Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi muri gahunda yo kwagura TVET Cyanika, ishuri riherereye mu Karere ka Burera, barasaba inzego z’ubuyobozi kubishyuriza amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo, ubwo bubakaga iri shuri muri gahunda yo kwagura inyubako zaryo.
Abahinga mu kibaya giherereye mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barimo abavuga ko umusaruro bari biteze batabashije kuwubona, ndetse ngo hari abagiye baviramo aho bitewe n’abashumba baboneshereza imyaka bakabakorera n’urugomo.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Musanze, bashyikirijwe moto bagiye kujya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, na bo bahamya ko zigiye kuborohereza mu kunoza inshingano ndetse iyi ikaba imbarutso yo kwihutisha servici begera abaturage birushijeho.
Komisiyo y’Igihugu Ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), isanga igihe kigeze ngo abarimu bashyire imbaraga mu myigishirize y’isomo ry’ubuzima bw’imyororokere mu buryo bunonosoye, kugira ngo abana b’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa basobanukirwe byimbitse imikorere (...)
Mu gihe hirya no hino by’umwihariko mu bice bihuriramo abantu benshi nko mu masoko, ahategerwa Imodoka, ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi n’ahandi, igihe kinini hakunze kugaragara umubare utari muto w’abaturage, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku butaka, hari abatekereza ko ibi byaba bifite aho bihuriye n’ubwiyongere bw’abaturage.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, rwiganjemo abatundaga magendu n’ibiyobyabwenge nyuma bakiyemeza kubivamo, ubwo basuraga Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ahokorera Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bagasobanurirwa amateka (...)
Abahinzi bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko ikibazo cy’imvura igwa nabi gikomeje kubangamira ubuhinzi hamwe na hamwe, bityo n’umusaruro baba biteze ntuboneke uko bikwiye.
Abaturiye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi(IDP Model Village) uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyobo bifata imyanda (fosses septiques) byubatswe rwagati mu ngo byegeranye na bo, bikaba bitarigeze bipfundikirwa, bikomeje kubateza umunuko ukabije, imibu ndetse hakaba hari n’impungenge ko (...)
Amashusho y’ibibumbano yubatswe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Musanze, akomeje gutungura abantu benshi bibaza ikigambiriwe n’icyo asobanura. Muri ayo mashusho harimo igaragaza ingagi yegeranye neza n’indi y’umugabo uhetse igikapu mu mugongo, afite n’inkoni mu ntoki, akaba agaragara atunga urutoki mu cyerekezo kirimo (...)
Kagiraneza Enock, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, ndetse na Mugabe Matsatsa ukuriye Irondo ry’Umwuga muri aka Kagari, bari mu maboko ya RIB, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo uwitwa Dushimimana gupfa.
Abatuye mu murenge wa Rwaza Mu karere ka Musanze bavuga ko iterambere ryabo rikomeje kudindizwa no kuba badafite isoko rya kijyambere bagurishirizamo umusaruro.
Mutesi Jacqueline, Umukozi Ushinzwe Ubworozi mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi aho akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza imiti n’ibikoresho byari bigenewe kuvura inka zo muri gahunda ya Girinka, zimwe bikaziviramo gupfa ndetse no kunyereza intanga zari zigenewe guterwa inka.
Bamwe mu bakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko gukora no kuzuza inshingano batorewe bikomeje gukomwa mu nkokora no kuba batagira Telefoni zigezweho zizwi nka Smartphones, bagasaba ko izo bamaze igihe barijejwe harebwa uburyo bazihabwa, kugira ngo biborohereze muri za raporo no guhanahana amakuru y’ibibera mu (...)
Abahoze mu bikorwa by’ubushimusi bw’inyamaswa no kwangiza ibidukikije muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, nyuma yo gukangurirwa kwitandukanya na byo bakitabira indi mirimo ibateza imbere, n’indi ifite aho ihurira no kubungabunga Pariki, ubu barirata iterambere, ku buryo ntawe ugitekereza kongera kujya muri Pariki ngo yangize (...)
Abaturage bakora akazi ko gutunganya amaterasi mu Kagari ka Gisizi mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, barimo abavuga ko bamaze hafi amezi abiri basiragira ku mafaranga bakoreye bakaba batarayishyurwa, aho binubira ko iminsi mikuru ya Noheli ndetse n’Ubunani yabasanze mu nzara ndetse n’icyizere cyo kubonera abana (...)
Mu Karere ka Musanze harateganywa kubakwa Ikigo (Day Care Center), kizajya cyita ku bantu bafite ubumuga, kikaba cyitezweho kurushaho kunganira muri gahunda zituma uburenganzira bwabo burushaho gusigasirwa.
Umugabo witwa Habumugisha Eliezel yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we witwa Uwineza Christine, wari unatwite inda nkuru, asanzwe mu nzu babanagamo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu yamaze no gushiramo umwuka, hagakekwa ko byaba byakozwe n’uwo mugabo we.
Abaturage bo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bagasobanurirwa byinshi, basigaranye isomo ryo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu gihe habura amasaha macye ngo abantu binjire mu bihe byo kwizihiza Umunsi mukuru wa Noheli, mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, riherereye muri gare ya Musanze, abacuruzi bigaragara ko biteguye kwakira umubare munini w’abahaha ahanini bishingiye ku ngano y’imari baranguye.
Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), bashima intambwe bateye mu gutuzwa mu buryo begerejwe ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashanyarazi, amavuriro, imihanda n’ibindi bitandukanye, ariko bakagaragaza ko hari ibibazo bikibabereye ingutu.
Abahinzi b’ibirayi bo mu Turere tubihinga ku buso bunini, bari bamaze iminsi bahabwa amasomo y’uburyo bateza imbere iki gihingwa, muri gahunda y’Ishuri ry’Abahinzi b’Ibirayi mu murima, bashyikirijwe ibikoresho bazajya bifashisha mu gushyira mu bikorwa tekiniki zigamije gutuma umusaruro wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.
Abana bafite ubumuga baturuka mu miryango 100 ibarizwa mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cyabahurije hamwe cyo kwizihiza Noheli, bashimangiye ko iyi ari intambwe nziza igaragaza uburyo bitaweho kandi bahabwa agaciro.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko ababigana, batahwemye kugaragaza imbogamizi zo kutanogerwa na serivisi bitewe n’uburyo bishaje kandi bikaba ari na bitoya, ngo iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka vuba, kuko ubu hamaze kuboneka ingengo y’Imari izifashishwa mu kubyubaka mu buryo bugezweho.
Minisitiri w’Ingabo akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Musanze, Juvénal Marizamunda, yagaragarije abayobozi bashya ko gukorera hamwe nk’ikipe bifasha mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo baba bariyemeje gukora n’ibyo abaturage baba babitezeho.
Imwe mu miryango yahoze mu makimbirane, ikaza guhabwa amahugurwa y’igihe cy’amezi atandatu ku mibanire myiza mu muryango, iravuga ko yabashije kwigobotora ibibazo bahoragamo ubu bakaba babasha kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye, bakabona uko bagira n’uruhare muri gahunda za Leta.
Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yapfuye azize uburwayi, abarimo abakozi mu Karere, Imirenge ndetse n’abaturage cyane cyane b’aho yari ayoboye birabashengura.
Abagore babiri bo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, biyemereye ko baba ari bo babaye intandaro y’urupfu rw’umwana w’umukobwa, nyuma yo kumuha ibihumanya(uburozi) babishyize mu byo yarimo anywa.
Mugabowagahunde Maurice usanzwe ari na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ni we watorewe kuyobora Umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yijeje kubakira ku bufatanye bw’abanyamuryango mu kuzamura Imibereho n’iterambere ry’abatuye iyi Ntara.
Nsengimana Claudien yatorewe kuba Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, we na bagenzi be biyemeza kwihutisha imikorere inoze.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yahamagariye abayobozi bashya batowe gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byadindiye, kugira ngo iterambere ry’abaturage ryifuzwa riboneke mu buryo bwihuse.