Irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse (uri hagati wambaye umupira w’umuhondo) wahoze akina akanatoza Volleyball, riragaruka mu mpera z’iki cyumweru tariki 24 – 25 rikazabera i Huye no ku Gisagara.
Ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), itsinzwe na Alahli yo muri Libya itakaza umwanya wa mbere.
Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka Alphonse Rutsindura, wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis (Memorial Rutsindura) rirarimbanyije, aho ibyiciro bimwe byamaze kugera ku mikino ya nyuma.
Mu mikino y’umunsi wa kabiri w’imikino y’itsinda rya Nile Conference ririmo kubera i Kigali mu Rwanda, ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yatsinze Made By Ball Basketball yo muri Afurika y’Epfo amanota 103 kuri 81 yuzuza imikino 2 idatsindwa.
Ikipe ya APR BBC yatsinze NCT yo muri Kenya amanota 92-63 mu mukino warebwe na Perezida Kagame, ku munsi wa mbere w’imikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 mu gace ka Nile yatangiye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe ya APR FC yongeye kuyobora urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo gutsinda Gorilla FC.
Shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyizweho akadomo kuri iki cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, aho amakipe ya APR VC mu bagabo na Police VC mu bagore, ari yo yegukanye ibikombe.
Ikipe y’Akarere ka Bugesera y’umukino wo gusiganwa ku igare “Bugesera Cycling Team” nyuma y’imyaka 6 ishinzwe ubu yamaze kubona umufatanyabikorwa uzayiha miliyoni 50 y’amafaranga y’u Rwanda
Ikipe ya APR WVC yari imaze iminsi itazi uko gutsinda POLICE WVC bimera yayigobotoye iyihanije, iyitsinda amaseti 3-0 mu mukiino wa mbere wa kamparampaka mu bagore wakinwe ku wa 2 Gicurasi 2025 muri Petit Stade i Remera.
Mu rukerera rushyira kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe ya APR VC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa yo ku mugabane w’Afurika ahuza amakipe yabaye ayambere iwayo muri volleyball, (CAVB Club Championship 2025) yageze mu Rwanda.
Ikipe ya APR y’abagore ibitse igikombe cya shampiyona muri volleyball, ndetse n’icy’akarere ka gatanu, yabonye abayobozi bashya baza buzuza inzego zitarimo abayobozi.
Ikipe ya APR VC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya volleyball ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane wa Afurika, isezerewe muri 1/2 na Swehly Sports Club yo muri Libya ku maseti 3-1.
Mu irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka mu mukino wa Basketball ryasojwe ku Cyumweru tariki 27 Mata 2025, amakipe ya APR BBC mu bagabo na REG WBBC mu bagore, ni yo yegukanye ibikombe.
Imwe mu makipe 2 ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Afurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, APR VC, ikoze amateka yo kugera muri 1/2 cy’iyi mikino nyuma yo gutsinda Al Itihad yo mu gihugu cya Libya amaseti 3-1.
Nyuma y’imikino y’amatsinda yaraye isojwe mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleyball, ku mugabane wa Afurika, amakipe ahagarariye u Rwanda yamaze kugera muri 1/8.
Imikino y’irushanwa mpuzamanga ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri basketball, umunsi wa kabiri wasize amakipe ya APR, UGB na Dolphin yo muri Uganda abonye intsinzi.
Amakipe ya APR na Kepler ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAVB Club Championship, ikomeje kubera mu gihugu cya Libya mu mujyi wa Misurata, yatangiye atsinda imikino yayo.
Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Misurata mu gihugu cya Libya, habereye tombola yagombaga kugaragaza uko amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika, mu bagabo bakina volleyball (CAVB Club championship 2025), aho APR na Kepler bamenye aho baherereye.
Ikipe ya APR WVC iri mu marushanwa mpuzamahanga ahuza amakipe y‘abagore yabaye aya mbere iwayo ‘African Women Club Championship’ mu gihugu cya Nigeria, yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu, Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu gihe imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, African Women’s Club Championship irimbanyije, Amakipe ahagarariye u Rwanda ya Police na APR arasabwa kudakora ikosa mu mikino yayo ya nyuma mu matsinda.
Ikipe ya Police Women Volleyball Club iri mu zihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, yatangiye itsindwa n’ikipe ya Kenya Pipeline amaseti 3-1.
Ikipe ya APR Women Volleyball yatangiye imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, itsinda ivuye inyuma ikipe ya Carthage yo mu gihugu cya Tunisia amaseti 3-1.
Nyuma y’imikino ya ½ muri kamarampaka, nyuma kandi y’uko amakipe ya APR VC na Police VC ageze ku mukino wa nyuma mu byiciro byombi, abagabo baratangira gukina mu mpera z’iki cyumweru.
Mu mpera z’iki cyumweru bizaba ari ibirori n’urusobe rw’amahitamo ku bakunzi b’imikino, aho Stade Amahoro, BK Arena na Petit Stade zose zizakira imikino itandukanye ku munsi umwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwe umunsi wa mbere wa kamarampaka (playoffs) mu mukino wa volleyball, aho amakipe ya POLICE na APR yatanze ibimenyetso byo kugera ku mukino wa nyuma.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu rwanda (FRVB), ryamaze gushyira hanze ingengabihe y’imikino ya kamaparanka izwi nka (Playoffs).
Ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, mu rwunge rw’amashuri rya Butare (Groupe Scholaire Officiel de Butare) hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, aho amakipe ya APR VC mu bagore na Gisagara VC mu cyiciro cy’abagabo, aribo begukanye ibikombe.
Amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore, ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, yegukanye ibikombe by’irushanwa ry’Akarere ka gatanu (CAVB Zone V Club Championship 2025) ryaberaga i Kampala muri Uganda.