Umuturage witwa Hakuzimana Venuste wo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, nyuma yo gufatwa afunguye akabari mu gihe amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus abibuza.
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo iratangaza ko umuntu wa mbere wari urwaye indwara ya COVID-19 yamaze kuyikira.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryasabye buri gihugu na buri mujyi ku isi kutemerera abaturage gusohoka mu nzu bitewe n’ubukana iyi virusi ikomeje kugaragaza.
Umunya Cameroun N’djoke Dibango wamenyekanye ku izina rya Manu Dibango, wamenyekanye cyane mu gucuranga saxophone ndetse no kuririmba injyana ya Jazz, yapfuye muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, azize icyorezo cya COVOD-19.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kuguma mu ngo no kwirinda kujya muri gahunda zitihutirwa, hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, hari uduce tw’Umujyi wa Musanze turi kugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu benshi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye abandi bantu 17 barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye ugera kuri mirongo itatu na batandatu (36).
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko muri icyo gihugu habonetse abandi barwayi umunani bashya ba COVID-19, umubare w’abamaze kumenyekana bagaragayeho icyo cyorezo uhita ugera ku bantu icyenda.
Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2020, mu isoko ry’ibiribwa ry’Akarere ka Musanze rizwi ku izina rya Kariyeri, hagaragaye urujya n’uruza rudasanzwe rw’abantu, bamwe bemeza ko baje guhaha ibiribwa byinshi nyuma y’amakuru bumvise y’uko isoko rigiye (...)
Perezida w’igihugu cya Botswana Mokgweetsi Masisi yagiye mu kato k’iminsi 14 kuva tariki ya 21 Werurwe kubera ingendo yakoreye mu gihugu kirimo COVID-19.
Benshi mu bakora ubucuruzi bakira amafaranga batangaza ko bataratangira gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda guhanahana amafaranga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Polisi mu Karere ka Muhanga yatangiye guhangana n’abarenga ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020 yatangaje ko abantu 688 bashyizwe mu kato nyuma yo kumenya ko bahuye n’abantu 17 bari bamaze kugaragaraho indwara ya Coronavirus.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera atangaza ko abantu batarimo kubahiriza uko bikwiye amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe yo kuguma mu rugo uretse gusohoka hari serivisi zihutirwa bakeneye batabona mu rugo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rutangaza ko kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abanyabyaha bafungwa muri iyi minsi babanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irahumuriza abarya bavuye gupagasa ndetse n’abafitanye amasezerano y’ideni n’ibigo by’ubucuruzi, kubera ingamba zafashwe hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyatumye hafatwa ingamba zikomeye zirimo no guhagarika misa n’andi materaniro mu rwego rwo kugikumira, hari amadini n’amatorero yakomeje gusaba abakirisitu gutanga amaturo y’uburyo butandukanye, ndetse hashyirwaho n’uburyo agomba gutangwamo cyane cyane hifashishijwe (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiranyomoza amakuru yagaragaye mu mashusho (Video) avuga ko muri Kimisagara mu Mujyi wa Kigali hari abarwayi benshi ba COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri banduye Coronavirus, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda uba 19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushakira icumbi abaturage babuze uburyo bwo gusubira iwabo nyuma y’icyemezo gihagarika ingendo mu gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Ikigo cy’igihugu cyita ku Burezi (REB), cyongereye ubushobozi bwo kwigisha amasomo anyuraye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Iyakure, mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyeshuri muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyatumye amasomo ahagarara.
Nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje amabwiriza mashya agomba gukurikizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ubuzima busanzwe mu Mujyi wa Muhanga bwakomeje ari nako ingamba zikomeza gukazwa hagati y’abacuruzi, abayobozi, inzego z’umutekano (...)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yongeye kwibutsa abacuruzi ko ntawemerewe kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa, byaba ibikorerwa mu Rwanda cyangwa ibituruka hanze y’igihugu.
Abaforomo batari mu mwuga wo kuvura kubera indi mirimo bakora ubu bakaba bari mu ngo zabo kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, barifuza gutanga umusanzu wabo nk’abakorerabushake, bunganira Leta mu guhangana n’icyo cyorezo.
Lorenzo Sanz wahoze ari Perezida w’ikipe ya Real Madrid, yaraye apfuye azize COVID-19, nyuma yo kujyanwa mu bitaro arembye.
Inzego z’ubuyobozi mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, zivuga ko zakoze ubukangurambaga inzu ku yindi mu mudugudu w’icyerekezo wa Karama, hagamijwe gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasabye Abaturarwanda kudahagarika umutima kubera amabwiriza mashya yashyizweho na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gukumirwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Leta ya Uganda yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda amaze gutangaza amabwiriza mashya akaze ajyane no kwirinda COVID-19, arimo kubuza abantu gusohoka mu ngo, gufunga amaduka n’amasoko, guhagarika gutwara abagenzi kuri moto, guhagarika ingendo zijya mu mijyi no mu turere tw’u Rwanda, (...)
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2019, nta murwayi mushya wa Coronavirus (COVID-19) wagaragaye mu bipimo byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abarwaye Coronavirus bose hamwe uguma ku bantu 17.
Abaturage 43 bo mu Karere ka Gakenke n’abandi 29 bo mu Karere ka Musanze, bafatiwe mu ishyamba mu masaha y’ijoro basenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo batabwa muri yombi.