Abagore bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bakibangamiwe na ruswa ishingiye ku gitsina bakwa, ibabuza guhatana ku isoko ry’umurimo.
Abanyeshuri biga mu shuri rikuru INES - Ruhegeri baributswa ko igihe kigeze ngo bongere umuhate mu kubyaza umusaruro ibyo biga babigaragariza mu bikorwa bishingiye ku kwihangira imirimo no gutanga akazi ku bandi.
Mu Rwanda buri mwaka abasaga 12.000 bandura virus itera Sida, akaba ariyo mpamvu muri uyu mwaka hashyizwe imbaraga mu gukangurira abanyarwanda kwitabira uburyo bwo kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze binatume bafata ingamba.
Mu karere ka Burera, bamwe mu basambanya abana bahungira muri Uganda bigatuma badahanwa nyamara abo bahohoteye bari kugerwaho n’ingaruka, gusa ngo ubuyobozi ku mpande zombi buri gushakira umuti iki kibazo.
Uturere turasabwa kugira icyo dukora kugira ngo ingengo y’imari ishyirwa mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi yiyongere, kuko hakiri byinshi bigikenewe kongerwamo imbaraga mu guhangana n’iki kibazo.
Ikigo APTC (Agro Processing Trust Corporation), cyambuwe inshingano zo kugurisha umusaruro w’ibirayi wera mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.
Abaturage bo mu kagari ka Murandi mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, biyemeje kwishyira hamwe kugira ngo bahangane n’ibibazo by’imirire n’igwingira ry’abana, maze biyemeza kwiyubakira ikigo mbonezamikurire y’abana bato Early Childhood Development (ECD).
Abagera kuri 33 biganjemo urubyiruko bahoze mu mitwe y’abarwanyi yo mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, ku wa kane basoje icyiciro cya 64 cy’ingando bari bamazemo amezi atatu, ibera mu Kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo giherereye I Mutobo mu karere ka Musanze. Abo bahoze ari (...)
Ku cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, abana barangije imyaka itatu biga icyiciro cy’amashuri y’incuke berekanye ibikubiye muri amwe mu masomo bahawe bifashishije indimi z’Icyongereza, Igishinwa, Igiswayili n’izindi.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac MUnyakazi arasaba abanyarwanda bose guhuriza hamwe ibitekerezo n’imbaraga, hagamijwe gushaka icyatuma ubumenyi bukomeza kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, guteza imbere igihugu n’isi muri rusange.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, gitangaza mu Karere ka Musanze abafite uburwayi bwo mu mutwe batitabwaho mu buryo bunoze, bikabaviramo kugarizwa n’akangari k’ibibazo.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gashaki na Remera mu karere ka Musanze, baravuga ko bagenda barushaho kumenya akamaro ko guhinga imboga z’ubwoko bunyuranye, bikabafasha guhangana n’ikibazo cy’imirie mibi. Ibi bagenda babigeraho babikesha mugenzi wabo ukora umushinga wo gukwirakwiza ingemwe zazo ku masoko aho babasha (...)
Abasirikari 21 bo mu rwego rwa offisiye bagize ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF), batangiye amasomo azabafasha guhosha amakimbirane.
Abaturage bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze bahangayikishijwe na bamwe mu bagore bari gusenya ingo kubera ubusinzi bukomoka ku nzoga n’ikigage cyitwa umunini. Bamwe mu bagore bo bakavuga ko kuba iki kibazo kigaragara bikomeje guterwa na bamwe mu bagabo babo babatererana mu nshingano zirebana no kwita ku rugo. (...)
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze bageze ku rwego rwo gukora isabuni isukika (Savon Liquide), yifashishwa mu gusukura ibintu bitandukanye.
Abanyeshuri biga mu ishuri Wisdom School bagera kuri 210 bitegura gusoza umwaka w’amashuri abanza n’abitegura gusoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni bo bari mu myiteguro yo kuzakora ibizamini bya leta mur’uyu mwaka w’amashuri wa 2018.
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bo Ntara y’Amajyaruguru, bavugwaho kurebera abakora ubucuruzi bw’amafaranga butemewe n’amategeko mu Rwanda, buzwi nka “banki Lambert”.
Mu gice cyahariwe inganda giherereye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, hatangiye kubakwa uruganda ruzatunganya sima, kurwubaka bikazaha akazi abaturage bagera muri 2000.
Abagore bo mu murenge wa Muko mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’abagabo babaturaho abana babyaye ku nshoreke, bikavamo gusenya ingo zabo.
Miliyoni 200 z’amadorari ya Amerika, zisaga miliyari 170 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni yo ateganyijwe mu bikorwa byo Kwagura Parike y’igihugu y’ibirunga.
Itsinda riyobowe n’umukuru w’ishuri ryigisha ibijyanye no kubungabunga amahoro mu Budage ryishimiye umusanzu ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga mu kubaka amahoro muri Afurika.