Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu Turere twa Gisagara na Huye mu Ntara y’Amajyepfo, haratangira shampiyona ya Volleyball ya 2024 mu cyiciro cya mbere.
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023, nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona ya ‘Rwanda Premier League/RPL’ mu kwezi k’Ukuboza, ibihembo byatanzwe na ‘Gorilla Games’.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball ubu irimo kubarizwa mu gihugu cya Misiri, yakinnye umukino wa nyuma wa gicuti mbere yo gutangira igikombe cya Afurika kizatangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2024 kizabera mu Misiri kugeza tariki ya 27 Mutarama 2024.
Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu n’ikipe ya REG Volleyball Club, Muvara Ronald, yasabye Umuhoza Mariam ko yamubera umugore, anamwambika impeta.
Ikipe ya Gasogi United itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, uba umukino wa 2 iyitsinze mu mateka yayo.
Ikipe ya Orion Basketball Club isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yinjiye mu mikoranire n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd, aho binyuze mu Ikipe ya Rayon Sports y’abagore y’umupira w’amaguru, hazaterwa ibiti 6,000 mu Mujyi wa Kigali.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikipe y’Igihugu nkuru mu mukino wa Handball, ikipe y’Igihugu mu bagabo yerekeje mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Cairo, aho igiye kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Afurika kizatangira tariki ya 17 kugeza 27.
Mu gihe habura iminsi micye ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball itangire, twabatoranyirije abakinnyi 10 bakiri bato b’Abanyarwanda, bo kwitega muri uyu mwaka w’imikino.
Ikipe ya Police FC itsinze ikipe ya Le Messager de Ngozi yo mu Burundi ibitego 4-1, mu mukino wa gicuti.
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kubakwa ibikorwa remezo bijyanye n’igihe bizafasha imikino itandukanye gukinira ahantu heza kandi hagezweho, i Kigali hagiye kuzura indi nyubako izajya yakira imikino ikinirwa mu nzu.
Mu irushanwa rya Mapinduzi Cup 2024 rikomeje kubera mu gihugu cya Zanzibar, ikipe yo mu Rwanda ya APR FC yatsinze iya JKU SC yo mu gihugu cya Tanzania ibitego 3-1, yiyongerera amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, nibwo hasojwe shampiyona y’abakozi aho ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) cyihariye ibikombe mu byiciro bitandukanye.
Mu gihe hashize iminsi micye amakipe y’Igihugu mu mukino wa Volleyball yo ku mucanga abonye itike yo gukina imikino nyafurika (All African Games), bagenzi babo bakina Volleyball yo mu nzu (Indoor Volleyball) bashobora kutitabira iyi mikino kubera ingengabihe yatinze kumenyekana.
Clare Akamanzi uherutse gusimburwa ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yahawe inshingano nshya, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) wa NBA Africa izwiho kuzamura no guteza imbere abakinnyi bafite impano mu mukino wa Basketball muri Afurika.
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 ukuboza 2023, mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Mombasa, hasojwe irushanwa ryo ku rwego rw’akarere ka gatatu mu gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu gihugu cy’u Bufaransa muri Kanama umwaka utaha, ndetse n’imikino nyafurika (All African games 2024).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukubiza 2023, amakipe y’Igihugu mu mukino wa volleyball yo ku mucanga, yerekeje muri Kenya mu irushanwa ryo gushaka itike y’imikino Olempike ya 2024 izabera mu Bufaransa.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya FIBA AFRICA WOMEN BASKETBALL LEAGUE, REG Women Basketball Club, iresurana na Kenya Ports Authority (KPA WBBC) mu mukino wa 1/2.
Kuva tariki ya 16 na 17 Ukuboza, i Kigali hazabera irushanwa rya volleyball yo kumucanga (Beach Volleyball) ryateguwe n’abahoze bakina volleyball mu Rwanda aho bazarihuriramo n’abagikina uyu mukino.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika REG WBBC, kuri uyu mubgoroba iracakirana na Equity Bank yo muri Kenya.
Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali habereye inama y’inteko rusange idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda aho bemeje amatariki y’itangira rya shampiyona y’umwaka wa 2024 ndetse hongerwa n’umubare w’abakinnyi bemewe bakomoka hanze y’u Rwanda.
Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball mu Rwanda itangire, ikipe ya REG Volleyball Club yamaze kubona umutoza mushya.
Irushanwa rya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023 ryaberaga mu gihugu cya Kenya ryasojwe kuri uyu wa Gatanu aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabaye iya kane, naho Uganda itwara igikombe itsinze Kenya.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, nibwo abahagarariye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere (Rwada Premier League), basinyanye amasezerano na StarTimes, yo kwerekana shampiyona.
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Igihugu y’ingimbi ya Uganda igitego 1-0, u Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu rucakirana n’ikipe y’igihugu y’ingimbi ya Tanzania mu guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 (Amavubi U18), isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wa ½ cya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023 ikomeje kubera muri Kenya.
Kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa ngarukamwaka ry’abato ry’abatarengeje imyaka 15 rya Jr NBA League, aho amakipe ya Lycée de Kigali mu bagabo na GS Marie Reine Rwaza mu bagore ari bo begukanye ibikombe.
Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu Rwanda Energy group (REG VC) yongeye gukora mu jisho amakipe bahanganye muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda isinyisha abakinnyi 2 bakomeye mu karere.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu na APR VC, Gisubizo Merci yahagaritswe mu bikorwa bya volleyball byose umwaka wose nyuma y’imyitwarire mibi yagize mu irushanwa rya Zove V riherutse ku bera mu Rwanda.
Guhera kuri uyu wa Kane mu Rwanda hatangiye irushanwa ryo koga rihuza ibihugu 10 bivuye mu Karere ka gatatu (Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023).
Abakunzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bongeye kubona uburyohe bwa Volleyball ku rwego rwo hejuru mu irushanwa ry’Akarere ka gatanu ryabereye i Kigali kuva tariki ya 13 kugeza tariki 19 Ugushyingo 2023.