Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abafite ubumuga bwo kutabona, ni uko bagihura n’imbogamizi z’abantu bamwe na bamwe bataramenya Inkoni yera bitwaza bigatuma babahutaza, kuko baba batitwararitse ngo bamenye ko uyitwaje afite ubumuga bwo kutabona.
Aborozi batandukanye bavuga ko kugezwaho inkingo n’intanga by’amatungo hakoreshejwe Drones (utudege duto tutagira abapilote), byabakemuriye ibibazo bahuraga nabyo birimo gutinda kubibona.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangarije abitabiriye inama y’Ishoramari ku Mugabane wa Afurika, uko u Rwanda rwashyizeho amahirwe n’uburyo bwo korohereza abifuza kurushoramo imari.
Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bavuga ko ubushobozi buke bwo kutagira amafaranga ahagije ndetse n’ikoranabuhanga, biri mu bituma badatera imbere babikesha ubwanditsi bwabo.
Nyuma y’igihe gito umuyobozi w’ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, atangaje ko yateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, byari biteganyijwe kuba ku itariki 10 Ugushyingo 2023, bikabera ahakorera iki kigo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ko icyo gitaramo (…)
Uwitonze Valens, umukozi wa RSB wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 25Frw, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo 2023, yitabye urukiko aburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku byaha aregwa, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko abantu bajya mu byumba by’amasengesho, bagasenga bagasakuza cyane na bo barebwa n’ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana, ingingo ya 37 y’itegeko rirengera ibidukikikije, zisobanura kandi zigahana abateza urusaku n’induru, haba ku manywa cyangwa nijoro, inavuga kandi ko atari byiza gusengera (…)
Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, ku wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023 yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, byibanze ku kurebera hamwe umubano w’ibihugu byombi, ndetse baniyemeza kurushaho gushimangira ibya dipolomasi y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Umunya-Ireland witwa Alan Fisher yashyizwe mu muhigo w’Isi mu gitabo cya ‘Guinness World Records’ cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe kuko yatetse amasaha 119 n’iminota 57.
Ikamyo yakoze impanuka igonga igipangu cy’ishuri rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hangirika igipangu na ‘bordure’ z’umuhanda, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege, ku wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2023, rwategetse ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho icyaha cyo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba amafaranga ya Perezida w’Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa yari abitse mu mwenda w’intebe yariri mu rwuri yororeramo ruherereye ahitwa Phala Phala.
Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco cyateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, kizaba tariki 10 Ugushyingo 2023 kikazabera ahakorera iki kigo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, barasaba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), kubasanira inzu batuyemo kuko zimwe zangiritse kubera ko zidakomeye ndetse zishaje.
Ibiganiro byahuje Perezida w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ari kumwe na Visi Perezida wungirije, Edda Mukabagwiza kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, hamwe n’iryo tsinda rigizwe n’Abadepite n’Abasenateri 16 bo muri Nigeria, bazamara iminsi 4 mu Rwanda, bashimye uburyo u Rwanda rwubahiriza uburinganire mu gushyira (…)
Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, yarahiriye kuzuzuza inshingano nshya yahawe, umuhango wabere mu Rukiko rw’Ikirenga.
Nyuma y’uko hagiye hagaragara imyitwarire idasanzwe iranga bamwe mu bageni basezerana mu murenge bakanga kumvira ibyo basabwa gusoma bikubiye mu isezerano ndetse abandi bakagaragara basa n’abatebya kandi bafashe ku idarapo ry’igihugu Kigali Today yabakusanyirije amakuru avuga ku myitwarire ikwiriye kuranga abagiye gusezerana (…)
Intore Tuyisenge Jean de Dieu, umuhanzi w’indirimbo gakondo, avuga ko yahisemo kubaka ‘Studio’ ye kugira ngo abashe guteza imbere Umuco nyarwanda.
Nubwo abantu benshi bazi ko Abihayimana Gatolika baba bafite inshingano zitandukanye zo gukora ubutumwa gusa, hari n’ababifatanya n’izindi mpano bafite zirimo n’Ubuhanzi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Peter Sands, Umuyobozi Mukuru w’ikigega gitera inkunga urwego rw’ubuzima ku Isi, Global Fund, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki kigega.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangaje ko igiye gukemura ibibazo bikigaragara muri serivisi z’Ubuvuzi bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzaniya, Samia Suruhu Hassan n’itsinda bari kumwe mu Rwanda, aho bitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo (WTTC).
Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Christopher Kayumba igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw) nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yakoreye umukobwa wari umukozi we wo (…)
Sena ya Amerika yananiwe kumvikana ku nkunga yagombaga guhabwa Ukraine na Israel, ingana na Miliyari 14.3 z’Amadorari ya Amerika.
Hashize iminsi hagaragara abantu bafatanywe inyama z’imbwa bazibaze bagatangaza ko ziba zigiye gutekwa no kotswa ngo zigaburirwe abantu muri za Restora nyamara hari itegeko rihana abacuruza izi nyama z’imbwa.
Abatumirwa bitabiriye ikiganiro EdTech Monday cyibanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba tariki 30 Ukwakira 2023, cyagarukagaga ku bikorwa bigamije kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta mu guteza imbere uburezi bufite ireme, bagaragaje ko hakiri (…)
Mu gihe amahanga asaba igihugu cya Israel guhagarika ibitero igaba kuri Gaza, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko Israel itazigera ihagarika kurasa no guhagarika ibitero kuri Gaza.
Itsinda ry’Abadepite bagize Komite ishinzwe abakozi ba Leta n’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bashimye uburyo amashyaka, yaba iriri ku butegetsi n’andi ahabwa imyanya y’ubuyobozi mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu kiganiro cyatanzwe kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, mu ihuriro ngarukamwaka rya 16 ry’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, ryahuje ingeri z’abantu batandukanye barimo Abarinzi b’Igihango, Urubyiruko n’abandi bayobozi batandukanye, Irène Uwonkunda yatanze ubuhamya bw’uburyo Ndi Umunyarwanda ariyo ikwiye guhuza (…)
Inteko y’Umuco nyarwanda yamuritse ibihangano by’imbyino n’indirimbo gakondo, byari byaratwawe n’Ababiligi mu gihe cy’Abakoloni, isaba abahanzi kuzisubiramo no kuzisigasira.