Ku mugoroba wo ku itariki 21 Mata 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafatanye abagabo babiri inzoga z’inkorano ubwo bari bazipakiye munsi y’umucanga mu ikamyo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iratangaza ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi gikomeje kugira ingaruka ku bayituye, amezi ari imbere azaba ingorabahizi, bikaba bisaba imbaraga z’abikorera na Leta mu rwego rwo guhangana n’izo mpinduka z’ahazaza.
Hirya no hino mu gihugu abaturage bavuga ko bumva ibyo kwambara agapfukamunwa kugira ngo birinde Covid-19, ariko ko nta makuru ahagije bagafiteho ku buryo bakeneye gusobanurirwa byimbitse.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, kuwa kabiri tariki 21 Mata 2020 yatangaje ko ibijyanye no gusaba gutura muri iki gihugu ‘Green Card’, bibaye bisubitswe mu gihe kingana n’iminsi 60.
Aborozi batuye mu Karere ka Gakenke baravuga ko bakomeje kugirwaho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, kuko amata ari kubapfira ubusa nyuma y’uko ikusanyirizo ry’akarere ryamaze gufunga.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yagiranye amasezerano y’imikoranire na Kaminuza ya UNICAF mu rwego rwo kuzamura uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga mu masomo atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe Internet.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima no kurwanya SIDA ku wa kabiri tariki 21 Mata 2020 mu Burundi, rivuga ko abo bantu batanu bari mu bantu 198 bahuye n’abandi batanu basuzumwemo Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 84 bamaze gukira COVID-19 naho abandi 66 bakaba kirimo kuvurwa icyo cyorezo.
Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yamuritse umuti ukozwe mu byatsi byo kuri icyo kirwa, we yemeza ko urinda kandi ukavura ubu bwoko bushya bwa Coronavirus nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) yagombaga kubera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020, yasubitswe.
Muri ibi bihe abatuye isi bari mu ngo, ibihugu bicukura peteroli (bigize umuryango witwa OPEP), byatangaje ko byagabanyije ingano y’iyo bitanga, kandi ko bizongera igiciro cya peteroli izaba isigaye igurishwa, kugira ngo bidahomba.
Mu gihugu cya Tanzania inama n’imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko yasabiwe guhagarikwa, nyuma y’uko umudepite bamupimye bakamusangamo icyorezo cya coronavirus.
Muri ibi bihe byo kuguma mu rugo kubera Coronavirus, hari ibikorwa remezo byiganjemo iby’ubuzima, uburezi no kurengera ibidukikije Leta yemeje ko biri mu by’ibanze bigomba gukorwa mu gihe cya vuba.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) gitangaza ko igitambaro kidodwamo agapfukamunwa atari ikibonetse cyose, kuko hari ibyo kigomba kuba cyujuje kugira ngo agapfukamunwa kakozwemo kabashe kurinda ukambaye.
Banki ya Kigali (BK), iratangaza ko mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo bashobora guhura n’ibibazo by’ubukungu muri ibi bihe bya Coronavirus, yabashyiriyeho inguzanyo yise “Turikumwe Special Loan”, bashobora gusaba bibereye mu ngo zabo, bakayihabwa mu masaha 48.
U Rwanda rurimo gusuzuma imashini yakozwe n’Abanyarwanda b’inzobere mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi ikaba ingenzi mu kuvura abarwayi ba COVID-19 bakenera kongerewa umwuka bahumeka.
Bamwe mu babyeyi ndetse n’abana bagomba gukurikira amasomo kuri radio na televiziyo bari mu rugo, bavuga ko kumenya gahunda ikurikizwa bibagora bakifuza ko hakongerwa uburyo bwo kumenyekanisha iyo gahunda kugira ngo badacikanwa.
Ubushakashatsi bwasohowe kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020 n’urugaga mpuzamahanga rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’umwuga (FIFPRO), bwerekana ko nibura umukinnyi umwe mu bakinnyi icumi, agaragaza ibimenyetso by’agahinda gasaze no kwigunga (depression), nyuma y’aho amarushanwa ahagarikiwe kubera kwirinda ikwirakwira (…)
Imfungwa zo mu magereza 30 yo muri Algeria zirimo gukangurirwa gukora ibikoresho byo kurinda umuntu ku giti cye mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Umukozi w’igitangazamakuru ‘Le Soleil’ cyo mu gihugu cya Senegal witwa Fatou Ly Sall, yatangaje ko yirukanywe ku kazi, nyuma yo kwanga kujya kwisuzumisha kwa muganga, kuko yari yitsamuye.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2020 nta murwayi mushya wa COVID-19 wabonetse mu bipimo 1,299.
Nyuma y’iminsi mu biganiro hagati y’abakinnyi ba Arsenal ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, baje kwemeranya ko abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bazakatwa 12.5%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, n’ushinzwe ubutaka mu karere kutemeza ubugure bw’imitungo mu gihe cya COVID-19 hirindwa ko abaturage bahendwa.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 20 Mata 2020 yafashe abantu 28 barimo abagore 10 n’abagabo 18, bafatirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, bashinjwa gukora utubari mu buryo butemewe.
Umugabo wo mu Mujyi wa Guateng, muri Afurika y’Epfo yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa umukunzi we muri ’boot’ y’imodoka ye, agerageza kumusohora muri uwo mujyi mu buryo butemewe.
Abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke barishimira uburyo bazamuye urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, aho biyemeje guhangana n’ingaruka z’inzara yaterwa n’icyorezo cya COVID-19, biyemeza kwihaza mu biribwa bagasagurira amasoko.
Ubuyobozi bw’ikigo gikurikirana ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu ‘LKMP’ butangaza ko bukomeje gukurikiranira hafi umutekano w’ikiyaga cya Kivu nubwo iki kigo kitari mu byemerewe gukora.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), Prof. Harerimana Jean Bosco, aratangaza ko buri munyamuryango mu bagize koperative cyangwa amatsinda manini akorana na Sacco yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi 50 mu cyumweru.
Polisi y’u Rwanda yategetse ibigo bifite abakozi benshi guhagarika uburyo byakoreshaga bibatwara mu modoka zabyo ahubwo ko bagomba gutwarwa mu buryo rusange kandi bubahiriza amabwiriza yo gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mata 2020, rigaragaza uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda, riragaragaza ko umubare w’abanduye icyo cyorezo umaze kugera ku bantu 147. Muri bo harimo batatu bashya babonetse mu bipimo 722 byafashwe mu masaha 24.