Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya #COVID19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha abantu bose ko kugenda abagenzi bahagaze muri Bisi bibaye bihagaritswe.
Minisiteri y’Ubuzima ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, yashyizeho amabwiriza mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatanze ubutumwa bwerekeranye n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 kirimo kuvugwa hirya no hino ku isi, kikaba cyamaze no kugaragara mu Rwanda.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 riravuga ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus cyiswe COVID-19.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika rimaze gusubika imikino yo guhatanira itike ya CAN 2021 kubera icyorezo cya Coronavirus
Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko Virusi ya Corona yahawe izina rya COVID-19 ari icyorezo cyugarije isi, asaba ibihugu n’abanyabwenge kwihuriza hamwe bakayirwanya. Iyi ndwara ikomeje kuyogoza isi yibasiye n’imikino aho bamwe mu bakinnyi n’abatoza bamaze (...)
Umunya-Esipanye Mikel Arteta utoza Arsenal yakorewe ibizamini, bigaragaza ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, ashyirwa mu kato.
COVID-19 (Coronavirus Disease) ni indwara ahanini yibasira imyanya y’ubuhumekero iterwa na virusi izwi nka SARS-CoV-2 (Severe acute respiratory syndrome coronavirus 2).
Kompanyi y’indege y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (Rwandair), yatangaje ko kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, yabaye ihagaritse ingendo zayo zerekeza i Moumbai mu Buhinde, kugeza tariki ya 30 Mata 2020.
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza agenewe ingaga n’amashyirahamwe ya Siporo ajyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus mu bikorwa bya Siporo. Ayo mabwiriza akubiye mu nyandiko Kigali Today ikesha Minisiteri ya Siporo.
Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) arasaba abantu batarwaye kwambara agapfukamunwa (mask) mu gihe barimo kwita ku bantu bakekwaho kwandura Coronavirus (COVID-19).
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingendo z’Abanyaburayi baza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.
Ibigo by’amashuri na Kaminuza mu Rwanda byasabwe kwirinda guhuriza abanyeshuri bose hamwe (morning assemblies), mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, nk’uko iri tangazo Kigali Today ikesha Minisiteri y’Uburezi ribivuga.
Mu mezi abiri n’igice icyorezo cya Coronavirus kimaze cyadutse, cyibasiye abatuye isi barenga ibihumbi 122 kugeza kuri uyu wa gatatu, barimo n’abayobozi bakomeye mu bihugu by’u Bufaransa, Iran, u Bwongereza, u Butaliyani na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi, ibihugu binyuranye aho kitaragera birimo n’u Rwanda byafashe ingamba zo gukumira ko cyahagera.
Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro umushinga wo kuhira imyaka (Nasho Solar Power Irrigation System) uherereye mu Karere ka Kirehe. Ni umushinga watewe inkunga na Howard G. Buffett. Ubwo yageraga ahabereye uyu muhango, Perezida Kagame yagaragaye asuhuzanya mu buryo bushya bwo kudahana ikiganza mu rwego rwo kwirinda (...)
Bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye Isi kidasize n’igihugu cya Isirayeli, Leta y’iki gihugu yafashe icyemezo cy’uko abantu bose bajyayo bagomba kubanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Inzu ya Kina Music Igor Mabano abarizwamo yasubitse igitaramo cyiswe ‘Urakunzwe’ bari bamaze iminsi bategura cyari giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 21 Werurwe 2020, kinasubikwa abantu bari bamaze kugura amatike.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yatangaje ko muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020 habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus, yuzuza umubare w’ibihugu birindwi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bimaze kubonekamo icyo (...)
Nyuma y’amabwiriza ya Ministiri w’Intebe asaba Abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, ibikoresho by’isuku byabonye isoko mu buryo budasanzwe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje impinduka muri Siporo rusange ya Car Free Day, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibitaramo bibiri byari bitegerejwe na benshi byahagaritswe, kubera kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje amabwiriza Abaturarwanda basabwa kubahiriza, harimo kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo nta cyorezo cya coronavirus kiragaragara mu Rwanda, abaturage bagomba gukurikiza inama bagirwa mu kugikumira.
Ahagana saa tatu kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020, umubare w’abanduye Coronavirus hirya no hino ku isi wari umaze kugera ku bihumbi mirongo icyenda na kimwe na magana atatu (91,300) mu bihugu birenga 76 birimo ibya Afurika nka Senegal, Tuniziya na (...)
Abantu benshi ntibaha agaciro umuco wo gukaraba intoki, abandi na bo ntibamenya igihe gikwiriye cyo kuzikaraba, kandi ari ikintu cy’ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandura zikwirakwijwe na mikorobe ndetse na virusi zimwena zimwe, zirimo na virus nshya yo mu bwoko bwa corona izwi nka coronavirus itera indwara ya (...)
Umuyobozi mukuru w’urusengero rwabaye intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus muri Koreya y’Epfo yasabye imbabazi igihugu kubera uruhare yagize mu ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Coronavirus ni icyorezo cyugarije isi guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, kikaba mu mezi abiri gusa kimaze guhitana abarenga ibihumbi bitatu hirya no hino ku isi.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) hamwe n’impuguke mu by’ubukungu, baraburira abantu ko ibiciro by’ibicuruzwa bishobora gukomeza kuzamuka mu buryo budasanzwe bitewe ahanini n’imihindagurikrie y’ibihe, kuzamura ibiciro by’amashanyarazi ndetse n’icyorezo cya Coronavirus