Kuri iki cyumweru cya taliki 5 kanama nibwo hasojwe irushnwa ngarukamwaka rya KAVC Internatiobal Volleyball Tournament mu gihugu cya Uganda aho amakipe y’u Rwanda ariyo yarwegukanye.
Ikipe ya Kepler Volleyball Club mu bagabo ndetse na Police mu bagore ni zo zegukanye ibikombe by’irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30.
Mu mukino w’abakeba wa Basketball hagati y’ikipe ya REG na APR z’abagore, ikipe ya REG yihimuye kuri APR iyitsinda amanota 73 kuri 58 ihita inafata umwanya wa mbere.
Kuwa Gatatu w’icyumweru turimo gusoza nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.
Nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego rugezweho rujyanye n’igihe Sitade nto y’i Remera (Petit Stade) igiye kwakira imikino yo kwibuhora mu mukino w’intoki wa Volleyball.
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Sitade Amahoro ivuguruye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame, ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, bafunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu minsi imbere Mpayimana Filippe, yavuze ko hakwiye gushyirwa ingengo y’imari ya siporo mu Mirenge ndetse n’izina ‘Amavubi’ ryitwa ikipe y’Igihugu rigahindurwa.
Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo kumugabane mu mukino wa volleyball yo ku mucanga (FIVB Continental Cup) yaraye asezerewe yose yongera kubura itike yo gukina imikino olempike.
Mu cyumweru gishize ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo basoje umwiherero w’iminsi ibiri waberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umukino wa gicuti wahuje aya makipe yombi muri Stade Amahoro ivuguruye yakubise yuzuye, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Inyange Industries Azamara umwaka umwe.
Ikipe za REG na RRA mu bagore n’abagabo ni zo zegukanye irushanwa Memorial Rutsindura ya 2024 ryakinwaga ku nshuro ya 20 mu mpera z’iki cyumweru
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024 mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare hatangiye irushanwa ngaruka mwaka ry’iminsi ibiri “Memorial Rutsindura” rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho amakipe ya REG, Gisagara, APR y’abagore na RRA yageze ku (…)
Umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya gatatu, urangiye ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino wakiniwe muri Côte d’Ivoire.
Guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Kamena 2024, mu Rwanda harabera irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka rya Tennis mu cyiciro cy’abagore (Billie Jean King Cup), rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryikurikiranya.
Amakipe ya APR mu cyiciro cy’abagore na Police mu cyiciro cy’abagabo yegukanye ibikombe mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya Azomco Basketball Club isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Roba Industries.
Kuri uyu wa gatandatu no cyumweru i kigali mu Rwanda, harabera irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa volleyball mu Rwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ikipe ya Patriots Basketball Club isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yamaze kubona umufatanyabikorwa mushya ushobora no kuyisigira inyubako yayo bwite yo gukiniramo (Gymnasium).
Amakipe ya APR abagabo n’abagore yegukanye shampiyona nyuma y’imikino ya kamarampaka yasojwe kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2024.
Nubwo hari hategerejwe ko kuwa Gatandatu aribwo igikombe gishobora kubona nyiracyo muri volleyball, haba mu bagore ndetse n’abagabo ntabwo ariko byagenze kuko amakipe yakomeje kwihagararaho bategereza umunsi wa nyuma.
Mugihe imikino ya kamparampaka mu mikino wa volleyball irimo gusatira umusozo, amakipe ya Pilice VC y’abagore na Kepler VC mu bagabo, zirakoza imitwe y’intoki ku gikombe.
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo mu mukino w’intoki wa volleyball hakinwaga imikino ya ½ ya kamarampaka (Playoffs) aho yasize amakipe ya APR zombi abagabo n’abagore, Kepler ndetse na Police y’abagore zibonye itike yo gukina imikino ya nyuma.
Amakipe ya Kepler, APR na Police y’abagore mu mukino w’intoki wa volleyball niyo yabonye intsinzi ya mbere mu mikino ya kamparampaka yakinywe ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.
Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya Volleyball isanzwe ya 2024, amakipe ane yabaye aya mbere muri buri cyiciro aracakirana muri Kamarampaka.
Mu ijoro ryacyeye ikipe ya APR Basketball Club yahagurutse i Kigali yerekeza i Dakar mu gihugu cya Senegal aho igiye kwitabira imikino ya Basketball Africa League (BAL) irimo gukinwa ku nshuro ya 4.
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bakiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakipe ya Kepler yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata mu gihugu cy’u Busuwisi habereye tombora y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba mu 2026, u Rwanda rwisanga mu itsinda rimwe n’igihugu cya Argentina.
Kuri uyu wa gatatu nibwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda, ryerekanye ndetse rinatangaza ku mugaragaro umutoza mushya w’ikipe z’Igihugu z’abagabo.