Kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2023, tubararikiye gukurikira ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikaba kibageraho buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi, kikazanyura kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse no ku murongo wa You (…)
Ambasade y’u Rwanda muri Sudani yasabye Abanyarwanda bahatuye, kwitwararika ku bw’umutekano wabo kubera intambara iri muri iki gihugu, hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa RSF.
Abantu 10 bo mu muryango umwe, barimo abagore barindwi n’abagabo batatu, bishwe n’abantu bitwaje imbunda mu mujyi wa Pietermaritzburg, mu ntara ya KwaZulu-Natal (KZN) yo muri Afurika y’Epfo.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko amavugururwa arimo gukorwa kuri Politiki y’imisoro, azarushaho gukurura ishoramari ndetse akanafasha Igihugu kubona igisubizo ku bibazo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, byatewe n’icyorezo cya Covid -19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Mu gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko igisibo cyagenze neza muri rusange, kikaba cyarabaye igihe cyiza cyo kwitagatifurizamo, bakoramo ibikorwa by’urukundo.
Inzobere z’abaganga batururtse mu Bubiligi ku bufatanye n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, batangiye kubaga abafite uburwayi bwo mu nda, harimo n’abafite Kanseri (Cancer).
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 20 Mata 2023, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngamba na Politiki zinyuranye, zigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
Bimwe mu bintu bishobora gufasha umuntu wahuye n’ihungaba ryaturutse ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo kwakira ibyamubaye no kujya mu bajyanama b’ubuzima mu bijyanye n’isanamitima, ndetse no ku nzobere mu by’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu, bakamufasha gukora urugendo rwo gukira ibikomere (…)
Umuhanzi Mani Martin avuga ko mu ndirimbo 8 ziri kuri Alubumu ye yise Nomade agiye kumurika tariki 26 Gicurasi 2023 harimo indirimbo yitwa Lucifer (Shitani) yahimbye abitewe n’uko abantu benshi bamufata.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari utuye mu mujyi wa Butare, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, wiciwe i Bujumbura mu Burundi mu 1959.
Inzobere mu by’indwara z’imbere mu mubiri zigira abantu inama yo kwirinda kurya ibiribwa bimwe na bimwe kuko byangiza igifu igihe byafashwe ku rugero rwo hejuru. Dr Hanna Aberra inzobere mu kuvura indwara z’imbere mu mubiri akorera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal avuga ko ibiryo umuntu arya ndetse n’uburyo umuntu (…)
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Edwin Mbanda, umuhungu wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, witabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urupfu rwe rukaba rwatunguranye.
Polisi y’u Rwanda yafashe umusore witwa Sinjyeniyo Claude, wafatiwe mu Karere ka Kayonza, nyuma yo kwiba amafaranga angana na Miliyoni 2Frw nyirabuja witwa Nyirakanani Antoinette, ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Matewusi.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwampara, Akagari ka Gacaca, tariki ya 17 Mata 2023 habereye impanuka y’imodoka Toyota Avensis RAB 974Y yari itwawe na Tuyizere Innocent yagonze umumotari, umugenzi yari ahetse arakomereka.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo mu ijoro rya tariki 16 Mata 2023 yagonze umunyonzi witwa Hakizimna Innocent ubwo yari arenze gato ahazwi nko ku Bakoreya mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi ahita yitaba Imana.
Umuhanzi Rugamba Cyprien ni umwe mu Banyarwanda bishwe ku ikubitiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata wa 1994 kubera imibereho ye n’umuryango we yo kubaho Gikristu Kiriziya Gatorika mu Rwanda yatanze ubusabe i Roma kugira ngo agirwe Umuhire.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 yeretse itangazamakuru abasore babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye (4,110,000 Frw) mu modoka y’umunyamahanga Walker Jemrose Leonara mu Mujyi wa Kigali.
Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, umusore witwa Kubwimana Daniel w’imyaka 33 y’amavuko, yarasiwe mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Kanyinya ubwo yari agiye kwerekana bimwe mu byo yibye muri urwo rugo mu gihe yicaga nyakwigendera Mujawayezu Madeleine, akagerageza gucika inzego (…)
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye Abanyapolitiki bitabiriye umuhango wo kwibuka abandi banyapolitike bishwe mu gihe cya Jenoside uburyo Hotel Rebero l’Horizon y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yategurirwagamo inama zo gutsemba Abatutsi.
Mu ma saa tatu z’ijoro rya tariki 13 Mata 2023, mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba mu Mudugudu wa Munini, habereye impanuka y’imodoka ya bisi ya Trinity, abantu 3 bahita bitaba Imana abandi 5 barakomereka bikomeye, 29 bakomereka byoroheje.
Ubukana n’ubugome bw’abakoze Jenoside, byatumye miryango isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi izima burundu. Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.
Hagenimana Antoine yanditse igitabo yise ‘Le Chagrin de ma Mère’ nyuma yo kumenya ko nyina yasambanyijwe n’abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakamusigira ibikomere ku mubiri no ku mutima.
Tariki 12 Mata 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umubikira witwa Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, ukurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.
Rushigajiki Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ntara y’Amajyepfo, mu masaha ya saa 20h30 tariki 12 Mata 2023 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura akanakomeretsa umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amuteye icyuma mu ijosi no mu nda.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo kuvanwa mu ryahoze ari Ishuri ry’imyuga rya Kigali (ETO-Kicukiro), bakajya kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ari igihe cyo kwibuka ariko (…)
Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhashya burundu abakoresha intwaro gakondo mu bujura barangiza bakica abaturage, ngo bikaba bigomba gucika burundu.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo (…)
Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barashwe n’inzego z’umutekano ubwo bahagarikwaga mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023 bivugwa ko bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe imipanga n’ibindi bikoresho bari bitwaje.
Ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2023, hakinwe ikinamico yiswe Hate Radio, igaragaza imikorere ya Radiyo RTLM, yabibye imvugo z’urwango zihembera amacakubiri yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside.