Murekatete Triphose wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro, kuva yatangira izo nshingano yakunze kuvugwaho ko afitanye umubano wihariye n’uwari Minisitiri w’Ubutegtsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ndetse bikavugwa ko uwo mwanya wo kuba Umuyobozi w’Akarere ari Gatabazi wagize uruhare mu kuwumushyiraho. Murekatete avuga (…)
Mu butumwa yahaye abiganjemo urubyiruko tariki 15 Ukuboza 2023 mu gutangiza ubukangurambaga kuri gahunda ya #TunyweLess (Tunywe mu rugero), Madamu Jeannette Kagame yasabye abagize umuryango kutaba imbata y’inzoga kuko zangiza ubuzima bikagira ingaruka ku muryango ndetse no ku gihugu.
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugero mu Kagari ka Rwaza, umudugudu wa Rwaza ahitwa kwa Gacukiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, habereye impanuka y’imodoka yabirindutse ifunga umuhanda.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, abarimu bongeye kwibutsa Leta y’u Rwanda kubatekerezaho bakabafasha kubona amacumbi yo kubamo mu buryo buhendutse.
Abagabo 2 bo muri Amerika bakurikiranyweho kwica inyoni zigera ku 3600, zirimo ubwoko bwa Kagoma n’inkongoro n’ibindi bisiga byo mu bwoko butandukanye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa Rwanda FDA kivuga ko impamvu abakora ibinyobwa batemerewe kubipakira mu macupa ya Pulasitike ari uko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Inteko Ishingamategeko yo mu Bufaransa yanze umushinga w’itegeko rikumira abimukira, binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Inzego z’umutekano muri Ethiopia tariki 12 Ukuboza 2023 zataye muri yombi uwari Minisitiri ushinzwe iby’Amasezerano y’Amahoro, Taye Dendea nyuma yo gukekwaho gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa Oromo Liberation Army (OLA), urwanya Leta y’iki gihugu.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’ibigo by’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kirihuko, guhera tariki ya (…)
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, bari mu busabane n’Ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima i Nyamata mu Karere ka Bugesera, babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.
Umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka, y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo, ni tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Muri Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, bemeye guhura imbona nkubone kugira ngo bashyikirane mu buryo bwo kurangiza intambara, barwanamo kuva tariki 15 Mata 2023.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) cyatangaje ko impamvu zatumye mu ijoro ryo ku itariki 10 Ukuboza 2023 habaho ibura ry’umuriro mu gihugu hose byaturutse ku miyoboro migari u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu byo muri aka Karere birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Abahanga mu by’imirire bavuga ko guteka imboga ukazihisha cyane bituma bitakaza imyunyu ngugu na vitamini byifitemo.
Iyo umuntu avuze izina Kanyarira buri wese ahita yumva umusozi muremure uherereye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Kamonyi ukunze guhurirwaho n’abakirisitu batandukanye bajya kuwusengeraho ngo basubizwe bimwe mu bibazo bafite.
Abafite ibigo byita ku bana barwaye indwara yitwa ‘Autisme’ ituma abana bagira imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, bavuga ko bakwiye kwitabwaho kuko ngo usanga bafite ubwenge n’ubushobozi nk’ubw’abandi, iyo babonye ibyangombwa bibafasha kwiga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje ko cyazanye intama zororoka kabiri mu mwaka, zikazagezwa ku baturage ku giciro cyunganiwe na Leta.
Mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco nyarwanda no kubungabunga amateka yarwo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abagize Inteko Izirikana gushyira ubumenyi n’ibikorwa byabo mu nyandiko no mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo n’abazavuka bazabukoresha mu (…)
Umusozi w’Urukari uherereye mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ukaba uriho Ingoro z’Abami hakaba n’urugo rw’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watwaye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959.
Abahanga mu by’imirire bavuga ko Atari byiza gutekesha amavuta y’ubuto inshuro nyinshi, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Muri Iran, Urukiko rwategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwishyura Amadolari Miliyari 49.7, nk’igihano n’indishyi z’akababaro, n’ikiguzi cy’ibintu byangiritse mu gitero cya ‘drone’ y’Amerika yahitanye General Qassim Soleimani w’imyaka 62, wari umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Irani zirwana hanze y’igihugu gusa.
Kominote ya Emanweri ifatanyije na CECYDAR umuryango washinzwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphroze Mukansanga bagamije kwita ku bana batishoboye bajya mu muhanda n’imiryango yabo, bateguye icyumweru cyahariwe Rugamba Sipiriyani na Daforoza Mukansanga mu rwego rwo gutanga inyigisho ku miryango bifashishije urugero (…)
Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inyito z’amwe mu mazina y’ahantu hatandukanye mu bice bigize igihugu cyacu yabakusanyirije inkomoko y’Izina Cyasemakamba.
Tariki 05 Ukuboza 2023 hasohotse Igazeti ya Leta yasohotsemo amategeko abiri: Itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ndetse n’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 (…)
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2023 yafunze uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge rwakoreraga mu Murenge wa Ndera akagari ka Rudashya umudugudu wa Akamahoro mu karere ka Gasabo.
Dr Anicet Nzabonimpa akaba inzobere mu bijyanye n’imyororokere avuga ko imiterere y’umubiri w’umugore ndetse n’iy’umugabo ari bimwe mu mpamvu zituma abagore baramba kuruta abagabo.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda tariki 4 Ukuboza 2023, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kongerera imbaraga urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 17 bo mu mashami atandukanye batsinze neza kurusha abandi ubwo yatangazaga amanota y’abatsinze ibizamini bya Leta kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2023.
Indwara y’ubushita bw’inguge izwi nka Monkeypox nubwo yandura mu buryo butandukanye ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yafunze amavuriro umunani yavuraga mu buryo bwa gakondo kubera ko amwe muri ayo mavuriro yakoraga adafite ibyangombwa mu gihe andi yamamaje ibikorwa byayo kandi bitemewe.