Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ahangayikishijwe n’uko umwana we adafite indangamuntu ikosoye, bikaba bimuviramo kudahabwa serivise zimwe na zimwe harimo n’iyo kwivuza kuri mituweli.
Muri iki gihe abafite inzu z’ubucuruzi hafi y’imihanda ya kaburimbo mu Ntara y’Amajyepfo, barimo gusabwa gushyira amapave imbere yazo, mu rwego rwo kwimakaza isuku. Ariko hari abakorera i Nyamagabe bavuga ko kubona amafaranga bitaboroheye muri iyi minsi, bagasaba kongererwa igihe.
Hirya no hino hagiye hashyirwa amakusanyirizo y’amata y’inka, mu rwego rwo kugira ngo adahise anyobwa abashe gutunganywa, ariko urebye agerayo ni makeya ugereranyije n’ayari yitezwe.
Mu gihe usanga hirya no hino abataka amazi n’amashanyarazi basubizwa ko muri 2024 bizaba byarabagejejweho, binajyanye n’intego ya gahunda ya NST1, nta gihamya y’uko bizabageraho bose ufatiye ku bipimo by’abo bimaze kugezwaho kugeza ubu.
Nyuma y’uko tariki 2 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bugacya ishakishwa neza hakaboneka 35, imirimo yo kuyishakisha yarangiye ku wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023 hamaze kuboneka 39.
Ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Huye bwasabiye igifungo cy’imyaka 10 abaregwa mu rubanza rw’ikirombe cyagwiriye abantu batandatu mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, tariki 3 Ukwakira 2023.
Mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu hakaba hamaze kuboneka imibiri 35 kandi gushakisha birakomeje.
Abatuye mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bashishikarijwe kugabanya ubusitani ahubwo bagahinga ibibatunga.
Abatuye mu Karere ka Nyanza by’umwihariko mu Murenge wa Kibilizi, bavuga ko ubusanzwe ubuhinzi bw’imyumbati buri mu bibafasha kubona ibyo kurya bihagije, ariko ubu ngo bahangayikishijwe no kuba nta mbuto nziza bafite.
Perezida wa Koperative ‘Nyereka Ibiganza’ yibumbiyemo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Karere ka Huye, Felix Karangwa, avuga ko bifuza ubufasha burimo n’ubushobozi bwo kugura imashini ziboha.
Abatuye mu Kagari ka Gafumba gaherereye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barinubira abiganjemo urubyiruko babajujubije babiba, ikibahangayikishije kurusha kikaba ari uko mu bajura harimo n’abana.
Nyuma y’uko imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, yangije byinshi mu Turere twa Nyamagabe, Huye, Gisagara na Nyaruguru, muri Nyamagabe by’umwihariko umuvu wayo ugatwara umwana wavaga ku ishuri, ubuyobozi bw’ako karere bwasabye abarimu kutazongera kurekura abana imvura ikubye cyangwa irimo kugwa.
Mu Karere ka Nyamagabe, mu Mudugudu wa Muganza uherereye mu Kagari ka Gashiha mu Murenge wa Kibirizi, umuvu w’imvura watwaye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, ahita apfa, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.
Abakora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko budatera imbere biturutse ku kuba amabanki atabaha inguzanyo bitewe n’uko ngo ataba yizeye ko amafaranga yatanga yazayagarukira.
Abatuye i Gafumba mu Karere ka Huye, ahaciwe amaterasi hakanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka, kuri ubu barishimira ko bibazanira amahumbezi bikaba byaragabanyije n’ibiza.
Abahinzi b’i Gafumba mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barifuza kugezwaho imbuto n’ifumbire bihagije kugira ngo babashe guhinga ku gihe.
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza icyumweru cy’abatavuga ntibanumve muri uyu mwaka wa 2023, cyatangiye ku itariki ya 18 kikazasozwa ku ya 22 Nzeri, mu Karere ka Huye hari abaganga n’ababyeyi bafite abana batumva ntibanavuge, bahuguwe ku rurimi rw’amarenga.
Mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, hari abishimira kuba na bo baragabiwe inka, kuko bazitezeho amata n’ifumbire ihagije babonaga bibahenze, bityo bakaba bazitezeho ubukungu.
Abatuye mu Kagari ka Gatwaro ho mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, barinubira insoresore zibiba, bakanababazwa cyane no kuba bahinga zibarebera, zikanabigambaho zibabwira ko bazabisangira.
Muri iyi minsi, ahitwa i Cyarwa mu Karere ka Huye hari gucibwa imihanda mu rwego rwo kugira ngo hazabashe guturwa neza, ariko hari abibaza uko baza kubaho kuko ubutaka bari bafite buza kubigenderamo bwose, kandi nta ngurane bagenewe.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Kelie Umutoniwase, wahize abandi banyeshuri bo mu Rwanda mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato kwirinda icyabahungabanyiriza ubwenge, kuko ari yo ntwaro ikomeye bafite.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr Sylvie Mucyo, yatangaje ko mu gihe kidatinze abanyeshuri biga muri za IPRC bazatangiza kwigira impamyabushobozi za A0 mu mashami atanu yandi.
Urubyiruko rurashishikarizwa gukunda gusenga ariko ntibanibagirwe gukunda umurimo, kuko ngo umujene udasenga asenyuka, udakora bikarusha.
Kevin Munyentwali w’imyaka 15, urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri Petit Seminaire Saint Jean Paul II Gikongoro, ari mu banyeshuri bahembwe ku rwego rw’Igihugu kuko yabaye uwa gatanu, akavuga ko atari yizeye kugira uwo mwanya nubwo n’ubusanzwe ari umuhanga.
Nyuma y’uko tariki ya 19 Mata 2023, i Kinazi mu Karere ka Huye hari abagwiriwe n’ikirombe, tariki ya 8 Gicurasi 2023 bakagishyingurwamo nyuma y’uko hifashishijwe za caterpillar imibiri yabo yashakishijwe ntiboneke, abakurikiranyweho ubwo bucukuzi bwakozwe mu buryo butemewe n’amategeko batangiye kuburana mu mizi, kuri uyu (...)
Abanyamuryango ba Koperative itubura imbuto y’ibirayi yo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru (KAIMU), bavuga ko batumva impamvu babura imbuto y’ibirayi batubura nyamara harashyizweho uruhererekane rw’itubura.
Abibumbiye muri Nyanza Investment Group Ltd (NIG) bashyizeho uruganda rukora imyenda y’ubwoko butandukanye rukorera i Nyanza, rukaba rumaze guha akazi abiganjemo urubyiruko 70.
Ikipe ya Rayon Sports ubwo yasusurutsaga abatuye i Nyanza mu Majyepfo ihakinira n’ikipe ya Al-Merrikh SC yo muri Sudan tariki ya 3 Nzeri 2023, abakunzi ba Rayon Sports bahabwa umukoro wo kurwanya ihohoterwa mu miryango n’irikorerwa abangavu.
Abakurikirana iby’urusobe rw’ibinyabuzima bavuga ko nta kinyabuzima kidafite umumaro ku isi, ari na yo mpamvu bikwiye kubungabungwa, bagatanga urugero rw’ibikeri ngo bishobora kwifashishwa mu kumenya umugore utwite.