Mu gihe hari abafite ibiti by’imyembe n’ibindi byangizwa n’udusimba tw’utumatirizi bavuga ko bananiwe kuturwanya, umuhinzi witwa Prudence Sendarasi yagaragaje ko kuturwanya bishoboka, ndetse agira inama abandi bavuga ko bananiwe kuturwanya.
N’ubwo itegekonshinga ry’u Rwanda rivuga ko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwishyira akizana, akajya, akanatura aho ashatse, abana bafite ubumuga bw’uruhu bo bavuga ko ababyeyi bababuza kujya kure y’iwabo mu rwego rwo kubarinda kuba bashimutwa.
Abatuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara kuri ubu barishimira kuba amwe mu mavomero y’amazi meza yari yarakamye ubu ashobora kwifashishwa noneho kuko yagejejwemo amazi.
Olive Mukarusine wari ufite umugabo wakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, bakaba bari batuye muri imwe mu mazu yarwo, avuga ko ibyakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 nta kitaramugezeho, akabaho mu buzima bwuzuye umubabaro na nyuma y’uko ihagarikwa n’Inkotanyi kuko yari (…)
Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko ku isi u Rwanda ari cyo gihugu gifite abagore bahamijwe Jenoside ku rwego mpuzamahanga.
Madame Jeannette Kagame yashimiye ababyeyi b’Intwaza (biciwe abana bose mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) kuba ishuri Abanyarwanda bigiraho ubudaheranwa bavuga iteka.
Mu Twicarabami twa Nyaruteja hazwi mu mateka y’u Rwanda nk’ahantu bivugwa ko umwami w’u Rwanda Mutara I Semugeshi yahuriye na Mutaga II Nyamubi w’u Burundi bakanywana ndetse bakemeranywa ko ibihugu byombi bitazongera gushotorana.
Christine Mukamutara w’i Gishubi mu Karere ka Gisagara avuga ko yababajwe no kujya gusezerana n’umugabo we bakamusomera kuko atari azi gusoma, nyamara icyo gihe ngo yari yambaye neza.
Ku bufatanye n’umuryango Dufatanye, mu Karere ka Nyanza hizihijwe umunsi wahariwe ku kuzirikana ku kwezi k’umugore (imihango), ku itariki 1 Kamena 2024.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira bafashe miliyoni 50Frw ku misoro binjiza bakayashora mu gutera inkunga imishinga y’urubyiruko n’iy’abagore.
Alexis Rwagasana utuye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye avuga ko n’ubwo abantu benshi baba bashaka kwibera mu mujyi, gushakisha imibereho byoroshye mu cyaro kurusha mu mujyi.
Vestine Umutesi ukomoka i Kibilizi mu Karere ka Gisagara avuga ko mu gihe cya Jenoside yahuye n’ibibi byinshi harimo no kubohozwa, kandi ko mu bazima bake cyane yahuye na bo harimo uwari ufite uburwayi bwo mu mutwe warushije ubumuntu abazima.
Mu gihe hategurwa kwibuka imiryango yishwe ntihagire usigara (imiryango yazimye) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, bizabera mu Karere ka Huye tariki ya 1 Kamena 2024, iyo miryango yaturiwe igitambo cya misa tariki 24 Gicurasi 2024.
Mu gihe Abanyarwanda bitegura amatora ya Perezida w’u Rwanda n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024 imbere mu Gihugu, hari abatuye i Nyaruguru bavuga ko ntawe ukwiye kudatora abayobozi kuko ari uburenganzira ndetse n’inshingano za buri wese wujuje ibisabwa.
Abikorera bo mu Majyepfo barashishikarizwa kwirinda amacakubiri bakimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda birinda kuba bagenza nka bagenzi babo bashoye imari muri Jenoside bagasarura igihombo n’igifungo.
Protais Habanabakize ushinzwe porogaramu mu Muryango ushinzwe kubungabunga ibidukikije, kuzamura iterambere ry’ubuhinzi ndetse no kurwanya ubukene uhereye ku muturage wo hasi (APEFA) avuga ko guhinga udacokoza ubutaka ari bumwe mu buryo bwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere.
Ubuyobozi bw’ishuri Elena Guerra ryo mu Karere ka Huye, buvuga ko kimwe mu bituma abana barera babasha gutsinda bakanagira amanota meza mu bizamini bya Leta, ari ukubera ko babatoza gukorera ku mihigo.
Abagore bahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo, basabwe kuzakora ku buryo haba n’icyumba cy’ubutabazi kuri buri site y’itora.
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bifuza ko ibitaro bya Munini bivurizaho byahabwa abaganga b’inzobere bajya babavura mu buryo buhoraho.
Umusaza Jean Gahamanyi utuye mu Mudugudu wa Nyarupfizi ho mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, arishimira kuba yongeye kugira igicaniro.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba ababa badatunze telefone, kimwe n’abageragera kwikosoza kuri lisiti y’itora ariko bikanga, kwegera ubuyobozi bukabafasha.
Minisiteri y’Ubuzima yari isanzwe itegura ibikorwa byo kwibuka ukwayo, n’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bikibuka ukwabyo, ariko mu kwibuka ku nshuro ya 30 iki gikorwa bagikoreye hamwe.
Babishimangiye nyuma y’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Save tariki 16 Gicurasi 2024, aho basobanuriwe ukuntu Yozefu Gitera ari mu babibye ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, akaba ari na we watangaje amategeko 10 y’Abahutu.
Christine Ingabire ukomoka i Nyanza, hafi y’icyuzi cya Nyamagana, avuga ko mu gihe cya Jenoside yihishe, bikagera igihe acika intege agashaka no kwishyira abamwica, ariko ko uwaje gutuma abona aho aba ari uruhinja rwakuwe mu mugongo wa nyina wari wapfuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko hari hakwiye gushyirwaho umwihariko wo kwibuka Abatutsi bishwe mu buryo bwihariye, muri bo hakabamo n’abishwe bataragira izina.
Bellancilla Nyirajyambere uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda (CNF), avuga ko abagore badakwiye gutegereza abababwiriza kwiyamamariza kujya mu myanya ifata ibyemezo kuko ari bo ubwabo bakwiye kwiyumvamo ibyo bashaka, cyane ko banashoboye.
Nyuma y’igihe kitari gito hifuzwa ko habaho urwibutso rwa Jenoside rwasobanurwamo amateka ya Jenoside mu Karere ka Huye, aho ruzubakwa hamaze kurambagizwa none ubu hari gushakwa ubushobozi bwo gukora inyigo yo kurwubaka.
Ambasaderi Isaï Murashi, yagaragaje ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu mwaka w’1994 kandi ko bitari ubwa mbere kuko hari n’iyo zahagaritse mu mwaka w’1988.
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ku ya 6 Gicurasi 2024, mu gutangira imirimo yo gushyira kaburimbo iciriritse mu muhanda uturuka i Karama/ateliye ukagera ku isoko ryo mu Rwanza, mu Karere ka Gisagara.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwamurikiwe urubuga rwa interineti rwa "CyberRwanda" ruzajya rukuraho amakuru arufasha mu kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.