Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima bw’abantu 71 bari bagize ibibazo by’ihungabana burimo gukurikiranwa n’abaganga bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye byo muri iyi Ntara.
Mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye tariki 7 kugeza kuri 13 Mata 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwakiriye ibirego 55 by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko kuri kiriziya ya Nyarubuye hakorewe ubwicanyi ndengakamere, burimo no gushinyagurira abamaze kwicwa.
Disi Dieudonné warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu Banyarwanda bafite ibigwi byinshi mu mukino wo gusiganwa ku maguru ku ntera ndende. Avuga ko umukino wo gusiganwa ku maguru wamugaruriye icyizere cy’ubuzima ukamufasha kwiyubaka.
Mu gusoza icyunamo kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2020, Abanyapolitiki bakiriho bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babavugaho ubutwari kuko bemeye guhara ubuzima bwabo banga kwifatanya na Leta ishinjwa kwica Abatutsi.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uvuga ko kuba Radio France Inter yasabye imbabazi ku makosa yakoze bihumuriza abo yari yakomerekeje, cyane cyane abacitse ku icumu.
Nyuma y’uko amashyaka yari amaze kuba menshi ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ivangura bwariho muri icyo gihe mu mwaka wa 1990, kuva mu ishyaka rya MRND byasaga no guhara amagara.
Abagize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gakenke bavuga ko aya matsinda yababereye umuyoboro wo kwimakaza ubumwe, baca ukubiri n’amacakubiri, ubu icyo bashyize imbere kikaba ari ubunyarwanda.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibana mu nzu yaba abapfakazi cyangwa se impfubyi, bashyiriweho nomero zo guhamara kugira ngo birinde kuba bakwigunga bikabaviramo ihungabana.
Marianne Mamashenge wari umwana w’imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye i Ntarama mu Bugesera, ababyeyi be bishwe areba, ariko ku bw’amahirwe we ararokoka, none ubu ni umubyeyi w’abana babiri.
Adrien Niyonshuti warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ni umwe bakinnyi bakoze amateka muri siporo mu Rwanda aho yabaye umukinnyi wa mbere wabigize umwuga mu mukino w’amagare mu Rwanda, akanaba Umunyarwanda wa mbere wakinnye imikino Olempike muri uyu mukino.
Komisiyo yo Kurwanya Jenoside(CNLG) ivuga ko abasirikare b’Ababiligi bari bakuriwe na Gen Romeo Dallaire (w’Umunya-Canada) ari bo bakwiye kubazwa iby’iyicwa ry’Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Abarokokeye kuri Kiliziya ya Mukarange mu Karere ka Kayonza bavuga ko tariki ya 12 Mata 1994 itazasibangana mu mitima yabo kuko aribwo biciwe abavandimwe, ababyeyi, inshuti na bo barababazwa bikomeye.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, avuga ko mu cyahoze ari komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, Jenoside yateguwe kera ndetse iranageragezwa mu 1990 ubwo bamwe mu Batutsi bajyanwaga i Byumba bakicirwayo batwitswe mu gihe cy’ibyitso.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Kayonza butangaza ko kugeza ku wa gatanu tariki 10 Mata 2020, hamaze kuboneka imibiri y’abantu 75 bishwe muri Jenoside, kuva batangira igikorwa cyo kuyishakisha muri icyo cyuzi mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Umuhanzi Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda batazibagirana kubera inganzo ye idasobanya igeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda, burimo gukunda Imana n’abantu.
Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne ni umwe mu baririmba cyane ku ndirimbo zifasha Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuririmba izi ndirimbo bihura neza n’inkuru y’ubuzima yabayemo n’ibyo yabonye ubwo Jenoside yari ikirangira akagera mu Rwanda avuye mu Bubiligi aho yari yarahungiye.
Uturere twari twarateguye ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse, kimwe no kwimurira imibiri mu zindi nzibutso, bizakorwa nyuma ya COVID-19.
Mukankusi Grâce, Umuhanzikazi w’indirimbo zihumuriza abantu mu bihe by’icyunamo, ku myaka umunani y’amavuko yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yahungabanyijwe cyane no kubona umubyeyi we bamwica urw’agashinyaguro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bampoliki Edouard, yasabye ababyeyi guha abana babo icyo batahawe, babatoza guhindura amakosa yo mu bihe bibi byaranze igihugu mu myaka yashize.
Umubyeyi witwa Mujawamariya Eugénie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahamya ko nyuma y’ibihe bigoye yaciyemo amaze kubura uwo bashakanye, ataheranwe n’agahinda ngo yihebe ahubwo yirwanyeho aharanira kwiyubaka kandi abigeraho.
Urubyiruko rurimo abiga n’abarangije amashuri barihirwa n’Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), barishimira ko hari byinshi Leta yakoze mu myigire yabo, ibahoza amarira, ibikomere n’igihirahiro basigiwe na Jenoside.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abayobozi batandukanye ku rwego rw’Isi, batanze ubutumwa bugaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakinnyi batandukanye barimo Kayumba Soter ukinira Rayon Sports, Byiringiro Lague rutahizamu wa APR FC na Peter Otema ukinira Bugesera FC bari mu bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) mu muhango wo kwibuka abana ndetse n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu Banyarwanda batuye mu mahanga bateguye ibikorwa byo kwibuka, ariko na bo bakabikora bari mu ngo zabo.
Perezida wa Ibuka Prof. Dusingizemungu Jean Piere, yavuze ku ruhare rw’Abacitse ku icumu rya Jenoside mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, aho yemeje ko we nyuma ya Jenoside yahise abona ko ubumwe bw’Abanyarwanda bushoboka, abibwiwe n’umusirikare w’Inkotanyi bahuye bwa mbere.
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifashishije imbuga nkoranyambaga bandika ubutumwa bunyuranye buhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe.
Muri uyu mwaka wa 2020, kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byahuriranye n’ibihe bidasanzwe Abanyarwanda bamazemo iminsi byo kurwanya no gukumira indwara ya Covid-19 yugarije ibihugu by’isi.