Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yasezerwagaho kuba umushumba w’Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera tariki ya 4 Kamena 2023 yavuze ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko azakomeza kubwiriza Ijambo ry’Imana kuko ari umuhamagaro we.
I Mibilizi mu Karere ka Rusizi, tariki ya 3 Kamena 2023 bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura imibiri 1,240 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Paul Kagame tariki ya 3 Kamena 2023 yifatanyije n’abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye, mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan watangiye manda ye ya gatatu yo kuyobora icyo gihugu.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatanze inyigisho ku babyeyi zizabafasha kurera neza abana babo bagakura nta bibazo bafite ku mubiri no mu mitekerereze yabo.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, aborozi bo mu Rwanda bifatanyuije n’abatuye isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ubu ameze neza, nyuma yo gutsitara akitura hasi, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi, ku ishuri ry’Igisirikare kirwanira mu kirere, ryo muri Leta ya Colorado.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari muri Amman mu murwa mukuru w’Ubwami bw’Igihugu cya Jordania, aho kuri iki gicamunsi bifatanyije n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku Isi mu gutaha ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania Al Hussein bin (…)
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko kutivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku gihe kandi neza bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu zirimo n’ubugumba.
Urwego ngenzuramikorere RURA rutangaza ko ibibazo byose byagaragajwe n’abamotari byahawe umurongo ndetse ibyinshi birimo biragana ku musozo, ku buryo byose bizaba byakemutse muri uyu mwaka.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yateranye ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 i Bujumbura mu Burundi, yiga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemeje ko umutwe wa M23 ujyanwa mu kigo cya Rumangabo, nyuma yo gushyira (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yagaragaye mu muhanda ahagaze hejuru mu modoka afite indangururamajwi agenda abwira abaturage ingamba zihari zo kurwanya umwanda muri santere ya Rukomo n’ingaruka z’umwanda igihe batawirinze.
Umuryango w’Abibumbye (UN), wongeye gusaba Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa Forces de Soutien Rapide (FSR), gutanga agahenge k’iminsi itanu kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza inkunga ku babaye muri iki gihugu.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2023 yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Umujyi wa Kigali wateguye imurikabikorwa rihuza abanyeshuri biga Tekiniki (Technical Secondary schools), ndetse n’amashuri y’imyuga (Vocational Training Centers), mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha no gukugaragaza inyungu zo kugana ayo mashuri, aho bahamya ko ibyo biga bibarinda ubushomeri.
Perezida mushya wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yasabye abaturage bose gushyira hamwe bagateza imbere igihugu cyabo, akaba yarabivuze ubwo yarahiriraga kuyobora Nigeria ku wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023, umuhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu, ndetse n’abayobozi banyuranye bo ku mugabane (…)
Arikidiyosezi ya Kigali yatanze inkunga isaga Miliyoni cumi n’esheshatu (16,350, 500 Frw) muri Diyosezi ya Ruhengeri yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibiza. Inkunga yatanzwe irimo imyenda ifite agaciro ka miliyoni zisaga 12 (12,350.000Frw), ibiribwa bifite agaciro gahwanye n’ibihumbi bisaga magana atanu (521,500Frw), (…)
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, yageze muri Nigeria aho yitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu, uzarahirira kuyobora Nigeria ku wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abakoreraga ahibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gakiriro ka Gisozi, bakeneye gusana kugira ngo bashobore kongera gukora, basabwa gusaba impushya zo gusana ibyangiritse kugira ngo babashe kongera kuhakorera.
Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera ku mugoroba wa tariki 27 Gicurasi 2023, yavuze ko iyi miryango ari imbaraga zikomeye (…)
Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, bafunguye icyanya cyahariwe siporo cyiswe “Kimironko Sports and Community Space” kirimo ikibuga cya Basketball giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, asaba urubyiruko kukibyaza umusaruro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023, wo gutera ibiti muri Pariki ya Nyandugu Eco Park.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Carnegie Mellon riyobowe na Perezida w’iyi Kaminuza, Dr. Farnam Jahanian uri mu Rwanda mu rwego rw’igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10 muri iyi Kaminuza.
Henshi mu Rwanda hagiye hari amazina y’ahantu ugasanga abantu benshi badasobakirwa inkomoka yayo, Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’amazina atandukanye dusanga hirya no hino mu gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko abasura Pariki z’Igihugu batazongera kugaragaza icyemezo cy’uko bimpimishije Covid-19, nk’uko byari bisanzwe.
Fulgence Kayishema wari ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku ya 24 Gicurasi 2023 muri Afurika y’Epfo, nyuma y’igihe kinini yihisha ubutabera.
Umwepisikopi wa Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yandikiye abakirisitu Igitabo yise ‘Ibaruwa ya Gishumba’, kivuga ku bibazo by’umuryango kikaba gikubiyemo inama n’uburyo bwo gufasha abagiye kurushinga, kubanza kumenyana no kwiga uburyo bwo kubana neza, mu rwego rwo kwirinda ibibazo bivuka mu ngo zikimara gushingwa.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana atangaza ko u Rwanda na Qatar bizakomeza kubaka ubushobozi buhambaye bwahaza isoko rya Afurika mu byo gutwara abantu n’ibicuruzwa mu ndege.
Umuryango w’Abibumbye urahamagarira abatuye Isi kurwanya indwara yo kujojoba (Fistule), ukifuza ko mu mwaka wa 2030 nta mugore waba ukiyirwara, kuko uburyo yirindwa buzwi kandi buzakomeza gusakazwa.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Mutwe w’Abadepite kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023, yatangaje ko Leta yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubutaka bwari bwarahawe ba rwiyemezamirimo, ngo bwubakweho amacumbi aciriritse bakaba batarabikoze.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ikibazo cyo gutinda mu kwiyandikisha ku bakorera impushya za burundu, igiye kukibonera gisubizo bakajya babona ‘Code’ zo gukoreraho mu buryo bwihuse, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.