Laëtitia Umugwaneza, wabaye mu gihe cy’icyumweru kirengaho iminsi hafi y’aharimo gukurwa imibiri muri iyi minsi, mu Murenga wa Ngoma mu Karere ka Huye, avuga ko abahaguye ari ababaga bafatiwe kuri za bariyeri zari hafi yaho, kandi ko bagiye bategekwa kwicukurira.
Mu Karere ka Huye hari abahinzi b’umuceri binubira kuba hari abatera amashyamba hafi y’ibishanga bawuhingamo, hanyuma ayo mashyamba agatuma bateza.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye kuva tariki 23 kugeza ku ya 24 Mutarama 2024, urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwagaragaje ko rwifuza ikigo cy’urubyiruko, mu gace k’Amayaga.
Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, hasubukuwe imirimo yo gushakisha imibiri mu rugo rwa Séraphine Dusabemariya i Ngoma mu Karere ka Huye, hamaze kuboneka igera kuri 75, yiyongera kuri 44 yari yahakuwe mu kwezi k’Ukwakira 2023.
Nyuma y’aho mu kwezi k’Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri 39 ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, habonetse indi ibarirwa muri (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buributsa abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo, ndetse no gukora ku buryo inkuta zitinjirwamo n’amazi, mu rwego rwo kwirinda ibiza.
Muri ibi bihe usanga hirya no hino ibigori bigurishwa ari byinshi byokeje, hakaba n’ibigurishwa bihiye, ariko nanone abahinzi barema amasoko hirya no hino mu Karere ka Huye bavuga ko babuzwa kubijyanayo.
Abaturiye umuhanda Huye-Kitabi baravuga ko umaze kwangirika inshuro eshatu wikurikiranya nyuma y’uko usanwe kandi ibyo bigahora biba ahantu hamwe, ari nako ubangiriza imyaka n’imirima.
Nyuma y’uko aho umuhanda Huye-Nyamagabe wangiritse hakozwe uwo imodoka ziba zifashisha, n’iziremereye zikahanyura, wongeye kuba ufunzwe kubera icyondo gihari.
Umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Karambi wangiritse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, bituma ufungwa ku buryo nta binyabiziga byatambukaga, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imashini zikaba zahazindukiye zikora ahandi hafasha imodoka nto gutambuka, ubu zikaba zatangiye kugenda ndetse n’inini zemerewe kuhanyura.
Umuhanda Huye-Nyamagabe ubu nturi nyabagendwa kuko wacikiye hagati y’Agasantere ka Karambi n’ikiraro cya Mwogo.
Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda 39.5% by’urubyiruko rutari mu mashuri rukaba rutari no mu kazi, uwo mubare ukaba ugera kuri 41.4% mu Ntara y’Amajyepfo.
Abafite inganda zitunganya amata bavuga ko kubona ibyo bayapakiramo bibagora kuko kugeza ubu bifashisha ibikoresho bya pulasitike, bakifuza ko bakoroherezwa kubibona mu gihe hataraboneka ubundi buryo bwo kuyapakiramo.
Bijya bibaho ko abakiri bato bitwara uko babonye bavuga ko n’ubundi batari kuzaramba bavuga ngo ‘nta myaka 100’. Nyamara umusaza Nyagatare Karawudiyani w’i Nyaruteja mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo yarayujuje, kandi biragaragara ko agikomeye.
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye) hatanzwe mudasobwa ku banyeshuri bahiga, ariko abari mu myaka ya nyuma batunguwe banababazwa no kuba bo batazihawe.
Soeur Pulchérie Nyirandakize wari umubikira wo mu muryango w’Abenebikira, yitabye Imana ku myaka 62, kandi nubwo yari umubikira utazwi unicisha bugufi, ubuhamya bumutangwaho bugaragaza ko asize inkuru nziza imusozi, cyane ko benshi bamushimira uko yabafashije bu buryo butandukanye.
Abanyarwanda baba mu gihugu cya Sénégal ku bw’impamvu zitandukanye, batanze Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, yagenewe gufasha abantu 1000 batabashije kwirihira mituweli mu Karere ka Huye.
Mu rwego rwo kugira ngo abana bose babashe kugera ku burezi bw’ibanze, Leta igenda ishyiraho amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, aho abana babasha kuyageraho bitabagoye. Icyakora, i Kaduha mu Karere ka Nyamababe hari abakora ingendo ndende ku buryo hari n’abagenda amasaha atatu bajya ku ishuri.
Nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari ababyeyi bavuga ko ubukene buriho buzatuma bitaborohera kubona amafaranga y’ishuri, ariko hakaba n’abavuga ko amashuri bayazigamiye.
Hari ingimbi n’abangavu bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko hari abajyaga bababwira ko ibishishi barwara mu maso bimarwa no gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ko bamaze kumenya ko atari byo.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko haramutse hashyizweho ko ibyemezo (seritifika) by’uko abarangije amashuri yisumbuye bakoze urugerero biba inzira yo guhabwa serivise zimwe na zimwe, byatuma ubukorerabushake burushaho gushinga imizi.
Abakora ingendo bakenera kunyura muri gare ya Huye muri ibi bihe by’iminsi mikuru ntibiborohera kubona imodoka kuko usanga umuntu ahagera mu gitondo akabona itike ya nimugoroba cyangwa nijoro.
Abatuye mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, bashima ko bagejejweho ibikorwa remezo by’ingenzi, ariko ko icyo bakibura kandi kibakomereye ari imihanda mizima igera iwabo.
Abahinzi b’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko biteguye kuzaba abahinzi babyo, bakanatera imbere nk’abandi babihinga, kubera inzu yo kubituburiramo begerejwe.
Kuba Musenyeri Alexis Kagame yarasirimuye u Rwanda ni kimwe mu byagaragajwe, ubwo tariki 20 Ukuboza 2023 yibukwaga n’abo mu muryango we ku bufatanye na Kiliziya Gatolika.
Akenshi iyo bavuze icuruzwa ry’abantu hari abatekereza ku bajyanwa hanze y’igihugu, nyamara no mu gihugu imbere bushobora kuhakorerwa, no gusabisha abana bikaba bumwe mu buryo bwo kubacuruza.
Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwiyemeje kwikorera iperereza ku baregwa kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe i Kinazi mu Karere ka Huye, bwanasize icyobo kirekire cyane cyahezemo abantu batandatu, uregwa kuba nyiri ikirombe n’abaregwa ubufatanyacyaha kimwe n’ibyo yacukuye bikomeje kuyoberana.
Nyuma y’imyaka 10 uruganda rwatunganyaga ibishyimbo rw’i Huye (Rwanda Agri Business Industries/RABI) rufunze imiryango, rwongeye gufungura imiryango nyuma yo kugurwa na rwiyemezamirimo waruhaye irindi zina rya CONAFO (Cooked Natural Food).
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mata buvuga ko bubangamiwe n’uko imihanda ihagera iturutse ku minini ya Kaburimbo imeze nabi, bituma amakamyo ajyana amajyane batunganyije i Mombasa apakirira i Kibeho.
Intwaza z’i Huye zahaye ubutumwa itsinda ry’abagize Unity Club Intwararumuri babasuye tariki 13 Ukuboza 2023, kugira ngo bazabushyikirize Perezida Kagame na Madamu we. Izo ntumwa za Unity Club Intwararumuri zari zaje kubifuriza kuzagira Noheli nziza ndetse no kuzatunganirwa mu mwaka uri imbere wa 2024.