Hegitari 15 z’ishyamba rya Nyungwe ku gice giherereye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, zibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023 Perezida Paul Kagame yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Philippe Prosper, baganira ku ngamba n’amahirwe y’iterambere ry’iki kigo.
Minisiteri y’ubuzima irakangurira ababyeyi batwite gukora imyitozo ngororamubiri kuko bibafasha kugira ubuzima bwiza haba ku mubyeyi ndetse no ku mwana atwite.
Umujyi wa Kigali watangaje ko abantu bimurwa mu manegeke, abagera kuri 85% ari abakodesha naho 15% akaba ari abatuye.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Kamuhirwa, habereye impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri, abandi batatu barakomereka bikomeye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Silvio José Albuquerque e Silva, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, bikaba byibanze ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, no kurebera hamwe uko (…)
Mu nama y’iminsi ibiri yahuje abakuru b’ingabo mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) yatereaniye mu murwa mukuru wa Accra muri Ghana kuva tariki 17 kugera tariki ya 18 Kanama 2023 hemejwe ko hagiye koherezwa umutwe w’ingabo wo gutabara Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi n’agatsiko ka Girikare.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Singapore, yagiranye ibiganiro na mugenzi we muri icyo gihugu, Sundaresh Menon, byibanze ku mikoranire mu nzego z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Komisiyo y’amatora yo muri Senegal yatangaje ko yakuye ku rutonde umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Ousmane Sonko, rw’abaziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi tariki 16 Kanama 2023 yasohoye amabwiriza agenga gahunda ya girinka n’uko izashyirwa mubikorwa aho ibyiciro by’ubudehe bitazongera kugenderwaho, hakazajya hiturwa inyanay’amezi 9 kandi ifite ubwishingizi ikazaba yarakingiwe n’ikibagarira.
Inteko Rusange ya Sena yemeje Mugabowagahunde Maurice ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla ku mwanya wa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare na Dr. Mugenzi Patrice ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Kanama 2023, kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, habereye inama yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, abamotari bawukoreramo, urwego ngenzuramikorere (RURA) na Polisi y’u Rwanda, baganira ku bibazo by’umutekano, isuku ndetse n’imikorere iboneye igomba kuranga abamotari.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, Ambasaderi Einat Weiss yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, impapuro zimwemerera guhagararira Israel mu Rwanda.
Mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Gacurabwenge Akagari ka Kigembe Umudugudu wa Buhoro, tariki 16 Kamena 2023 habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye abantu 5 barakomereka bikomeye, abandi 13 bakomereka byoroheje.
Kuri uyu wa Kabiri ariki 15 Kanama 2023, Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yerekanye ibinyabiziga birimo moto 164 n’imodoka 39 byafashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Kanama, abayobozi babyo badacanye amatara. Iki gikorwa cyabereye mu Gatsata mu Karere ka Nyarugenge ahitwa ku Bigega bya Essence.
Mu bugenzuzi buri gukorwa n’intara y’Iburasirazuba mu bigendanye n’isuku bwasize ba gitifu 3 b’ibirenge ndetse n’abagitifu b’utugari gahagaritswe by’agateganyo kubera kutubahiriza neza inshingano z’akazi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, abakirisitu Gatolika baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse no mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bamaze kugera ku butaka butagatifu i Kibeho, kwizihiza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption).
Mu birori byo kwizihiza imyaka 20 Umuryango Giants of Africa umaze ushinzwe byabaye ku mugoroba tariki ya 13 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko guteza imbere umugabane wa Afurika.
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yitabiriye amasengesho asoza igiterane ‘Abagore Twese Hamwe’, cyateguwe na Women Foundation Minisitries ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Kamena 2023, yabwiye abitabiriye iri huriro ko iyo wubatse ubushobozi bw’umugore uba wubatse umuryango.
Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire, wari uyoboye Ingabo za UN zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aherekejwe na Madamu we, Marie-Claude Michaud, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2023 inkongi yibasiye icumbi ry’abarimu bari mu gikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta riherereye mu kigo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TSS) riherereye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.
Mu nama idasanzwe yahuje Abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), tariki 10 Kanama 2023, i Abuja iyobowe na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, bemeje ko hagomba koherezwa umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara, uhuriweho n’ibi bihugu kugira ngo usubize ku butegetsi Perezida Bazoum, (…)
Tariki ya 10 Kamena buri mwaka u Rwanda rwizihije umunsi Nyafurika w’irangamimerere. Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke hakozwe igikorwa cyo gufotora abana bagejeje imyaka yo gufata indangamuntu ndetse banasezeranya imiryango 24 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe kuri uyu wa kane tariki 10 Kamena 2023 ryashyizeho Guverineri mushya w’intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde kuba Guverineri w’intara y’Amajyaruguru naho Nyirarugero Dancille wari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru agirwa agirwa Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo (…)
Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger batangaje ko badashobora kwakira intumwa za CEDEAO kubera ko batemera ibyifuzo by’izo ntumwa byo gusubiza ubutegetsi Perezida Bazoum.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko mu igenzura abayobozi bamaze iminsi bakora mu Ntara y’Amajyaruguru basanze abayobozi birukanywe batarigeze buzuza inshingano zabo uko bikwiye, kuko ibikorwa bya buri munsi abaturage bakora byubakiye ku irondabwoko n’ivangura, kandi abayobozi bagombye (…)
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, ku wa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2023 nibwo yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko nyuma y’isesengura rimaze gukorwa rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, (…)
Mu birori byo gutanga impamyabumyenyi ku banyeshuri 75 barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA), riri mu Karere ka Bugesera, byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abanyeshuri biga muri iri shuri, guharanira gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara ku (…)
Umuyobozi w’akarere Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul yatangarije Kigali Today ko abantu 74 bose bajyanywe mu bitaro kubera Ikigage banyoye bikekwako ko cywnganye isuku nkeya.