Kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Muri yo, harimo ko abantu bagomba kuguma mu ngo, bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa, harimo ko amasoko n’amaduka bifunze, uretse gusa ibicuruza (...)
Banki nkuru y’Igihugu (BNR) ivuga ko banki zose zizakomeza gukora muri ibi bihe u Rwanda n’isi byugarijwe na COVID-19, gusa ngo hari amwe mu mashami yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa by’agateganyo hirindwa urujya n’uruza rukabije rw’abantu.
Igikomangoma (Prince) Charles w’imyaka 71 y’amavuko yakorewe ibizamini byo kwa muganga bigaragaza ko arwaye COVID-19, gusa ngo akaba ameze neza, nk’uko ibiro bye byitwa Clarence House byabitangaje.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka), urasaba Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda mu gihe igihugu kiri hafi kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26, bizatangira ku itariki ya 07 Mata.
Nyuma y’uko hasohotse amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda asaba abantu bose kuguma mu ngo, hagasohoka abafite imirimo ifitiye abantu benshi akamaro, mu mujyi i Huye abacuruza ibiribwa bemerewe gukora kugeza saa cyenda.
Inama ihuriweho n’abakuru b’ibihugu bine yari itegerejweho kwiga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda yabaye ihagaze, mu gihe ibihugu byagombaga kugira uruhare mu guhuza impande zombi byashyize imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba Abanyarwanda kudahangayika ngo batekereze ko ibyo kurya bishobora kubura kubera icyorezo cya COVID-19.
Nshuti Peter uzwi ku izina rya Trackslayer usanzwe akora akazi ko gutunganya umuziki (Producer), yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, azira kutubahiriza amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi REB gitangaza ko kigiye kwiyambaza ibitangazamakuru nka Radiyo na televiziyo kugira ngo abana batabasha kwiga mu buryo bw’iyakure bwashyizweho, na bo bakurikire amasomo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, bituma umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo ine (40).
Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi ryemeje ko imkino Olempike yagombaga kubera i Tokyo mu Buyapani hagati y’itariki 24 Kamena na 9 Kanama 2020, yimuriwe umwaka utaha kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Mu gihe Abakristu Gatulika bari mu gihe cy’igisibo gitegura umunsi mukuru wa Pasika, Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagennye uburyo abakirisitu bayo bazakurikirana misa kuri Pasika.
Umuturage witwa Hakuzimana Venuste wo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, nyuma yo gufatwa afunguye akabari mu gihe amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus abibuza.
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo iratangaza ko umuntu wa mbere wari urwaye indwara ya COVID-19 yamaze kuyikira.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryasabye buri gihugu na buri mujyi ku isi kutemerera abaturage gusohoka mu nzu bitewe n’ubukana iyi virusi ikomeje kugaragaza.
Umunya Cameroun N’djoke Dibango wamenyekanye ku izina rya Manu Dibango, wamenyekanye cyane mu gucuranga saxophone ndetse no kuririmba injyana ya Jazz, yapfuye muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, azize icyorezo cya COVOD-19.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kuguma mu ngo no kwirinda kujya muri gahunda zitihutirwa, hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, hari uduce tw’Umujyi wa Musanze turi kugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu benshi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye abandi bantu 17 barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye ugera kuri mirongo itatu na batandatu (36).
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko muri icyo gihugu habonetse abandi barwayi umunani bashya ba COVID-19, umubare w’abamaze kumenyekana bagaragayeho icyo cyorezo uhita ugera ku bantu icyenda.
Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2020, mu isoko ry’ibiribwa ry’Akarere ka Musanze rizwi ku izina rya Kariyeri, hagaragaye urujya n’uruza rudasanzwe rw’abantu, bamwe bemeza ko baje guhaha ibiribwa byinshi nyuma y’amakuru bumvise y’uko isoko rigiye gufungwa.
Perezida w’igihugu cya Botswana Mokgweetsi Masisi yagiye mu kato k’iminsi 14 kuva tariki ya 21 Werurwe kubera ingendo yakoreye mu gihugu kirimo COVID-19.
Benshi mu bakora ubucuruzi bakira amafaranga batangaza ko bataratangira gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda guhanahana amafaranga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Polisi mu Karere ka Muhanga yatangiye guhangana n’abarenga ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020 yatangaje ko abantu 688 bashyizwe mu kato nyuma yo kumenya ko bahuye n’abantu 17 bari bamaze kugaragaraho indwara ya Coronavirus.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera atangaza ko abantu batarimo kubahiriza uko bikwiye amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe yo kuguma mu rugo uretse gusohoka hari serivisi zihutirwa bakeneye batabona mu rugo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rutangaza ko kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abanyabyaha bafungwa muri iyi minsi babanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irahumuriza abarya bavuye gupagasa ndetse n’abafitanye amasezerano y’ideni n’ibigo by’ubucuruzi, kubera ingamba zafashwe hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyatumye hafatwa ingamba zikomeye zirimo no guhagarika misa n’andi materaniro mu rwego rwo kugikumira, hari amadini n’amatorero yakomeje gusaba abakirisitu gutanga amaturo y’uburyo butandukanye, ndetse hashyirwaho n’uburyo agomba gutangwamo cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.