Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Kimenyi Alexis avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye benshi mu bashinze ishuri rya APACOPE, abaryigishagamo, abaryigagamo, ndetse ikanarimbura inyandiko zose z’iryo shuri.
Abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza ya Kibogora Polytechnic basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, batahanye umugambi wo gusangiza abandi ibyo babonye kugira ngo bose bafatire hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho.
Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, James Uwizeye, avuga ko u Rwanda rwiteguye gutabara aho ari ho hose ku isi, rufite ubushobozi bwo kugera, hashobora kuba amacakubiri yaba intandaro ya Jenoside, mu rwego rwo gukumira ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 nta handi byakongera kuba ku isi.
Mukankuranga Edith avuga ko yimutse ahitwa i Gakirage mu Murenge wa Nyagatare, ari na ho yarokokeye Jenoside, akajya gutura ahandi ariko muri uwo murenge kubera gutererwa amabuye ku nzu cyane cyane iyo igihe cyo kwibuka kigeze.
Mu rwego rwo kubungabunga mu buryo burambye ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangiye kubungabunga imibiri iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Bertin Muhizi, avuga ko abarokotse Jenoside bashatse bakwifashisha abahesha b’inkiko b’umwuga bishyuza imitungo, ariko ko batabikora kuko bashaka ubwiyunge.
Nyuma y’uko i Busanze mu Karere ka Nyaruguru habonetse imibiri 213 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko hakiri ibyobo byibura bibiri birimo n’indi mibiri.
Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019 Abanyarukumberi n’inshuti zabo bibuka ku nshuro ya 25 ababo bahaburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi; Abaharokokeye, bavuga ko bageze ubwo bifuza kwicishwa gerenade aho kwicwa urubozo rw’imihoro n’udufuni.
Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo binyuranye by’Amashuri abanza n’Ayisumbuye yo mu murenge wa Nemba, bavuga ko ntawabahangara abashora muri Jenoside, kuko bamaze kumenya ububi bwayo kurusha n’ababyeyi babo.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Rubavu bwasabye akarere n’izindi nzego kubafasha gusaba amakuru abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyeshuri bahagarariye abandi na bamwe mu bayobozi n’abakozi ba kaminuza ya INES-Ruhengeri bavuga ko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi hagaragara ibimenyetso bifatika bivuguruza abahakana Jenoside.
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko hari Abajenosideri bakeka ko ibyaha bakoze bitagifite gikurikirana kuko aho bibereye mu mahanga bari mu mudendezo.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) urasaba abafasha mu by’ihungabana kumanuka bakegera abahuye n’icyo kibazo hakurikijwe imibereho yabo.
Imiryango 15,593 y’Abatutsi igizwe n’abantu 68,871 ni yo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rusizi, boroje amatungo abaturage babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gufasha abayituriye gukomeza kwiteza imbere, bakayibonamo igisubizo ku bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.
Norbert Mbabazi uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, avuga ko abakoze ibyaha bya Jenoside biremereye bari hafi gufungurwa bakwiye kumenya ko abarokotse Jenoside batazongera gutega ijosi.
Abayobozi bo ku nzego zinyuranye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, tariki 8 Gicurasi 2019 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bagamije kurushaho gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarokotse Jenoside b’i Huye batekereza ko mu gushaka amakuru ku Batutsi biciwe muri ESO, n’abasirikare bahabaga baba abari mu buzima busanzwe cyangwa se bakomereje mu ngabo z’igihugu cyangwa ahandi, bari bakwiye kwegerwa.
Madame Jeannette Kagame avuga ko mu mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi hakwiye gushyirwa abantu bashinzwe ihungabana kuko rigihari bitewe n’ibikomere bitandukanye abantu bafite.
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge iri mu bukangurambaga bugamije kwitegura gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa bagera ku bihumbi 30.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kamonyi burashishikariza Abanyarwanda guca ukubiri n’indorerwamo y’Amoko kuko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside baba batifuriza igihugu amahoro.
Abiciwe ababo mu mirenge ya Masaka (Kicukiro) na Kabuga(Gasabo) hitwa mu Gahoromani baravuga ko Abanyaruhengeri ari bo babahemukiye kandi ngo baracyarimo kwidegembya.
Mu buryo butunguranye, muri Gicurasi 2018, mu rugo rw’uwitwa Emilienne Uwimana mu ruganiriro rw’inzu yabagamo, yanabyariyemo abana babiri havumbuwe icyobo gifite metero 30 z’ubujyakuzimu gitabyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) igaragaza ko kuva mu 1970 hashyizweho amatsinda akomeye y’Abahutu, yifashishijwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo batari borohewe n’ababahigaga, Abatutsi bakoraga mu bitaro bya Mibilizi byo mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bavaga aho bari bihishe muri ibyo bitaro bakaza kuvura bagenzi babo b’Abatutsi binjiraga mu bitaro batemaguwe n’interahamwe kugira ngo barebe ko hari abo barokora.
Abanyarwanda baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) mu Mujyi wa South Bend muri Indiana bibutse kandi baha icyubahiro Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yahishuriye abashyize imbere ingengabitekerezo ya Jenoside ko ari ko kurangira kwabo.
Uruganda rw’icyayi rwa Mata, tariki 28 Mata 2019 rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, runaremera bamwe mu baruturiye hamwe n’abakozi barukorera barokotse Jenoside, bakennye.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rikorera mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda (IPRC Karongi) buravuga ko bugiye gusubira mu nyandiko zabwo za kera, bushakishe amakuru yimbitse ku banyeshuri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri ry’imyuga ryahoze ari ETO Kibuye ryaje guhinduka (…)
Bernard Makuza, Perezida wa SENA y’u Rwanda, yishimiye igikorwa cy’abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri, ubwo bagabiraga inka umukecuru warokotse Jenoside, wari ubayeho mu buzima bubi.