Itangazo rishyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, riravuga ko indege ya sosiyete Ethiopian airlines yavaga iwabo yerekeza muri Kenya yakoze impanuka iminota mike ikiva ku kibuga cy’indege maze abarimo bose bahita bapfa.
Perezida Kagame yasobanuye neza ipfundo ry’ibibazo Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo muri Uganda, yerekana ko bituruka ahanini ku mikoranire hagati y’umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda RNC na Uganda.
Guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Werurwe 2019, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye berekeje i Gabiro mu kigo cya gisirikari mu mwiherero. Muri uwo mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya 16, abo bayobozi bazawumaramo iminsi ine baganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu. Aya ni amwe mu mafoto (…)
Mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzania, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yaganiriye na Mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuhahirane na politiki.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019, ubwo u Rwanda ruzaba rwunamira ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa kane tariki 07 Werurwe 2019, Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba (EAC), yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi, rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Hari abibaza uko umuntu yakora ishoramari cyangwa n’akandi kazi gasanzwe ariko gasaba umwanya munini, akabasha no kubona igihe cyo kwita ku muryango. Perezida Kagame yabitanzeho ubunararibonye, avuga ko ari ibintu bigoye ariko bishoboka.
Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Werurwe, abantu batandatu, barimo umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ufite munshingano ze iterambere ry’ubukungu Mukunde Angelique, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro, bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (DJAF).
Perezida Paul Kagame yashimiye umuryango Nyafurika ufite intego zo gusakaza ubuvuzi burambye kuri bose (Amref Health Africa) ku bw’igihembo wamugeneye.
Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy arashinjwa kutishyura umwenda remezo ungana n’amadorali ibihumbi 10 (asaga gato miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda) yahawe n’ikompanyi yitwa KAGI RWANDA Ltd ngo yitabire igitaramo mu Bubiligi ariko ntageyo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayobozi b’ibigo by’imari bakiri bato (Young Presidents Organisation - YPO EDGE).
Imodoka yari irimo umushoferi wayo ifashwe n’inkongi y’umuriro igeze hafi ya Hotel Nobleza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Iyo modoka yo mu bwoko bwa TATA bivugwa ko isanzwe itwara abana b’abanyeshuri ku bw’amahirwe, ntawe uhiriyemo.
Umunyarwanda Kayibanda Rogers wari umaze iminsi afungiwe muri Uganda, mu buhamya bwe, avuga ko yambitswe ikigofero kinamufunga mu maso akimara gufatwa, agikurwamo arekuwe ku buryo ngo atigeze abona abamuhataga ibibazo.
Iserukiramuco FESPACO rigamije guteza imbere sinema nyafurika, ry’uyu mwaka wa 2019 ryaberaga i Ouagadougou muri Burkina Faso ryasojwe mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 03 Werurwe 2019.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije intsinzi nziza perezida wa Senegal Macky Sall wongere gutorerwa kuyobora iki gihugu ndetse na Perezida Muhammadu Buhari Perezida wa Nigeria nawe wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Werurwe 2019, Perezida Paul Kagame yambitswe umudari uhabwa umuyobozi w’ikirenga ’Grand Croix de l’Etalon’, mu ruzinduko arimo ku butumire bwa mugenzi we perezida wa Burkina Faso.
Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, aravuga ko mu gihe cya vuba u Rwanda rutangira kwakira imurikabikorwa ry’indege ziguruka mu kirere, nk’uburyo bwo guteza imbere uru rwego, mu gihe kuri ubu bazerekana ariko zihagaze ahantu hamwe.
Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri uyu wa kane tariki 28 Gashyantare 2019, yasuye Abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco rya Sinema muri Burkina Faso.
Icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina “Icyerekezo” cyoherejwe mu kirere mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019.
Umwe mu basore bane bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku itariki 26 Gashyantare 2019, avuga ko yamaze kuzinukwa icyo gihugu ngo ku buryo n’iyo inzira ijya mu ijuru yaba ariho inyura atayinyuramo.
Umushoferi w’imyaka 39 y’amavuko wari utwaye imodoka Daihatsu RAD 264G yafashwe akekwaho gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi (10 000frw) ayaha umupolisi wari umufashe atubahirije amwe mu mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 26 Gashyantare2019, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo n’umugore bakekwaho gucuruza urumogi bakanarukwirakwiza mu bantu batandukanye.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye ari muri Angola, ku butumire bwa mugenzi we w’umutekano imbere mu gihugu cya Angola Angelo de Barros Veiga Tavares, banasinyana amasezerano y’imikoranire.
Tariki ya 26 Gashyantare 2016, nibwo habaye amatora ya komite nyobozi z’uturere twose two mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yagabiye umukecuru Rachel Nyiramandwa inka nyuma y’uko imwe muri ebyiri yari yarahawe muri Girinka ipfuye, n’isigaye ikaba itabasha kumuha amata uko abyifuza.
Mu ruzinduko yagiriye mu Karereka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, umukuru w’igihugu yibukije abaturage ko nubwo hari ibyo bakeneye bisaba amikoro, hari n’ibindi bakwikorera ubwabo badategereje ubibakorera aturutse kure.
Mu ruzinduko ari gukorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, Perezida Kagame yeretswe ibyo akarere kagezeho ari nako anagaragarizwa ibyo batarageraho, nk’ikibazo cy’imirire mibi ku bana n’imyenda myinshi ya ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, no kwirinda abashaka kubayobya babavana mu nzira y’iterambere.
Perezida Paul Kagame yahuye n’abavuga rikumvikana babarirwa muri 600 bo mu Ntara y’Amajyepfo. Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Huye, bikaba bibaye ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 25 Gashyantare 2019.
Abavandimwe babiri bakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda, bahunze icyo gihugu nyuma yo kugabwaho igitero n’abashinzwe umutekano babasaka imbunda, ku bw’amahirwe bagasanga uwo bashakaga adahari.