Ministiri w’Ubuzima muri Santarafurika yashimiye Laboratwari y’Igihugu cy’u Rwanda iri gufasha ibihugu bitandukanye mu gupima abaturage babyo bakekwaho icyorezo cya Coronavirus, birimo na Repubulika ya Santarafurika.
Nyuma y’uko urujya n’uruza ruhagaritswe mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, hari abikororera benshi batakibasha gukora, ku buryo muri bo hari n’ababona kuzongera kubasha gukora bitazaborohera igihe icyo cyorezo kizaba cyarangiye.
Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko inguzanyo ingana na miliyoni 109.4 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 105 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), izakoreshwa mu kurinda no kuvura abaturage (...)
Mu gihe hari nyinshi muri filime zagombaga gusohoka ariko bigahagarikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19, harimo nka filime ya 25 ya James Bond yitwa ‘No Time to Die’ yigijweyo kugeza mu Ukuboza 2020, Mission Impossible 7, na yo yabaye ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, filime ‘La Casa de Papel’, yo yagiye hanze kuwa (...)
Urwego rw’Iigihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’umudugudu hamwe n’ushinzwe umutekano mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho kunyereza ibiribwa bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo (...)
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu 13 barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Banki ya Kigali (BK) yagaragaje urutonde rw’amwe mu mashami yayo yo mu Mujyi wa Kigali afunze kuva ku itariki 30 Werurwe 2020, bikaba byarakozwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), cyatangaje ko cyahagaritse ikoreshwa ry’imiti yose isukura intoki yitwa ‘BEU Hand Sanitizer’ ikorwa n’uruganda rwa Holly Trust Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda w’Akarere ka (...)
Abaturage barenga 65 bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo, banga gusohokamo kugeza basohowemo ku ngufu.
Mu Bushinwa kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Mata 2020, bafashe iminota itatu yo kunamira abaturage 3.300 bishwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Nyaruguru hari abaturage n’abacuruzi b’ibiribwa bavuga ko bategetswe kugura ibyo bakeneye mbere ya saa cyenda z’amanywa, binyuranyije n’amabwiriza ya Leta.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko atazigera na rimwe yambara agapfukamunwa n’ubwo ari yo mabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima ku Banyamerika bose.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatuitsi mu 1994 (IBUKA), uratangaza ko mu rwego rwo kubafata mu mugongo hazifashishwa ikoranabuhanga.
Umubyeyi witwa Preeti Verma wabyaye abana be babiri b’impanga muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, yahisemo kubita amazina we avuga ko azajya abibutsa ibihe bikomeye bavutsemo.
Abantu 38 barimo abagore 10 n’abagabo 28 bari bafungiye muri kasho ya Muhoza mu Karere ka Musanze barekuwe, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Kandagira ukarabe n’agasabune ku ruhande ngo ntibishobora kuva ku muryango w’iduka rya Musabyemariya Jacqueline, ucururiza ibiribwa mu gasantere ka Byimana mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, kabone n’ubwo Covid-19 yazaba itakivugwa ku isi.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), gitangaza ko gahunda yo kwigishiriza abana mu ngo iwabo hifashishijwe radio izatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Mata 2020.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni y’amadolari ya Amerika (hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda), yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 03 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu batanu (5) barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Minisiteri y’Ubuzima muri Afurika y’Epfo yatangaje ko bisaba imbaraga nyinshi no kwitanga birenze ibyo bari gukoresha mu kurwanya Coronavirus, bitaba ibyo uburyo iyi ndwara iri gukwira ku muvuduko udasanzwe, mu minsi mike yaba imaze gufata abaturage (...)
Karl-Heinz Rummenigge, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ikipe ya Bayern Munich, asanga icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) gishobora kurangiza ibibazo byo guta agaciro kw’ifaranga muri ruhago.
Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu barenga 160 ivuga ko barenze ku mategeko y’umukwabu y’uko nta kuva mu ngo kuva mu rukerera kugeza nimugoroba.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi ku buryo bwihuse bwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).
Mu gihe abayobozi bakuru mu bihugu byo ku isi batanga ubutumwa ku baturage babo, bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, bakoresheje inyandiko zinyuranye, imbwirwaruhame zinyura ku bitangazamakuru, Perezida wa Liberia George Weah, we yakoze mu nganzo aha ubutumwa abaturage be abicishije mu (...)
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yashishikarije abakinnyi bafite itike y’imikino Olempike n’abitegura kuyishaka gukomeza gukora imyitozo n’ubwo iyi mikino yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Mbere y’uko shampiyona isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, amwe mu makipe yo mu Rwanda yari yatangiye kwibasirwa n’imvune mu bakinnyi bamwe na bamwe, ubu abenshi bamaze gukira
StarTimes iramenyesha abakiriya bayo ko mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira Coronavirus (COVID-19) bakwiye gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri y’Ubuzima aho bakangurirwa kwirinda gukora ingendo, birinda no gukora ku mafaranga.
Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ryerekeranye n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riravuga ko habaye impinduka ebyiri ku mabwiriza ya CNLG yo Kwibuka26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ayo mabwiriza yari yatanzwe ku wa 29 Werurwe (...)
Mu gihe urugamba rwo kurwanya COVID-19 rukomeje, abantu basabwa kuguma mu rugo kugira ngo iyo virusi idakwirakwira. Ku miryango ifite abana mu rugo, StarTimes itanga gahunda zihagije binyuze mu miyoboro yayo, harimo shene nka ST Kids, Nickelodeon, Da Vinci na Baby TV kugira ngo abakiri bato barebe kandi (...)