Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bari batunzwe n’imirimo y’amaboko bakoraga muri gahunda ya VUP, bazagobokwa kugira ngo bakomeze ubuzima.
Ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 byatumye byinshi mu bikorwa bihagarara mu Mujyi wa Gisenyi wari umenyerewe nk’umujyi w’ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Mu gihe iminsi ikomeje kwiyongera serivisi nyinshi zirimo n’amashuri zarahagaze kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), cyashyize amasomo ku rubuga rwa YouTube, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga bifashishije amashusho kandi ku buntu.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ubushakashatsi kuri Jenoside urahamagararira isi yose muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko, kwita ku bantu bakuze muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma kuri mirongo irindwi, nk’uko iri tangazo rya MINISANTE ribivuga.
Nyuma y’uko aborozi banini b’inka bakorana n’ikusanyirizo ry’amata rya Rusatira bagaragarije ko babuze aho berekerana umusaruro w’amata, bemerewe kuyagemura gatatu mu cyumweru.
Ubwo umubare w’abanduye coronavirus wakomezaga kwiyongera muri Espagne, ubuyobozi bwahise bufata umwanzuro wo gusaba abantu kuguma mu ngo kugira ngo badakomeza gukwirakwiza icyo cyorezo.
Mu rwego rwo kurinda amafaranga yinjira no gukomeza ibikorwa, uruganda Bralirwa rurateganya gusaba abanyamigabane barwo kudahabwa inyungu mu mwaka wa 2019 kubera ibibazo bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), kirasaba Abaturarwanda kutihutira kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu bundi buvuzi bakeka ko ivura cyangwa ikingira Covid-19, kandi bitaremezwa n’inzego zibishinzwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana, aratangaza ko vuba bishoboka abakeneye inkunga y’ibyo kurya batangira kugobokwa, kandi ko hari abafatanyabikorwa batangiye kwinjira mu gikorwa cyo gutanga ibikenewe.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu icumi barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi (70).
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal aratangaza ko abantu baheruka kwirukanwa n’igihugu cya Uganda barimo n’abanyuze ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda bari kwitabwaho kandi bamerewe neza.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.
Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ryigijwe inyuma ho ukwezi kubera icyorezo cya Coronavirus
Guhera ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, abinjira mu isoko rya Musha riherereye mu Karere ka Gisagara bagenda binjira umwe umwe, nyuma yo gutegerereza ahashushanyijwe aho bahagarara, mu ntera ya metero.
Abakinnyi bakinira ikipe ya Juventus na Maurizio Sarri usanzwe utoza iyi kipe bemeye kumara amezi ane badahembwa kugira ngo ikipe itazahura n’ihungabana ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
N’ubwo bikunze kuvugwa ko abahitanwa na coronavirus ahanini ari abantu bakuze, mu Bufaransa iherutse guhitana umwana w’umukobwa w’imyaka 16.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko kwibuka ku nshuro ya 26 bizaba mu buryo budasanzwe kuko bizabera mu ngo, bityo ko uwagira ikibazo cy’ihungabana yahabwa ubufasha, bahamagaye ku murongo wa 114, usanzwe uhamagarwaho ku birebana n’ubufasha kuri COVID-19.
Abarwayi basanzemo virusi ya COVID-19 mu Rwanda, bakomeje kwitabwaho n’abaganga i Kanyinya. Ngo bose bameze neza nta n’umwe urembye, aho aba mbere bari kumara ibyumweru bibiri aho bategereje gukorerwa ibizamini bya nyuma bakaba basezererwa.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bakeneye ubufasha kurusha abandi bagejejweho inkunga y’ibiribwa, barimo n’abanyamahanga bishimiye ko ubu batazicwa n’inzara muri ibi bihe basabwe kuguma mu ngo zabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itandatu (60).
Impuguke mu by’indwara zitandura (NCDs) zihamya ko abantu basanzwe barwaye zimwe mu ndwara zitandura, cyane cyane iz’umutima, bibasirwa cyane na Coronavirus kurusha abadafite izo ndwara kubera ko umubiri uba udafite imbaraga zihagije zo kurwanya iyo virusi.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abantu kugemura mu bitaro kuko ntawatsindiye isoko ryo kubikora.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, abicishije kuri Twitter, yatangaje ko Leta igiye gutangira gufasha abatishoboye ngo babone ibibatunga muri iki gihe batabasha gusohoka ngo bajye gukora kubera icyorezo cya COVID-19.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo Abanyarwanda batishoboye bafashwa kandi ko igisigaye gusa ari ukubyihutisha, muri iki gihe Igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu na bane (54).
Umugabo witwa George Falcone ukomoka muri muri Leta ya New Jersey muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakororeye ku bushake ku mukozi w’iduka (supermarket), nyuma amubwira ko afite coronavirus.
Umugore w’imyaka 27 y’amavuko wo muri Afurika y’Epfo witwa Elizabeth Holloway wari warashyizwe mu kato k’iminsi 14 muri Kenya, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu cyumba aho yari yaracumbikiwe.
Polisi y’u Rwanda yashimye Kwitonda David, umururizi mu isantere ya Byangabo iherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, washyizeho uburyo bwo kwirinda Coronavirus, akanayirinda abakiriya be.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa 27 Werurwe 2020 rwataye muri yombi abaturage bakubise umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano na DASSO mu mudugudu wa Gipfura, akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.