Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020 yatangaje ko abantu 688 bashyizwe mu kato nyuma yo kumenya ko bahuye n’abantu 17 bari bamaze kugaragaraho indwara ya Coronavirus.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera atangaza ko abantu batarimo kubahiriza uko bikwiye amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe yo kuguma mu rugo uretse gusohoka hari serivisi zihutirwa bakeneye batabona mu rugo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rutangaza ko kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abanyabyaha bafungwa muri iyi minsi babanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irahumuriza abarya bavuye gupagasa ndetse n’abafitanye amasezerano y’ideni n’ibigo by’ubucuruzi, kubera ingamba zafashwe hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyatumye hafatwa ingamba zikomeye zirimo no guhagarika misa n’andi materaniro mu rwego rwo kugikumira, hari amadini n’amatorero yakomeje gusaba abakirisitu gutanga amaturo y’uburyo butandukanye, ndetse hashyirwaho n’uburyo agomba gutangwamo cyane cyane hifashishijwe (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiranyomoza amakuru yagaragaye mu mashusho (Video) avuga ko muri Kimisagara mu Mujyi wa Kigali hari abarwayi benshi ba COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri banduye Coronavirus, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda uba 19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushakira icumbi abaturage babuze uburyo bwo gusubira iwabo nyuma y’icyemezo gihagarika ingendo mu gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Ikigo cy’igihugu cyita ku Burezi (REB), cyongereye ubushobozi bwo kwigisha amasomo anyuraye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Iyakure, mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyeshuri muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyatumye amasomo ahagarara.
Nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje amabwiriza mashya agomba gukurikizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ubuzima busanzwe mu Mujyi wa Muhanga bwakomeje ari nako ingamba zikomeza gukazwa hagati y’abacuruzi, abayobozi, inzego z’umutekano (...)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yongeye kwibutsa abacuruzi ko ntawemerewe kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa, byaba ibikorerwa mu Rwanda cyangwa ibituruka hanze y’igihugu.
Abaforomo batari mu mwuga wo kuvura kubera indi mirimo bakora ubu bakaba bari mu ngo zabo kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, barifuza gutanga umusanzu wabo nk’abakorerabushake, bunganira Leta mu guhangana n’icyo cyorezo.
Lorenzo Sanz wahoze ari Perezida w’ikipe ya Real Madrid, yaraye apfuye azize COVID-19, nyuma yo kujyanwa mu bitaro arembye.
Inzego z’ubuyobozi mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, zivuga ko zakoze ubukangurambaga inzu ku yindi mu mudugudu w’icyerekezo wa Karama, hagamijwe gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasabye Abaturarwanda kudahagarika umutima kubera amabwiriza mashya yashyizweho na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gukumirwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Leta ya Uganda yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda amaze gutangaza amabwiriza mashya akaze ajyane no kwirinda COVID-19, arimo kubuza abantu gusohoka mu ngo, gufunga amaduka n’amasoko, guhagarika gutwara abagenzi kuri moto, guhagarika ingendo zijya mu mijyi no mu turere tw’u Rwanda, (...)
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2019, nta murwayi mushya wa Coronavirus (COVID-19) wagaragaye mu bipimo byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abarwaye Coronavirus bose hamwe uguma ku bantu 17.
Abaturage 43 bo mu Karere ka Gakenke n’abandi 29 bo mu Karere ka Musanze, bafatiwe mu ishyamba mu masaha y’ijoro basenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo batabwa muri yombi.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata ku isi, ndetse n’uburyo ibindi bihugu bihangana na cyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa ingamba n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu (...)
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda abantu bakomeje gushyira mu bikorwa amabwiriza abafasha gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, mu Mujyi wa Musanze kimwe n’ahandi na ho ayo mabwiriza arubahirizwa, ariko kandi n’ubuzima burakomeje muri serivisi (...)
Minisitiri ushinzwe Ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi Kongo, Dr. Eteni Longondo, yatangaje ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 wavuye kuri 18 uba 23 nyuma y’uko habonetse abandi barwayi batanu, atangaza ko hari n’uwo yahitanye.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hari abatuye mu bice by’icyaro bavuga ko bamaze kumva ibyayo banafata ingamba zo kuyirinda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye umuherwe Jack Ma wageneye Umugabana wa Afurika ibikoresho byo gupima icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibyo kurinda abaganga bita kubamaze kucyandura.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ibikorwa byo gusura Pariki z’Igihugu eshatu ari zo iy’Ibirunga, iya Mukura-Gishwati ndetse n’iya Nyungwe byabaye bisubitswe by’agateganyo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya (...)
Abanyarwanda baba mu mahanga baravuga ko n’ibihugu by’ibihangange bitewe ubwoba cyane n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo hashyizweho ingamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwizwa ryayo.
Dr Jean-Jacques Muyembe Tanfum wari washinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni we wahawe gukumira icyorezo cya COVID-19 cyugarije iki gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 abarwayi ba COVID-19 bamaze kugaragara mu Rwanda ari 17, uyu mubare ukaba wazamuwe n’abarwayi batandatu bashya bagaragaye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko ibitaro byose by’uturere mu Rwanda bifite ahantu hihariye ho kwakirira no kuvurira abanduye Coronavirus ndetse ko hari n’amavuriro y’abigenga afite ahantu nk’aho.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utubari twahawe amasaha ntarengwa yo gufunga mu Mujyi wa Kigali no mu byaro.