Mu gihe habura iminsi itageze no ku kwezi ngo irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro rya Kigali ribe, hamenyekanye bimwe mu bihangange bitegerejwe I Kigali.
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAVB CLUB CHAMPIONSHIP rikomeje ubera mu gihugu cya Tuniziya, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yamaze kwerekeza mu cyiciro gikurikira nyuma yo kwitwara neza mu matsinda.
NESPAL GIDEON ANGIRO ukomoka mu gihugu cya Uganda yamze kwerekeza mu ikipe ya APR VC ikina mu cyiciro cya mbere muri shampoyona ya hano mu Rwanda.
Mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAVB club championship 2023 ikomeje kubera mu gihugu cya Tunisiza, Ikipe ya APR y’abagore (APR WVC) yabonye itsinzi mu gihe ikipe ya REG VC yo itahiriwe n’umunsi wa 2.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Karere ka Nyaruguru hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino ukomatanyije unzwi nka Triathlon ryiswe ‘Race to Remember Nyaruguru Duathlon Challenge 2023’, aho Ngendahayo Jérémie na Mutimukeye Saidat bari mu bitwaye neza.
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru w’abagore itsinze ikipe y’Indahangarwa kuri penariti 4-3 mu mukino warangiye ari igitego 1-1 kuri Stade ya Bugesera.
Mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball muri Afurika 2023 CAVB club championship ikomeje kubera mu gihugu cya Tunisia, ikipe ya APR y’abagore ntiyahiriwe no gutangira kuko yatsinzwe n’igihanganjye cyo mu misiri Zamalek.
Ku mugoroba wa tariki ya 11 Gicurasi 2023, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, aherekejwe n’Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Niyonkuru Zephanie, basuye ikipe ya REG Basketball Club aho iri mu mwiherero.
Ikipe ya REG VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ afurika CAVB CLUB CHAMPIONSHIP 2023 yisanze mu itsinda rya kane (Group D) iri kumwe na Mouloudia Sportive de BouSalem yo mugihugu cya Tunisia.
Ni imikino yari imaze icyumweru ibera mu gihugu cya Kenya, yahuje ibihugu 15 biturutse ku mugabane wa Afurika rikaba ryari rigabanyije mu byiciro bibiri, aribyo abakina ku giti cyabo (ITTF AFRICA CUP 2023) ndetse n’abakina nk’ikipe (ITTF AFRICA Club Championship), ari naho u Rwanda rwatahukanye umudari w’umuringa.
Abanyarwanda Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier basanzwe ari abakinnyi b’umukino wa Volleyball yaba iyo mu nzu (Indoor) n’iyo kumucanga (Beach Volleyball) bamaze kwinjira mu batoza bemewe n’impuzamashyirahamwe ya Volleyball ku isi FIVB nk’abatoza bemewe.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG Volleyball Club, yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho yerekeje muri Tunisiya mu mikino ya Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo.
Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu Karere ka Gisagara hasorejwe shampiyona ya Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting volleyball), aho ikipe ya Bugesera mu cyiciro cy’abagore na Intwari za Gasabo aribo begukanye shampiyona ya sitting Volleyball 2022-2023 yari imaze amezi 7.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo, mu mukino wa basketball REG Basketball Club, izesurana n’igikomerezwa cyo mu gihugu cya Misiri, Al Ahly mu mikino ya 1/4 cya BAL 2023, izabera i Kigali guhera tariki ya 20-27 Gicurasi 2023.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, harakinirwa imikino ya nyuma ya Volleyball y’abafite ubumuga (sitting volleyball) mu bagbo n’abagore.
Ikipe ya APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Afurika (2023 Women Club Championship.)
Mugihe hasigaye ukwezi n’iminsi ibarirwa ku ntoki ngo isiganwa ngaruka mwaka ry’amahoro rya Kigali (Kigali International Peace Marathon) ritangire, abiyandikisha ku ryitabira bakomeje kwiyongera bijyanye n’uburyohe ndetse n’isuranshya bizaranga iry’uyu mwaka.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 nibwo hamenyekanye amakuru ko ikipe ya APR Volleyball Club (APR VC) yamaze kwirukana bidasubirwaho uwari umutoza wayo, Mutabazi Elie, wari umaze imyaka ine ari umutoza mukuru.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Mata ni bwo shampiyona y’umwaka wa 2023 mu mukino wa volleyball mu Rwanda yatangiraga shampiyona yagaragaje imbaraga mu itangira ndetse n’ishingwa ry’ikipe ya POLICE VC.
Mu mukino w’umunsi wa 24 utarabereye igihe waberaga kuri PELE Stadium I Nyamirambo usize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC itakaje bidasubirwaho umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na POLICE FC ibitego 2-1.
Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 15 Mata 2023.
Amezi abiri n’igice arashize umukinnyi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joackiam Ojera, ageze muri Rayon Sports aho yaje kwifatanya n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’umwaka wa 2022-2023.
Mu gihe amarushanwa ahuza abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba arimbanyije, ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2023, ikipe ya Volleyball ya Polisi y’u Rwanda mu bagabo, yegukanye igikombe ihigitse Polisi yo muri Kenya, iyitsinze amaseti 3-1.
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, hatangiye imikino ihuza abapolice bo muri Afurika y’Iburasirazuba, EAPCCO, aho Polisi y’u Rwanda yatangiye neza.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023, REG BBC, yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia amanota 82 kuri 76.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/03 Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda bakoze inteko rusange idasanzwe isiga Geoffrey Zawadi agizwe Visi-Perezida wa wa kabiri asimbura Bagirishya Jean de Dieu.
Nyuma yo gutorerwa manda ya gatatu yo kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infantino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru w’abantu bafite ubumuga ku Isi (WAFF), Georg Schlachtenberger (…)
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023, REG BBC, yaraye ikatishije tike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Douanes yo muri Senegal amanota 69 kuri 55.
Umunya Pologne Marcin Oleksy uherutse guhabwa igihembo cy’uwatsinze igitego cyiza na FIFA (Puskás Award 2023), arasesekara mu Rwanda kuri uyu wa gatatu mu nteko rusange ya FIFA (FIFA CONGRESS) akaba kandi azanitabira itangizwa ry’Umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga mu Rwanda.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL 2023) REG Basketball club yatsinze umukino wa kabiri wikurikiranya mu itsinda rya Sahara Conference yiyongerera amahirwe yo gukina imikino ya nyuma.