Mu ngendo abasenateri bagiriye mu turere dutandukanye basura abatujwe mu midugudu bakaganira n’abahatuye, basanze Leta ikwiye kunoza imicungire y’iyi midugudu kuko hari ikigaragaramo ibibazo birimo ibikorwaremezo bidahagije.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yamenyesheje abatazabasha kwitabira ibizamini ku matariki mashya bahawe bafite impamvu zumvikana, ko bazaba banemerewe kuzakora ku matariki bahawe mbere. Bagasabwa gusa kuzamenyesha impamvu batakoze ikizamini bakoresheje imeyili ([email protected]) cyangwa, (…)
N’ubwo kugeza ubu indwara ya kanseri hataramenyekana ikiyitera abaganga bemeza ko hari ibiribwa umuntu akwiye kwirinda bikamufasha kuba atarwara iyi ndwara.
Abahanga mu by’amateka bavuga ko mu Rwanda inyito y’amazina by’ahantu ziba zifite aho byakomotse mu bihe byo hambere bikaba ari yo mpamvu usanga ibice bitandukanye by’igihugu bifite amazina atandukanye.
Polisi y’u Rwanda yasabye abantu bose bafite ibinyabiziga byafatiwe mu makosa atandukanye kujya kubitora aho bifungiye ku cyicaro gikuru cya Polisi Kacyiru bitarenze tariki 20 Kamena 2023, uzarenza iyo tariki ikinyabiziga cye kikazatezwa cyamunara.
Perezida w’umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, ku wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023 yagiranye ibiganiro n’intumwa zaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, baganira ku birebana n’ingengo y’imari u Rwanda rugenera urwego rw’Ubuzima ndetse n’uko bishyirwa mu bikorwa.
Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, Igihugu cya Malawi cyohereje mu Rwanda Theoneste Niyongira uzwi ku izina rya Kanyoni, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ndora i Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Amwe mu mateka y’inyito z’ahantu usanga asobanura ibintu biba byarabayeho kera ariko abantu benshi ntibamenye inkomoko yabyo. Uyu munsi tugiye kubagezaho inkomoko y’insigamigani “Guta inyuma ya Huye” hamwe n’amateka y’ibisi bya Huye.
Umusore witwa Mukiza Willy Maurice, mu kiganiro yahaye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gifite insanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano”, yavuze ko amahitamo ye ari ugufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu, ntajye mu murongo umwe na se (…)
Abana bane bava inda imwe basanzwe mu ishyamba rya Amazone, nyuma y’iminsi 40 habaye impanuka y’indege yabaye tariki ya 01 Gicurasi 2023, igahitana abapilote babiri na mama w’abo bana.
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023 mu Karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo gutora Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, uwatowe akaba ari Rugerinyange Theoneste wasimbuye Mutsinzi Antoine wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kicukiro.
I Kigali hakomeje kubera umwiherero wa Komite Ihoraho y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ugamije kwiga aho amavugurura yakozwe mu nzego z’uyu muryango ajyanye n’imikorere yawo ageze ashyirwa mu bikorwa.
Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi zitangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini, no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, abashaka gukorera impushya za burundu bashyiriweho uburyo bushya bwo kuzakoramo ibizamini byari biteganyijwe mu gihe cy’umwaka, bikazakorwa mu mezi abiri gusa.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, yajyanywe kwa muganga kubagwa kubera ikibazo yagize cy’amara.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya, abasaba kwita ku nshingano bahawe.
Urukiko rwatangaje ko Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kubera ibibazo by’ubuzima adafite ubushobozi bwo gukomeza kuburana.
Imiryango 26 yo mu Mirenge ya Shingiro, Gataraga na Busogo yo mu Karere ka Musanze, yahawe inka zo gufasha abayigize kuvana abana mu mirire mibi, hanatangizwa gahunda y’igikoni cy’itorero.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’ u Rwanda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, kuva tariki ya 05 Kamena 2023, ari i London mu Bwongereza aho yitabiriye Inama y’Abaminisitiri bagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, akaba ari na we wayiyoboye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu mugoroba tariki ya 6 Kamena 2023, ayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga ku ngamba na Politiki zinyuranye, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda Butare Akanyaru werekeza i Burundi. Iki kibuye kivugwaho inkomoko zitandukanye, ariko iz’ingenzi usanga zishingiye ku mwami Ruganzu Ndori.
Gukoresha pulasitiki biri mu biteza ingaruka ku bidukikije ndetse no ku buzima bwa muntu muri rusange, ikaba ariyo mpamvu Minisiteri y’Ibidukikije isaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa, hagakoreshwa ibindi bitangiza ibidukikije.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko intonganya z’ababyeyi n’imibereho irimo amahane ubwonko bw’umwana uri munsi y’imyaka itanu butihanganiro iyo mibereho agasaba ababyeyi kwirinda ikintu cyose cyatuma umwana adakura neza.
Yvonne Makolo usanzwe uyobora Ikigo cy’u Rwanda cy’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yagizwe umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere (IATA).
Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yasezerwagaho kuba umushumba w’Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera tariki ya 4 Kamena 2023 yavuze ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko azakomeza kubwiriza Ijambo ry’Imana kuko ari umuhamagaro we.
I Mibilizi mu Karere ka Rusizi, tariki ya 3 Kamena 2023 bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura imibiri 1,240 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Paul Kagame tariki ya 3 Kamena 2023 yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye, mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan watangiye manda ye ya gatatu yo kuyobora icyo gihugu.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatanze inyigisho ku babyeyi zizabafasha kurera neza abana babo bagakura nta bibazo bafite ku mubiri no mu mitekerereze yabo.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, aborozi bo mu Rwanda bifatanyuije n’abatuye isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ubu ameze neza, nyuma yo gutsitara akitura hasi, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi, ku ishuri ry’Igisirikare kirwanira mu kirere, ryo muri Leta ya Colorado.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari muri Amman mu murwa mukuru w’Ubwami bw’Igihugu cya Jordania, aho kuri iki gicamunsi bifatanyije n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku Isi mu gutaha ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania Al Hussein bin (…)