Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madame Jeannette Kagame bageze i Abidjan muri Cote d’Ivoire, aho bari buhabwe ibihembo bikomeye muri iki gihugu.
Harabura iminsi itageze ku cyumweru kimwe ngo Noheli ya 2018 ibe ariko ab’inkwakuzi batangiye gutaka umujyi kugira ngo uzanyure abawusura muri iyi minsi y’impera z’umwaka.
Maj. Bernard Ntuyahaga, warangije igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rw’i Buruseri kubera uruhare rwe mu iyicwa rw’abasirikare b’Ababiligi 10 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye koherezwa mu Rwanda.
Kuwa Gatandatu abantu bitwaje intwaro bateze imodoka eshatu zari zitwaye abantu, bicamo babiri bakomeretsa abandi umunani, mu gitero cyabereye mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Shampiyona ya basketball irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018, hakinwa umwe mu mikino yitezwe muri shampiyona uzahuza REG BBC na Patriots kuri Petit Stade Amahoro.
K’urubuga rwa twitter rwa Manchester United, hamaze kujyaho ubutumwa buvuga ko iyi kipe yatandukanye na Jose Mourinho wari umutoza wayo kuva ku myaka irenga 2 ishize.
Perezida Paul Kagame yemeza ko ingufu zirimo gushyirwa mu kuzahura umubano wa Afurika n’u Burayi ari akazi kakabaye karakozwe kera.
Kuva kuri uyu wa kabiri, perezida w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe Paul Kagame afatanyije na chancellor wa Autriche akaba nawe ayoboye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Sebastian Kurz barayobora inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Afurika n’u Burayi.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buravuga ko nyuma y’igitero cyo kuwa gatandatu cyo ku Cyitabi, ingabo z’igihugu zahise zikurikira abo bagizi ba nabi zicamo batatu zinabohoza abo abagizi ba nabi bari batwaye bunyago.
Perezida Kagame yageze mu Murwa mukuru Vienne wa Autriche, aho yitabiriye inama mpuzamahanga izaba y’iga ku bufatanye bw’umugabane wa Afurika n’u Burayi mu iterambere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wagatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, mu murenge wa Cyitabi, akarere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo, ahagana saa 18h15, abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, babiri bahasiga ubuzima naho umunani barakomereka.
Gasore Hategeka ukinira ikipe Nyabihu Cycling Club yegukanye amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka nyuma y’isiganwa rya nyuma muri aya marushanwa ryakinwe kuri uyu wa gatandatu rikegukanwa na Mugisha Samuel.
Guverinoma y’igihugu cya Cote d’Ivoire iratangaza ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azabasura mu cyumweru gitaha, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kuva tariki 19 kugeza tariki 20 Ukuboza, mu ruzinduko rw’akazi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rwinginga ngo rwemererwe kujya mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba kubera ko byari uburenganzira bwarwo.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ntawe ruzendereza ngo rwivangire muri gahunda ariko ruhora rwiteguye uwarusagarira kuko rutajya rujenjeka ku bijyanye n’umutekano warwo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aravuga ko abayobozi bafata iyambere mugutuma gahunda ziba zashyizweho ngo ziteze imbere umuturage zigenda nabi, ibintu byatumye urugero rw’ubukene butagabanuka mu myaka 3 ishize bagomba gukurikiranwa kandi vuba.
Perezida Paul Kagame yategetse ko ikibazo cy’imirire mibi kikiri mu bana kigomba gukemuka mu gihe gito cyane, asaba inzego zose gukorana mu kugishakira umuti.
Depite Edourd Bamporiki amaze kumenyerwa nk’umwe mu batanga ubutumwa ariko ashyenga, aho yongeye gusobanura impamvu abona abarwanyi ba FDLR “abarwayi.”
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana, ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu kubaka igihugu nyuma ya Jonoside, harimo no kuba abana bayirokotse barabashije kwiga none mu myaka itarenga itatu bakazaba baramaze kwiga.
Mukura Victory Sports yageze muri Sudani aho igiye gukina na El Hilal Obeid mu mukino ubanza wa 1/16 muri CAF Confederation Cup, utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Stade Shikan Castle.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, avuze ko imyanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano ushize yageze ku ntego ku kigero cya 80%.
Perezida Paul Kagame yemeza ko hari uruhare rukomeye u Rwanda rwagize mu kubaka imibanire yarwo n’ibindi bihugu ariko hakaba hakiri bimwe muri ibyo cyane iby’ibituranyi bidahuza imvugo yabyo n’ingiro.
kuva kuri uyu wa kane tariki 13 Ukuboza kugeza kuwa gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, haratangira inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro yayo ya 16, izibanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda (MINAFET), riravuga ko u Rwanda rutigeze ruhamagaza uruhagarariye muri Afurika y’Epfo nk’uko byagiye byandikwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kurangwa n’imitekerereze yagutse, batitaye ko batuye mu gihugu gito kuko ari byo bishobora kugeza u Rwanda aho rwifuza kugera.
Amarushanwa ya Cycling Cup y’uyu mwaka arasozwa kuri iki Cyumweru, hakinwa irushanwa rya nyuma rizatangirira rinasorezwe kuri Stade Amahoro rinyuze i Nyamata.
Mukura Victory Sports itsindiye Espoir FC 3-1 kuri Stade Huye mu mukino wahagaritswe iminota 47 kubera imvura nyinshi.
Perezida Paul Kagame yemeza ko yizeye ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda, ku buryo nta mwanzi ushaka kugira aho amenera yagira icyo ageraho.
Urukiko Rukuru rw’i Copenhagen muri Denmark, rwafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Twagirayezu Wenceslas, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sosiyete Zipline ishinzwe gutwara amaraso yifashishije ‘Drone’ mu Rwanda iravuga ko mu myaka ibiri imaze mu Rwanda, imaze gutwara udupfunyika tw’amaraso turenga 8000, harimo 3000 twajyanywe amaraso akenewe cyane.