Perezida wa Sena mu Bwami bwa Eswatini, Pastor Lindiwe Dlamini, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, mu biganiro yagiranye na Hon. Donatille Mukabalisa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yishimiye ko u Rwanda ruhagarariwe n’abagore benshi mu Nteko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023, rwatangaje ko rushakisha umugabo witwa Sebanani Eric bahimba Kazungu, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we Murekeyiteto Suzane w’imyaka 34 y’amavuko, agahita atoroka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ku wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, yakiriye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Denmark, Lotte Machon, bagirana ibiganiro byibanze ku mahoro n’umutekano muri aka karere, n’ubufatanye mu iterambere (...)
Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza, bikavugwa ko yitabye Imana ku wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023.
Itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho ya Guinea Conakry kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2023 bagiranye ibiganiro na Visi Perezida Hon. Edda Mukabagwi hamwe na Hon. Sheikh Musaza Fazil Harerimana uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no ku mubano (...)
Umukobwa w’imyaka 25 witwa Umutoni Claudine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bikaba bivugwa ko yafunguye inzu y’umuturage akiba ibikoresho bitandukanye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko umutoni Claudine yafatiwe mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa (...)
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga kuri gahunda yo guhangana n’ubukene iri kubera i Doha muri Qatar, yavuze ko kuba hari bihugu byari bikennye bikaba byaravuye muri iki kiciro, byagombye kubera urugero rwiza ibindi, rwo gukora cyane nabyo bikava muri uwo murongo.
Abantu benshi cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro bakunze kurwara indwara y’imyate ku birenge ndetse rimwe na rimwe hari abayirwara ku kiganza.
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, avuga ko ubushotoranyi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bugamije gushoza intamara ku Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro bya Gisenyi bigiye kongerewa umubare w’abaganga ndetse bikanubakwa mu buryo bugezweho. Yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye kuri ibi bitaro, aganira n’abahakorera ndetse anareba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe mu rwego rwo guha ababagana (...)
Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko umuryango IBUKA wamaganye ibikorwa bibi by’ihohotera byakorewe umunyamuryango wa IBUKA, Nyirampara Frida, utuye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe.
Mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 4 Werurwe 2023, yagaragaje ko Congo ifite uruhare runini mu kudakemura ibibazo byayo ahubwo ikabishyira ku bindi bihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, amateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 agiye kujya yigishwa no mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatandatu.
Bamwe mu banyeshuri b’abirabura biga mu gihugu cya Tunisia, batangiye gusubira mu bihugu byabo nyuma yo kuvuga ko barimo bakorerwa ihohoterwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya gahunda nzahurabukungu mu guteza imbere inganda, mu nama y’Ihuriro ry’ishoramari yabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023, agaragaeiza abashoramari bayitabiriye amahirwe ari mu Rwanda yaborohereza mu (...)
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023, rivuga ko Perezida Paul Kagame yagize Dr Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Dr Ildephonse Musafiri agiye kuri uwo mwanya asimbuye Mukeshimana Gerardine, wari uwuriho kuva mu 2014.
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Werurwe 2023 yasezeranye mu mategeko na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko abarwayi bajya kwivuza ku bigo nderabuzima no ku bitaro by’uturere abagera kuri 40% bivuza indwara ziterwa n’umwanda.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryasohotse tariki ya 1 Werurwe 2023, rivuga ko Dr Nsabimana Aimable yirukanywe ku mirimo ye.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta izakomeza gusuzuma uburyo yakongera imishahara y’abakora mu zindi serivisi za Leta, nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Amajwi amaze kubarurwa mu matora arimo kuba mu gihugu cya Nigeria, agaragaza ko Bola Tinubu ariwe watsindiye kuba Umukuru w’igihugu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, mu nama y’umushyikirano ku munsi wayo wa nyuma, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, yavuze ko kwita ku gukemura ibibazo umuryango uhura nabyo, byagabanyije umubare w’abatwara inda zitateganyijwe.
Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, kuva tariki ya 27-28 Gashyantare 2023, yasabye abayobozi kugabanya umwanya w’inama nyinshi bahoramo ahubwo bagakora cyane, kuko ngo abaturage basaba serivisi bababura kubera guhora mu nama.
Bimwe mu byiza byo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ni uko bifasha umunyeshuri kwiyungura ubumenyi batabifashijwemwo na mwarimu gusa, kuko ikoranabuhanga rimufasha kwiyigisha no kwikorera ubushakashatsi butandukanye, igihe yamenye kurikoresha neza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Patricia Uwase, yatangarije mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023 ko mu gihe cy’amezi atatu abagenzi bazoroherwa n’ingendo muri Kigali kuko mu gihugu hazaba hageze imodoka zibarirwa muri 300 zunganira izisanzwe zihari.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’umushyikirino iri kubera muri Kigali Convetion Centre mu Mujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari uko mu mwaka w’amashuri wa 2024, abanyeshuri 60% by’abasoje icyiciro cya (...)
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyasohoye itangazo ribuza abantu kugura bimwe mu biribwa bya Cerelac kuko bitujuje ubuziranenge.
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.
Umworozi witwa Ngirumugenga Jean Marie Pierre utuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro akarere ka Rwamagana avuga ko ubworozi bw’inuma bwatangiye kumwinjiriza amafaranga ndetse bukanamuha ifumbire.