Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Musanze, basanga ubumenyi mu ikoranabuhanga bungutse, hari urwego bugiye kubagezaho mu kurushaho guhanga udushya no kunoza umurimo.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera, ruvuga ko nta nyungu na nke rwigeze rukura mu bikorwa rwishoragamo bya magendu, no kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, kuko inshuro zose bagiye babigerageza batasibaga gufungwa bya hato na hato, ndetse bakanamburwa ibyo babaga binjije mu gihugu, bakisanga batagifite na (...)
Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative yitwa ‘Imboni z’Impinduka’, rwo mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera, Polisi ndetse n’Ingabo by’u Rwanda barushyikirije Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, yo kurwunganira mu kwagura ibikorwa by’umushinga warwo, kugira ngo urusheho kubabyarira inyungu binatume barushaho kuba (...)
Umusore witwa Manirarora Faustin wo mu Karere ka Gakenke, yafatiwe mu cyuho arimo asambanya umwana ahita atabwa muri yombi.
Polisi ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda batangiye kubaka Ingo Mbonezamikurire z’abana bato mu Turere tumwe na tumwe tw’Igihugu, bituma abaturage bakomoza ku rugendo rw’iterambere ry’imibereho myiza bakesha izi nzego, kimwe n’izindi zishinzwe umutekano bifatanya muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Abatuye hafi y’umugezi wa Kinoni mu Karere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amazi yawo akomeje kwangiza ubutaka bwo ku nkengero zawo, bigatuma asatira inzu zabo n’umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, hakaba hari impungenge z’uko nta gikozwe mu maguru mashya ngo ashakirwe inzira anyuramo, bazisanga hasigaye amatongo ndetse (...)
Umugabo witwa Munyaziboneye wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yahiriye mu nzu yabagamo bimuviramo gupfa.
Nkubana Jean Bosco uri mu bakekwaho kugira uruhare mu kwica umusore witwa Nshimiyimana Daniel bakamuta mu bwiherero yatawe muri yombi. Nkubana Jean Bosco w’imyaka 37 y’amavuko, akaba akomoka mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Rwintare, yafatiwe mu Mudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Kigarama mu (...)
Mu gihe imibare y’inzego zikurikiranira hafi iterambere ry’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu kugabanuka kw’umubare w’abagore bapfa babyara, kuri ubu hagaragara ubwiyongere bw’umubare w’abagore bapfa bazize ingaruka zikomoka ku kubyara babazwe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko imirimo yo kubaka ibi bitaro mu buryo bugezweho iri hafi gutangira, bikazashyira iherezo ku ngaruka zaturukaga kuri serivisi zitanoze kubera inyubako zishaje zabyo, ibikoresho bidahagije ndetse n’ubuke bw’abaganga.
Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica umusore witwa Nshimiyimana Daniel bakamujugunya mu bwiherero, hakaba harimo gukorwa iperereza ku rupfu rwe, nyuma yo umurambo we muri ubwobwiherero.
Umuhanda wa kaburimbo Musanze-Gakenke wagwiriwe n’inkangu yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi, mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, ariko hahita hakorwa ubuitabazi ku buryo ubu utangiye kugendwa.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke rusoje amasomo y’ikoranabuhanga y’igihe gito, bahawe impamyabushobozi biyemeza kubakira ku bumenyi bungutse bagateza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu bice by’icyaro, mu rwego rwo kurinda abaturage baho gusiragira bajya kure gushaka serivisi zijyanye naryo.
Bamwe mu bagore batwite, abafite abana bari munsi y’amezi atanu hamwe n’abana bafite hagati y’amezi 6 na 23, bagaragaza ibimenyetso biganisha ku kugarizwa n’imirire mibi bo mu Karere ka Musanze, barimo guhabwa ifu ya Shisha Kibondo.
Karamaga Thadée, avuga ko indangagaciro y’ubumuntu no kwitangira abandi, ziri mu bikenewe nk’impamba yafasha urubyiruko mu rugendo rurimo rwo gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho, mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Abari mu gikorwa cyo gucukura ahagomba kunyuzwa umuyoboro wa Internet babonye umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize Koperative yitwa ‘Ayera Dairy’ ikusanya Umukamo w’amata mu borozi bo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, bavuga ko iterambere ryabo rikomeje kudindizwa n’umwenda w’amafaranga bamaze igihe bishyuza uruganda rwa Burera Dairy, ariko rukaba rutayabishyura; bakifuza ko rwabakura mu gihirahiro rukayabishyura (...)
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakomoje ku kuntu Abatutsi bagiye bavutswa uburenganzira mu nzego harimo n’Uburezi kugeza n’aho ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside, muri politiki y’imitegekere yabwo, yari ishishikajwe no kuvana Abatutsi mu mashuri ikimiriza (...)
Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, abaturage bawusanze umanitse mu giti, bakeka ko yaba yiyahuye.
Banki ya Kigali yamurikiye abakiriya bayo inyubako y’Ishami rya Musanze, yavuguruwe mu buryo bujyanye n’igihe, ikaba yitezweho kurushaho kunoza serivisi iha abayigana.
Mu gihe mu mujyi wa Musanze hakomeje kugaragara umubare utari muto w’ibibanza, bimaze imyaka myinshi hategerejwe ko ba nyirabyo babyubaka ariko ntibabikore, harimo gutekerezwa uko byatunganywa bigaterwamo ubusitani ahashoboka hakagirwa Parikingi.
Bamwe mu bana bahoze mu buzererezi bo mu Karere ka Musanze, bakabukurwamo n’abagize Urwego rwunganira Akarere ka Musanze mu gucunga Umutekano (DASSO) bagasubizwa mu ishuri, bavuga ko byabafunguriye icyizere cyo kuzakabya inzozi nziza bifitemo.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera bifuza ko abatubura imbuto y’ibirayi kinyamwuga biyongera, kugira ngo ingano yazo yiyongere, biborohere kuyibonera hafi kandi badahenzwe.
Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, abaturage bo mu Karere ka Gakenke bagaragaje ko ibikorwa by’indashyikirwa bakomeje kwegerezwa, byashowemo za Miliyari z’Amafaranga y’u Rwanda, batari kubigeraho iyo Intwari zititangira Igihugu.
Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika, babangamiwe n’uko igice cyawo gihereye mu Murenge wa Gahunga ujya ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, kitagira amatara yo ku muhanda, bikaba bituma hari abitwikira umwijima ukabije uhaba mu masaha ya nijoro bakiba abaturage, ndetse uku kuba nta rumuri ruhaba rimwe na rimwe (...)
Abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’Ubuyobozi uhereye ku rwego rw’iyi Ntara n’Uturere tuyigize, bifatanyije mu muganda, wibanze ku gutunganya ibikorwa remezo, kurwanya isuri no kubakira abatishoboye.
Mu gihe guhera ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, hatangiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ibaye ku nshuro ya 19, abaturage bo mu Karere ka Burera bumvaga iyi Nama yasuzuma ikanavugutira umuti urambye, harimo n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bishyirwa hirya no hino bigasubikwa bitarangiye gukorwa ngo babone uko babibyaza (...)
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rugaragaza ko runyotewe kubakirwa agakiriro, kuko byarworohereza gushyira mu ngiro amasomo y’imyuga rwize, binyuze mu guhanga imirimo ibyara inyungu, imibereho ikarushaho kuba myiza.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hakomeje kugaragara umubare w’ingo zitaragezwamo amashanyarazi cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma zidakomeza kuba mu icuraburindi; ibintu abaturage basanga bidindiza umuvuduko w’iterambere, bikanabavangira mu cyerekezo bifuza kuganamo.
Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi muri gahunda yo kwagura TVET Cyanika, ishuri riherereye mu Karere ka Burera, barasaba inzego z’ubuyobozi kubishyuriza amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo, ubwo bubakaga iri shuri muri gahunda yo kwagura inyubako zaryo.