Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yemeje ko umwe mu bakozi bakorana mu biro, yasanganywe icyorezo cya Coronavirus.
Icyorezo cya Coronavirus cyatumye ingendo zitari ngombwa zihagarikwa cyaratunguranye, ku buryo gufata ingamba ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utabikwa igihe kirekire bitarabonerwa umurongo.
Abanyarwanda 342 babaga muri Uganda, birukanywe n’icyo gihugu aho gikomeje kubashinja ko ari bo nyirabayazana wa Coronavirus muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abaganga bamufashe ibizamini, bigaragaza ko yagezweho n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.
Ubushakashatsi buheruka, bugaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kimara hagati y’amasaha atatu n’atanu haba ku meza, ku rubaho, kuri pulasitiki (plastic) n’ahandi umuntu wanduye ashobora kuba yakororeye cyangwa yafashe.
Ahamenyerewe nko kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo ku muhanda Kigali-Rubavu, hasanzwe hakira abantu benshi kubera imodoka zitwara abagenzi n’iz’abigenga zakundaga kuhahagarara bagahaha bakica isari, n’ubu n’ubwo ari mu bihe bigoye uhageze arakirwa.
Icyiciro cya mbere cy’abantu bagaragaweho indwara ya COVID-19 bazasezererwa mu bitaro mu cyumweru gitaha, ibintu bishobora gutanga icyizere mu ruganba rwo guhangana n’iki cyorezo ubu kimaze gufata abantu 50 mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu (50).
Mu Ntara y’Amajyaruguru, abaturage bagera kuri 200 bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio hamwe na Anne Marie Niwemwiza, yakomoje ku myitwarire ikwiriye kuranga abanyamakuru muri iki gihe mu Rwanda havugwa icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, arasobanura amabwiriza Banki Nkuru y’Igihugu iherutse gushyiraho, harimo n’ibyerekeranye no guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19. Ni mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio hamwe na Anne Marie Niwemwiza.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru iratangaza ko kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, bifatwa nko kwigomeka ku buyobozi; iki kikaba ari n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze buratangaza ko kuva muri iki cyumweru bwabaye bufashe icyemezo cyo guhagarika gucururiza ibirayi mu isoko rya Kinigi, ababikeneye basabwa kubigurira ku makusanyirizo ari mu tugari n’imidugudu.
Mu gihe bamaze kubona ko umubare w’abanduye icyorezo cya Coronavirus ugenda uzamuka, abayobozi bo muriUganda bahisemo gushyiraho amabwiriza yo kugabanya ingendo.
Leta ya Kenya yafashe umwanzuro wo guca icuruzwa ry’imyenda itumizwa mu mahanga yarambawe izwi ku izina rya ‘mitumba’ aho muri Kenya, cyangwa se ‘caguwa’.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian aributsa abaturage ko abazarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bagiye kujya bahanwa.
Kuva tariki 14 Werurwe Abanyarwanda bakorera mu biro basabwe gukorera mu ngo zabo, mu kwirinda gukomeza guhura n’abantu benshi bakaba bakwandura icyorezo cya COVID-19.
Guhera ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020, ikusanyirizo ry’amata rya Rusatira (MCC Rusatira) ntiryongeye gukusanya amata, haba ku cyicaro no ku mashami yaryo i Rusatira, i Mbazi no mu Gahenerezo.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya COVID-19, abahanzi nyarwanda ni bamwe mu batorohewe no kuguma mu mazu yabo, ndetse bamwe bavuga ko iminsi yivanze ku buryo batakimenya n’amatariki.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuwa gatatu tariki 25 Werurwe 2020, yagiranye ikiganiro kuri telephone na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abey Ahmed ndetse n’uwa Canada, Justin Trudeau, baganira ku cyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi, n’imbaraga ziri gukoreshwa mu rwego rwo guhangana na cyo.
Umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (DASSO) wo mu Karere ka Musanze, Maniriho Martin, yakomerekejwe n’abaturage ubwo yabasangaga mu gasantere akabasaba gusubira mu ngo zabo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo yitwaje ko arimo gukora siporo. Abashaka gukora siporo baragirwa inama yo kuyikorera mu rugo badasohotse hanze.
Ikibazo cya bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze cyo kubura amazi mu ngo zabo, bitewe n’ikorwa ry’imihanda cyatangiye kuvugutirwa umuti, aho ibikorwa byo kugarura amazi muri utwo duce byatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2020.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko kwishyura amazi ku bafatabuguzi ba WASAC bongereyeho ikiguzi cya serivisi ku bakoresha Mobile Money (MOMO), ku muyoboro w’itumanaho wa MTN Rwanda bitanyuranyije n’amabwiriza mashya ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Bitewe n’imbogamizi abasora bagaragaje ko bahura na zo mu kuzuza inshingano zabo zo gusora kubera iki cyorezo cya COVID-19, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), kiramenyesha abasora bose ibi bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa gatatu tariki 25 hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus.
Urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima (RICH) rurasaba abayoboke b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yo kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 gikwirakwira.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho umubare ntarengwa w’amafaranga abanyamuryango ba SACCO bemerewe kubikuza mu cyumweru, muri iki gihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.