Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zabohoye Igihugu ubu Abanyarwanda baka babayeho batekanye.
Tariki ya 3 Nyakanga 2022, mu Kagari ka Nyarurenzi, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, hatashywe inzu zubakiwe imiryango 8 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022, umunsi u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 28 isabukuru yo Kwibohora, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubakira ku byagezweho no kubisigasira.
Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, ikomeje iperereza ku rupfu rw’umwana wa Bazivamo Christophe witwa Hirwa Nshuti Bruce witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28, iba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, Abahanzi nyarwanda bakoze igitaramo cyo gushimira Inkotanyi ko zabohoye u Rwanda.
Inzozi Jackpot Lotto ubu igeze ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi, kandi gukina byarorohejwe. Uyu mukino ugiye kuba umukino abantu benshi bakunda kuko uburyo bwo gukinamo bwavuguruwe. Abantu 1,589 ni bo batsindiye amafaranga 3,392,000 ku wa 26 Kamena muri uyu mwaka wa 2022.
Awoke Ogbo, umunyeshuri wasoje amasomo mu ishuri ry’imiyoborere ryitwa Africa Leadership University (ALU) riri mu Rwanda, yize ibijyanye n’ibibazo byugarije isi. Uyu munyeshuri abungabunga ibidukikije ahindura ibintu bikoze muri Pulasitike akabikoramo amatafari n’amapave.
Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi no gusesengura politiki za Leta (IPAR), kuva muri Kamena kugera mu kwezi k’Ukwakira 2021, cyakoreye ubushakashatsi ku miryango 2053 gisanga abagera kuri 89% baragezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, z’igabanuka ry’ubukungu mu miryango.
Umugabo w’umurobyi wo mu gihugu cya Thailand yajyanywe kubagwa byihutirwa kugira ngo ifi yari yamwinjiye mu muhogo ivanwemo.
Ni gake cyane inzovu zibyara umwana urenze umwe, ariko ni ku nshuro ya kabiri hagaragaye inzovu yabyaye abana babiri muri uyu mwaka mu gihugu cya Kenya.
Ku wa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022, abagenzacyaha 30 ba RIB baturutse mu turere dutandukanye, basoje amahugurwa y’ibanze ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga bari bamazemo amezi atatu.
Umuryango mugari w’akoresha Internet ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), bihaye intego zo kongera umubare w’abenjeniyeri b’imiyoboro ya Internet mu gihugu, mu myaka itanu iri imbere.
Igihugu cy’u Rwanda cyafashe icyemezo cyo guca amasashi burundu bituma hongerwa isuku mu gihugu ndetse n’ibidukikije birabungwabungwa. Muri 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guca amashashi inashyiraho itegeko rihana uyakoraresha ndetse n’uyinjiza mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya umuriro, ryahangana n’inkongi itunguranye yafashe imodoka ifite pulake ya RAD500U, yahiriye ahitwa mu Migina, ahegereye Stade Amahoro.
N’ubwo Gaz yaje ari igisubizo mu kugabanya umubare w’abacana inkwi n’amakara, ihenda ryayo rishobora kubangamira gahunda yo kubungabunga ibidukikije, kuko hari abayikoreshaga basubiye ku nkwi n’amaka.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abanywa ikawa iringaniye, n’isukari nke bangana na 30% bafite ibyago bike byo gupfa vuba kuruta abatayinywa.
Igihugu cya Israel cyahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bifite agaciro ka miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda byo gufasha Igihugu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 no mu zindi serivisi z’ubuzima.
Umuyobozi mukuru mu muryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsengiyaremye Fidèle, yatangaje ko imiryango igera mu bihumbi 15 yose yazimye. Iyi miryango yari igizwe n’abantu basaga ibihumbi 68. Bose barishwe ntihagira n’umwe urokoka wo kubara inkuru.
Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije (REMA), kirakangurira abaturage kwirinda gutwika ibyatsi byo mu mirima, kuko bihumanya umwuka wo mu kirere abantu bahumeka bikanangiza ubuka byatwikiweho.
Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza kandi bwuzuye, ni uko agomba kuba ahantu hari ibidukijeje, kandi ubwe akabibungabunga.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku ya 31 Gicurasi 2022, yavuze ko ibihugu 40 mu bigize Commonwealth 54, bimaze kwemeza ko abakuru babyo bazaza mu Rwanda kwitabira inama ya CHOGM.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali batangaza ko bungukiye byinshi mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’Akarere ka Nyarugenge. Bamwe mu bitabiriye iryo murikabikorwa basuye bimwe mu bikorwa, bavuga ko begereye ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga, abakozi babyo bakabasobanurira bimwe mu byo bakora, bagataha bamenye (...)
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) ushinzwe abarimu, Leon Mugenzi, avuga ko mu barimu bakenewe mu gihugu hose, hamaze kubone 95% n’abasigaye bakaba bagenda baboneka habanje gukorwa ibizamini, ibyo ngo bikazongera ireme ry’uburezi.
Umunyeshuri muri Univerty of the People, Cynthia Niyongira, avuga ko Ikoranabuhanga rifasha impunzi gukora ubushakashatsi mu masomo baba bize, bakishimira ko ribafasha kwiyungura ubwenge.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara muri Nigeria (NCDC), cyatangaje ko habonetse abarwayi b’icyorezo cya Monkeypox 21 mu bice 9 by’igihugu, n’umuntu umwe wapfuye yishwe n’iyo ndwara muri Mutarama 2022.
Umunsi mukuru wa Asensiyo (Ascension) uha icyizere abakirisitu bose ko bazajya mu ijuru, ariko amwe mu madini ntahimbaza uwo munsi.
Nyuma yo kubona iterambere u Rwanda rugenda rugeza ku mfungwa n’abagororwa, Hakuzimana Abdul Rashid arifuza ko yakwigirayo indimi, nawe akazafungurwa hari ubumenyi akuyeyo, akanemeza ko aho bafungiye bafashwe neza.
Mu misa yo Kwibuka no kunamira abari abaririmbyi ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Padiri Julien Mwiseneza watuye igitambo cya Misa, asabira abo baririmbyi ahamyako Roho zabo ziri mu biganza by’Imana.
Mu rwego rwo kwitegura inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu, abitabiriye imurikabikorwa ribera i Kigali, basabwe kuzakira neza abazitabira iyo nama babaha serivisi nziza kandi yihuse.
N’ubwo telefone ifasha mu itumanaho no mu bindi bikorwa bitandukanye mu buzima bwa buri munsi, ishobora no guteza ibibazo ndetse bikomeye igihe idakoreshejwe neza hagati y’abashakanye.