Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko kuba batabasha kugera ku nzibutso ngo bunamire ababo bibavuna, ariko ngo barabyihanganira bakabibukira aho bari kuko bagomba kwirinda Coronavirus.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu bashobora kwisanga ari bonyine, bakagira agahinda gakabije. Ibi bishobora guterwa n’uko Abanyarwanda mu gihe nk’iki bari bamenyereye gusurana, guhura, no guhumurizanya bari kumwe ari benshi, ariko kuri ubu bikaba bidashoboka, bitewe n’icyorezo (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wangirijwe imyaka irimo n’urutoki yahawe inkunga y’ibyo kurya aba yifashishije kandi baranamuhumuriza.
Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, byahuriranye n’ibihe bibi isi irimo byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ibikorwa byo kwibuka bikorwa abantu bari mu ngo zabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana, yatanze ibihamya by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyizwe mu bikorwa na Guverinoma yari iyobowe na Jean Kambanda ufungiwe muri Mali.
Umuyobozi w’Umuryango Rabagirana Ministries Rev Dr Joseph Nyamutera, aratangaza ko nubwo insengero zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus, amadini n’amatorero akwiye gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abantu bakomeye barimo abakuru b’ibihugu na za guvernoma, imiryango mpuzamahanga n’ibigo bitandukanye n’abayobozi babyo bifatanije n’Abanyarwanda mu gutangira icyumweru cy’icyunamo bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (Ibuka), buremeza ko nta mpamvu n’imwe yatuma Abanyarwanda bumva ko batsindwa, nyuma y’ubuzima butoroshye banyuzemo mu gihe cy’iminsi ijana Jenoside yamaze.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mata 2020, abapolisi b’u Rwanda aho bari mu mahanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bifatanyije n’abandi banyarwanda n’abanyamahanga kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki wanditse igitabo Mitingi Jenosideri, aravuga ko ipfunwe ry’ababyawe n’abajenosideri ngo rituma badashaka kugaragaza amazina y’ababyeyi babo.
Bitewe n’uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byahuriranye n’uko Abaturarwanda basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, umuryango IBUKA watanze inama z’uburyo abantu bakwibukira mu ngo.
Kuri iyi nshuro ya 26 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yahamagariye abatuye isi kwifatanya n’u Rwanda kwibuka, kuko Jenoside ari akaga kagwiriye isi yose.
Mu gihe kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihuriranye no kwirinda icyorezo COVID-19 cyugarije isi, Leta iragira inama abantu gufatana mu mugongo no guhumurizanya hifashishijwe itumanaho, itangazamakuru n’ikoranabuhanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ukwibuka Twiyubaka”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ibihe u Rwanda rurimo bidasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, bidashobora kubuza Abanyarwanda inshingano zo kwibuka abazize Jenoside.
Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bizabera mu ngo zabo, hifashishijwe amaradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 6 Mata 2020, mu cyuzi cya Ruramira cyo muri ako karere hakuwemo imibiri y’abantu 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatuitsi mu 1994 (IBUKA), uratangaza ko mu rwego rwo kubafata mu mugongo hazifashishwa ikoranabuhanga.
Mu gihe kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa mu buryo budasanzwe kubera Covid-19, abahanzi bajyaga bakora ibihangano byo kwibuka barimo baribaza icyo bazakora ngo ibihangano byabo bigere ku Banyarwanda bazaba bari mu ngo zabo banabafashe mu kwibuka.
Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ryerekeranye n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riravuga ko habaye impinduka ebyiri ku mabwiriza ya CNLG yo Kwibuka26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ayo mabwiriza yari yatanzwe ku wa 29 Werurwe 2020.
Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange, barimo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Kuri iyi nshuro, kwibuka bizakorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi n’u Rwanda rurimo.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko kwibuka ku nshuro ya 26 bizaba mu buryo budasanzwe kuko bizabera mu ngo, bityo ko uwagira ikibazo cy’ihungabana yahabwa ubufasha, bahamagaye ku murongo wa 114, usanzwe uhamagarwaho ku birebana n’ubufasha kuri COVID-19.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka), urasaba Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda mu gihe igihugu kiri hafi kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26, bizatangira ku itariki ya 07 Mata.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramenyesha abantu bose baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga basuraga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu matsinda y’abantu benshi, ko bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Sena y’u Rwanda yateguye igikorwa cyo kumenyekanisha mu mashuri makuru na kaminuza ubushakashatsi ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.
Dr Bizimana Jean Damascène ukuriye Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yemeje ko imibiri yabonetse ku kibuga cy’indege i Rubavu ari iy’abazize Jenoside, anibutsa ko hari indi ikomeje kuburirwa irengero.
Ubuyobozi bw’inzu y’ubwanditsi yo mu Bufaransa yitwa LAROUSSE bwemeye gukosora inyandiko bwakoresheje mu nkoranyamagambo yabwo, ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko budashidikanya ko imibiri iri gushakishwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyize ahagaragara itangazo risaba abazi amakuru ku bantu bishwe bagatabwa mu kibuga cy’indege kuyatanga nyuma y’uko habonetse imibiri ihatabye.
U Rwanda rutangiye umwaka wa 2020 rwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.U Rwanda rwamaganye itumirwa rya Paul Rusesabagina, ushinjwa gupfobya no guhakana Jenoside, akaba yaratumiwe nk’umwe mu bazatanga ikiganiro b’ingenzi i San Antonio muri Leta zunze ubumwe za Amerika.