinzi, rukaba rwaranatangiye kubwitabira, rukavuga ko burimo amafaranga, ko imbogamizi rufite ari igishoro mu kuhira kugira ngo rubashe guhinga igihe cyose.
Abahinzi b’ingano bo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bavuga ko bakomeje gutegereza ko uruganda rutunganya ingano rwubatswe ahitwa mu Gasarenda (agasantere gaherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe) rwongera gufungura imiryango.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ahangayikishijwe n’uko umwana we adafite indangamuntu ikosoye, bikaba bimuviramo kudahabwa serivise zimwe na zimwe harimo n’iyo kwivuza kuri mituweli.