Abanyamuryango ba Koperative yitwa Kabeho ngagi Sabyinyo igizwe n’abatuye mu mirenge ikora kuri Pariki y’ibirunga bahoze bashimuta inyamaswa bakanangiza Pariki, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, maze basobanurirwa uko (...)
Abaturage bafite imirima mu kibaya cya Mugogo giherereye mu kagari ka Gisesero Umudugudu wa Kabaya mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze bari mu gihirahiro batewe n’uko icyo kibaya cyamaze kurengerwa n’amazi y’imvura aturuka mu misozi igikikije no mu birunga, imyaka yabo ikaba yararengewe.
Mu kigo cy’igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy giherereye I Nyakinama mu karere ka Musanze, kuwa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019 hatangijwe amahururwa yitabiriwe n’abasirikari b’aba Ofisiye baturutse mu bihugu bine mu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye Eastern Africa (...)
Muri Gereza ya Ruhengeri kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nyakanga 2019 hatangijwe igikorwa cyo gusiramura imfungwa n’abagororwa; abagera kuri 600 ni bo bazagerwaho n’iyi gahunda.
Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.252.300frw) byamenewe mu gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kabyiniro Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Mu Mudugudu wa Ruko Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera Polisi y’u Rwanda irimo kubakira umuturage utishoboye inzu igiye kuzuzura itwaye miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubudage(Diaspora nyarwanda yo mu budage) bubatse ibyumba by’amashuri bifite agaciro ka miliyoni 120Frw kuri Groupe Scolaire Rwinzovu iherereye mu kagari ka Murago Umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’ubumenyi ngiro rya Musanze (Muhabura Integrated Polytechnic College) buratangaza ko umunyamwuga urangwa no kugira ubupfura n’ubunyangamugayo bituma agirirwa icyizere akitwara neza mu kazi ke.
Abapolisi bakuru 30 bo mu bihugu 9 byo ku mugabane wa Afurika ku wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019 basoje amasomo bamaze igihe cy’umwaka bakurikira mu Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye mu karere ka Musanze.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aributsa abaturage b’Akarere ka Burera ko umuntu wese uturuka mu bihugu byagaragayemo indwara ya Ebola agomba kwinjira mu Rwanda anyuze ku mipaka, akabanza gusuzumwa iyi ndwara kuko biri mu ngamba zo kuyikumira mu Rwanda.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School baravuga ko amateka mabi yaranze igihugu akwiye gusigira buri wese isomo ryo kudasigara inyuma mu bikorwa byo kucyubaka, kukigira cyiza no kukirinda amacakubiri.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru n’Ubuyobozi bw’iyi Ntara baravuga barasaba abashoferi batwara imodoka zagenewe gutwara abagenzi, kujya bagenzura imizigo y’abagenzi batwaye no kuyigiraho amakenga kuko aribwo buryo bwo guca intege abatunda ibiyobyabwenge na magendu.
Ababyeyi barerera mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire Rambura/Fille riri mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu batewe impungenge n’indwara y’amayobera ifata abana babo, bakagaragaza ibimenyetso byo kugagara mu mavi n’amaguru ku buryo uwo ifata atabasha kwigenza n’amaguru.
Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru iributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda kunywa ibisindisha kuko mu mpanuka zihitana ubuzima bw’abantu harimo n’iziterwa n’uko hari abatwara ibinyabiziga basinze.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School bo muri Club yita ku buzima yitwa ‘Health Club’, tariki ya 8 Kamena 2019 batanze ibikoresho by’ibanze by’isuku n’ibiribwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Minisiteri y’Uburezi iravuga ko hari amafaranga menshi Leta ishora mu gucapa no gukwirakwiza mu mashuri ibitabo by’imfashanyigisho kugira ngo bifashe mu myigire y’abana b’abanyeshuri.
Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame aherutse kugirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, yagaragarijwe n’abayobozi b’uturere ikibazo cy’imyuzi (amazi ava mu birunga akangiriza abaturage ibyabo), asubiza ko ari ikibazo gisaba amikoro, ariko ko baza kugihagurukira ku buryo ayo mazi yayoborwa neza cyangwa akabyazwa undi (...)
Abakora isuku mu Karere ka Musanze basanga igihe kigeze ngo babone ibikoresho bifashisha mu kazi kabo bihagije n’imyambaro yabugenewe ibakingira ingaruka bashobora kukagiriramo, kuko bibarinda impanuka za hato na hato kandi bukaba ari bwo buryo bwizewe bwo kunoza akazi uko bikwiye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2019 Ministre w’Uburezi Dr Eugene Mutimura ari kumwe na Ambasaderi w’igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda Hao Hongwei bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC Musanze, umushinga ukazatwara miliyoni 16 z’Amadorari ya Amerika.
Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ku wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019 batangiye kwigishwa uko bakora iperereza, no gukora za raporo zinoze zirebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yasabye ko Nizeyimana Jacques ashyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’inteko y’abaturage byo kugabanya inka ze zikava ku 10 zikaba eshatu, ndetse akishyura imyaka y’abaturage inka ze zonnye, bitaba ibyo agakurikiranwa mu butabera.
Mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019 habonetse umurambo bivugwa ko ari uwa Ndahayo Jean de Dieu, bikekwa ko yiyahuye muri uwo mugezi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buravuga ko butazihanganira uwo ari we wese ushobora kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Abaturage. Ibi burabitangaza mu gihe abatuye muri Centre ya Gasiza iri mu murenge wa Rambura akarere ka Nyabihu bavuga ko hari insoresore ziyita “Abadida” zibakorera urugomo zikanabambura (...)
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019 ahagana saa mbili z’ijoro nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwitwa Ntakirutimana Eustachie wishwe atewe ibyuma. Harakekwa umugabo we witwa Ndahayo Jean de Dieu w’imyaka 45 y’amavuko.
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi arasaba abaturage guhagurukira ikibazo cy’akarengane na ruswa batangira amakuru ku gihe, kugira ngo haburizwemo umugambi w’abakomeje kubyimika, bigatuma gahunda zihindura ubuzima bw’abaturage zidasohozwa mu buryo buciye mu mucyo.
Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda Dr James Gashumba hamwe n’umuyobozi w’ishami ry’Ikigo mpuzamahanga cy’Abadage cyigisha ibijyanye n’ubumenyingiro Dr Avelina Parvanova, barahamya ko mu gihe kiri imbere umubare munini w’Abanyarwanda bazaba bafite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ingufu (...)
Umuryango Imbuto Foundation ugaragaza ko kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore, bizakemura ikibazo cy’ubucucike n’ubwiyongere bw’abaturage bikomeje guteza ingaruka zo kugabanuka k’ubutaka buturwaho n’ubuhingwaho.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yakomereje mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki ya 09 Gicurasi 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abakomeza gutsimbarara ku bitekerezo byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko bazahura n’ibibazo bikomeye.
Nduwayesu Elie washinze ishuri Wisdom School aravuga ko kubakira ku murimo unoze bituma uwukora ava ku rwego rwo hasi akagera kure kandi heza.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon Harerimana Fatou, aravuga ko bagiye gukora ubuvugizi ku kibazo cy’amazi ava mu birunga akangiza imyaka y’abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera.