Ikipe ya Young Africans iri mu Rwanda kuva ku munsi wejo ku wa Gatatu, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball mu bagabo, itangiye imikino y’igikombe cy’Afurika itsindwa na Ivory Coast amanota 78 kuri 70.
Amakipe ya Kepler Women Basketball Club na REG Women Basketball Club yatangiye neza imikino ya kamarampaka(Playoffs), nyuma yo kubona intsinzi ku mikino yabo ya mbere.
Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Bugesera kuri stade Bugesera, ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’ikipe ya Bugesera FC, basinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Poultry East Africa Limited.
Mu gihe habura amasaha macye ngo imikino ihuza amabanki (Banks) umwaka wa 2025 itangire ku nshuro ya gatandatu, umubare munini w’abakinnyi bahoze bakina nk’ababigize umwuga, biganje muri iri rushanwa.
Inzu y’imyidagaduro, ihahiro na Hotel ‘Zaria Court’ yamaze kuzura ndetse yanatangiye gukora.
Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame, isize Minisiteri ya Siporo ibonye Umunyamabanga uhoraho mushya, Madamu Candy Basomingera, wari umuyobozi wungirije muri Rwanda Convention Bureau.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagore, ikomeje imyitozo mu gihugu cya Misiri aho irimo kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire, guhera tariki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.
Icyumweru kirashize umuhanga akaba n’inararibonye mu mukino wa Karate na Dan 9, Umuyapani w’imyaka 81 Grand Master-Isao Yabunaka, ari kumwe n’umuhagarariye Victoria Rode, bari mu Rwanda aho barimo gutanga amasomo mu ishuri rya Karate rya Honbu Dojo riyobowe na Master Sinzi Tharcisse.
Ikipe ya APR Basketball Club, itsinze REG Basketball Club amanota 81 kuri 72 yegukana igikombe cya shampiyona ya basketball mu Rwanda 2025, kiba igikombe cya gatatu itwaye yikurikiranya.
Mu mukino wa kane wa kamarampaka, ikipe ya APR Basketball Club itsinze REG BBC amanota 81 kuri 77 itera intabwe iyerekeza ku gikombe.
Amakipe ya Police Volleyball Club abagabo n’abagore, yegukanye irushanwa ryo Kwibohora atsinze amakipe ya APR.
Mu irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu mukino wa Volleyball ririmbanyije, amakipe ya Kepler abagabo n’abagore yegukanye imyanya ya gatatu.
Mu mukino wa 1/2 mu bagabo wahuje ikipe ya REG VC na Police VC, Police VC itsinze REG amaseti 3-2 isanga ikipe ya VC ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya APR Basketball Club isezereye Patriots BBC iyitsinze amanota 81 kuri 67, bituma yerekeza ku mukino wa nyuma isangayo REG BBC.
Ikipe ya APR Basketball Club yatsinze Patriots mu mukino wa kane wa kamarampaka banganya imikino 2-2, bityo bagomba gutegereza umukino wa gatanu hakamenyekana ujya ku mukino wa nyuma.
Ku wa Kane tariki 26 Kamena 2025, ikipe ya Police Volleyball Club isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda, yafunguye ku mugaragaro irerero ryayo rizajya ryigisha abana gukina volleyball.
Mu gihe imikino ya kamarampaka ikomeje mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, ikipe ya Patriots Basketball Club yatsinze APR BBC umukino wa 2, naho REG BBC igera ku mukino wa nyuma.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, basezeye ku makipe y’Igihugu, abagabo n’abagore, yerekeje muri Morocco mu irushanwa rya Afurika (Continental Cup).
Ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025, i kigali hasorejwe irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka, aho amakipe ya REG VC na Police ari yo yegukanye ibikombe.
Guhera tariki 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2025, i Kigali harabera irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho amakipe yo mu bihugu bya Kenya na Uganda ari mu yatangaje ko azitabira iri rushanwa.
Ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hasorejwe irushanwa rya volleyball yo ku mucanga igice cya gatatu (Beach Volleyball National Tour III), aho abakinnyi ba APR VC bongeye kwitwara neza.
Urugendo rwa APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) rurangiriye muri ½, nyuma yo gutsindwa na Al Ahli Tripoli yo muri Libya amanota 84 kuri 71.
Mu mukino wa 1/4 utagoranye, ikipe ya APR Basketball Club itsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria, igera muri 1/2 ku nshuro yayo ya mbere muri iri rushanwa rihuza ibihangange.
Mu mikino ya kamaramapaka (Playoffs) yakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025, mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), itsinze Petro de Luanda yo muri Angola imenya iyo bazahura muri 1/4.
Mu gihe haburaga iminsi itatu ngo irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka mu mukino wa volleyball (Volleyball Genocide Memorial Tournament) ribe, ryamaze gusubikwa nk’uko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (FRVB) ryabitangaje.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025 mu Karere ka Huye mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis, hasorejwe irushanwa ngarukamwaka rya Memorial Rutsindura aho amakipe ya APR na Police ari yo yegukanye ibikombe.
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, mu Karere ka Huye mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis hatangiriye irushanwa ngarukamwaka rya Memorial Rutsindura, aho amwe mu makipe yamaze gusezererwa abandi bagera ku mikino ya nyuma.
Ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), ikomeje kugorwa no kubona itike iyerekeza mu mikino ya nyuma (Playoffs), nyuma yo gutakaza umukino wa kabiri wikurikiranya itsinzwe na Made By Ball Basketball Club amanota 94 kuri 88.
Irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse (uri hagati wambaye umupira w’umuhondo) wahoze akina akanatoza Volleyball, riragaruka mu mpera z’iki cyumweru tariki 24 – 25 rikazabera i Huye no ku Gisagara.