Nyuma y’amasaha macye yashyizwe ahagaragara abakinnyi 24 b’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ubu bamaze kwigabanya mu makipe 2 bikozwe n’abakapiteni bayoboye aya makipe.
Itsinda ry’abaririmbyi ryo muri Kenya, Sauti Sol, ritegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu gitaramo kizabera muri BK Arena, kizabanzirizwa n’imikino ya Basket.
Ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, hasojwe igikorwa cyari kimaze igihe cyo gushaka impano mu bana bato bakomoka muri aka karere, ndetse no mu turere baturanye, hagamijwe gushaka abana binjizwa mu ikipe y’abato ya Volleyball y’aka karere (Gisagara Volleyball Academy), iherutse (...)
Ikipe ya REG BBC yegukanye shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2022 itsinze Patriots BBC imikino 3-2.
Ikipe ya AS Kigali ikomeje mu cyiciro gikurikira, nyuma yo gutsinda ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti igitego kimwe ku busa, mu mikino ibiri yahuje aya makipe yombi.
Ikipe ya Patriots yigaranzuye REG iyitsinda amanota 78 kuri 65, bategereza umukino wa nyuma uzatanga ikipe izegukana igikombe, uzaba kuri iki cyumweru.
Nyuma yo gukatisha itike y’igikombe cy’Isi ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19 yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, yishimirwa n’abafana n’abakunzi bayo.
Ku Cyumweru mu Karere ka Bugesera kuri stade y’imikino y’aka karere (Bugesera Stadium), hongeye kubera shampiyona y’imikino ngororamubiri izwi nka National Track and Field Senior Championship 2022, mu bahungu n’abakobwa, aho ikipe ya Nyamasheke yihariye imyanya y’imbere.
Abakunzi ba Basketball kuri uyu wa Gatandatu barongera gukurikira umukino wa kamarampaka hagati y’ibihangange muri Basketball mu Rwanda, ari byo Patriots na REG. Ni umukino wa kabiri mu mikino 5 ya kamarampaka (Playoffs) igomba gukinwa kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2022.
Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gutegura ibirori GLS bongeye gutegura irushanwa ngarukamwaka rihuza amabanki yose akorera mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ritaba kubera icyorezo cya Covid-19.
Ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda, hakiniwe Shampiyona ya Triathlon, akaba ari ku nshuro ya 3 ihakiniwe kuva hashyizwe ku hazajya habera imikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda.
Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano n’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand Ambassador).
Ishuri ryigisha umukino wa karate cyane ku bana bato ‘The champions Sports Academy’ ryazamuye mu ntera abana 95 bava ku mikandara imwe bajya ku yindi.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, muri Cercle Sportif de Kigali hasojwe ingando zateguriwe abana mu biruhuko ziswe ‘SGI rise up camp’, zitabiriwe n’abagera kuri 500.
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 21 zari mu gikombe cy’Afurika mu gihugu cya Tunisia, urugendo rwazo rwashyizweho akadomo nyuma yo gusoza imikino yabo ku mwanya wa 8 nta n’umwe batsinze.
Ikipe y’u Rwanda itarahiriwe n’Igikombe cy’Afurika cy’ingimbi (Africa U21 Nations Volleyball Championship 2022), iracakirana na Morocco kuri iki Cyumweru mu gushaka imyanya myiza.
Nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda rya kabiri nta mukino n’umwe batsinze, ikipe y’u Rwanda iraza guhura na Tunisia yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi yongeye gutakaza umukino, mu irushanwa ry’ingimbi zitarengeje imyaka 21 rikomeje kubera mu gihugu cya Tunisia, aho rwatsinzwe na Libya amaseti 3 kuri 1.
Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Sousse, ku nkengero z’inyanja ya Méditerranée, hatangiye irushanwa ry’imgimbi zitarengeje imyaka 21 mu mukino wa Volleyball (Africa U21 Nations Volleyball Championship) 2022, aho ingimbi z’u Rwanda zitahiriwe n’umunsi wa mbere.
Mu ntangiriyo za Kanama uyu mwaka, nibwo Akarere ka Gisagara ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), batangije gahunda yo kuzenguruka ako karere kamaze kuba igicumbi cya Volleyball, bashakisha impano z’abana bato bari munsi y’imyaka 16, bafite impano muri uwo gukina umukino, maze bagatoranywa (...)
Urugendo rw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 Men’s African Championship 2022), cyaberaga muri Madagascar rwasojwe nyuma yo gutsindwa umukino wa kane wikurikiranya.
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yasoje ku mwanya kane nyuma yo gutsindwa n’Abongereza bahataniraga umwanya wa gatatu.
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, itsinzwe n’ingimbi za Guinea amanota 64-44 u Rwanda rwuzuza imikino ibiri nta ntsinzi. Wari umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 18 gikomeje kubera mu gihugu cya Madagascar mu mujyi wa Antananarivo.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, igeze muri ½ mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongere (Commonwealth games) ibera mu Bwongereza, nyuma yo gustinda New Zealand amaseti 2-0.
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 batangiye imikino y’igikombe cya Afurika batsindwa na Mali amanota 67 kuri 49. Wari umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri aho ikipe y’u Rwanda yahuraga n’igihugu cya Mali kinabitse iki gikombe. Umukino wabereye mu nzu y’imikino ya PALAIS NATIONAL DE LA CULTURE ET DES (...)
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, yisanze mu itsinda rya kabiri mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 MEN’S AFRICAN CHAMPIONSHIP), ririmo n’igihugu cya Mali kibitse igikombe giheruka.
Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games) ikomeje kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham, ikipe y’igihugu ya Australian itsinze u Rwanda muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, ihita inasoza ari iya mbere u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, ikoze amateka yo kugera muri 1/4 mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), irimo kubera mu Bwongereza.
Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinyisha abakinnyi 5 icyarimwe, barimo n’umukinnyi Jurence Butu Lukenayo bakuye mu ikipe ya Daring Club Virunga (DC VIRUNGA) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku busa, mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ikomeje kubera Birmingham mu Bwongereza.