Ubukangurambaga bwo gukaraba neza intoki hagamijwe kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus bumaze gufata indi ntera, aho abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko babushyigikiye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma kuri 11.
Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Acacia Bandubola, yasuzumwe abaganga bamusangamo virusi ya COVID-19.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) yasabye amabanki n’ibigo by’itumanaho kurinda abantu guhanahana amafaranga mu ntoki, kuko na byo ngo biri mu buryo butuma banduzanya icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi.
Uruganda rwa muzika mu Rwanda rumaze kuzamuka ku rwego rwo gutunga abawukora, bakabigira umwuga. Benshi mu bakora umuziki, bavuga ko ari akazi umuntu yashoramo imali kandi akaba yizeye inyungu kuko ari business nk’izindi.
Mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya coronavirus gihangayikishije isi n’u Rwanda rurimo gikomeza gukwirakwira, hafashwe ingamba z’uko abantu bajya bakorera mu rugo aho bishoboka.
Sallam Sharaff usanzwe ari umu DJ akaba ari na we ushinzwe inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz, yamaze gupimwamo Indwara ya COVID-19 abaganga bayimusangamo, bitera ubwoba cyane uyu muhanzi, avuga ko na we ashobora kuba arwaye kuko ari umuntu baba bari kumwe kenshi basangira ubuzima hafi ya bwose.
Nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) Felix Tshisekedi, rishyiraho ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi yose muri rusange, ubuyobozi bw’imipaka ya Kongo bwahagaritse abakoresha jeto mu kwambukiranya imipaka, hemererwa gusa kwambuka abafite ‘laisser passe ‘na ‘passport’.
Bamwe mu bacuruzi bakomeje kugira urwitwazo icyorezo cya Coronavirus, bakazamura ibiciro uko bishakiye, barenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta arimo iryo kutazamura ibiciro ku bicuruzwa byabo.
Mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu mijyi, hari kugaragara abantu bambaye udupfukamunwa (Masks) n’uturindantoki (gants), aho bavuga ko bari kubikora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gitera indwara ya Covid-19, ihangayikishije ibihugu by’isi n’u Rwanda rurimo.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwemerera amabanki kongerera igihe cyo kwishyura inguzanyo mu gihe abayabereyemo inguzanyo bagizweho ingaruka na Coronavirus, ndetse inakuraho ikiguzi cyo guhererakanya amafaranga.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ingendo zo mu kirere zigiye guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ryo ku itariki ya 20 werurwe 2020.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko abarwayi ba COVID-19 babaye 11. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu habonetse abandi batatu biyongera ku munani babonetse mu minsi itandukanye ishize, bose hamwe baba 11.
Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, ibikorwa byinshi by’imikino haba mu Rwanda no ku isi byarahagaze. Abari basanzwe bakina n’abacuruza ibyerekeranye n’imikino y’amahirwe cyangwa ibyo bita kubetinga bari mu bihe bitaboroheye.
Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kwihutisha Iterambere (RDB), rwasabye amahoteli, n’andi macumbi, amaresitora, utubari n’utubyiniro gushyira ibikoresho by’isuku (kandagira ukarabe n’amavuta yica za mikorobe (hand sanitizers) aho ababagana (…)
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramenyesha abantu bose baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga basuraga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu matsinda y’abantu benshi, ko bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Umugabo wo mu Bwongereza ahagaritse umutima nyuma y’uko yanduye Coronavirus mu rugendo rw’ibanga yari yagiyemo mu Butaliyani n’inshoreke ye.
Mu gihe mu Rwanda hafashwe ingamba zo kugabanya kwifashisha impapuro mu kazi, ahubwo hakifashishwa ikoranabuhanga mu guhererekanya amakuru, icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugaragara no mu Rwanda cyatumye ubu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kazi bwitabwaho cyane.
Ange Kagame, abinyujije kuri Twitter, na we yagaragaje ko ashyigikiye ubukangurambaga bumaze iminsi butangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, aratangaza ko abanyeshuri bose bigaga bacumbikirwa mu bigo by’amashuri yisumbuye muri iyo Ntara, baraye basubijwe mu miryango yabo usibye abanyamahanga batarabona uko bataha.
Ubuyobozi bw’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakajije ingamba zo kwirinda COVID-19 bitera umubyigano ku ruhande rw’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 habonetse undi muntu umwe urwaye Coronavirus, bituma umubare w’abagaragayeho icyo cyorezo ugera ku munani.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, na we yinjiye mu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki, mu rwego rwo kwirinda ndetse no gukumira icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19.
Umukinnyi wa Filme Idris Elba yasanganywe indwara ya COVID-19, agira abantu gukaza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi no kutajya ahantu hateraniye abantu benshi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) kirakangurira abagura imiti yo gusukura intoki hirindwa icyorezo cya Coronavirus, gushishoza kugira ngo batagura iyitujuje ubuziranenge itabasha kwica udukoko dutera iyo ndwara.
Jack Ma, umuherwe uyobora ikigo gikora ubucuruzi gikorera kuri murandasi kitwa ‘Alibaba’, yatanze ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ku mugabane wa Afurika
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burizeza ababyeyi ko bwashyize imbaraga mu gucyura abanyeshuri, ku buryo n’abaraye badatashye kuwa Mbere tariki 16 Werurwe, bataha kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yasohoye itangazo kuwa mbere tariki 16 Werurwe 2020, riburira abacuruzi batangiye kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa cyane cyane ibyo kurya, bitwaje icyorezo cya Coronavirus, ko abazabifatirwamo bazahanwa hakurikijwe itegeko.
Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abamotari gukuraho ikirahure ku ngofero (casque) gitwikira ku maso h’umugenzi.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.