Ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye i New York ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’Abibumbye (LONI), Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutahwemye kuza mu bihugu bitanga ingabo na polisi mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, rukabikorana indangagaciro ruvoma mu mateka asharira, (…)
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa 12 Mata 2019, yifashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Ntarabana, Cyinzuzi na Burega mu Karere ka Rulindo iha ingufu z’amashanyarazi ingo ijana ndetse inasana inzu 16 (…)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu n’ubw’ibitaro bya Ruhengeri buravuga ko butewe ipfunwe n’abaganga babangirije umwuga muri Jenoside yakorwe Abatutsi aho bicaga abarwanyi aho kubitaho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kutiga kw’Abanyarwanda bo mu gihe cya Jenoside byabateye ubukene n’ubujiji bituma bashukwa kwica ngo babone imitungo bataruhiye.
Bamwe mu barokokeye I Nyanza ya Kicukiro mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali bavuga ko inzira y’umusaraba banyuzemo, ndetse n’ibikomere Jenoside yabasigiye aribyo bibatera imbaraga zo kubaka igihugu.
Abahoze ari abakozi mu bitaro bya Kibogora biri mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko abatarahigwaga bahakoraga muri icyo gihe iyo baza kunga ubumwe bari gushobora kurokora imbaga y’abaganga, abarwayi n’abarwaza baguye muri ibyo bitaro.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Iposita yakoreshwaga nk’uburyo bukomeye bw’itumanaho, bitewe n’uko murandasi(internet) na telefone zigendanwa bitari biriho.
Wellars Gasamagera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi, RMI, avuga ko n’ubwo hari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahereye ku mibare, ubundi Jenoside atari imibare.
Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, Gasana Magnus, avuga ko abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungabana kubera ko rihererekanywa ikiragano ku kindi.
Richard Mugenzi wari maneko mu ngabo za Habyarimana avuga ko ku wa 6 Mata 1994, indege ya Perezida Habyarimana imaze kumanurwa, abari abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (Ex FAR) n’ingabo z’Ubufaransa zari mu Rwanda bamutegetse gutegura ubutumwa buvuga ko FPR-Inkotanyi imaze guhanura indege y’umukuru w’igihugu.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Marie Francine Rutazana, avuga ko kwiyubaka no kwiteza imbere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo ari intambwe ishoboka.
Oda Umubyeyi avuga ko umubyeyi yagiye aha serivise nziza yaje kubyara yagize uruhare mu gutuma ubu ariho, bityo akavuga ko ari byiza gutanga serivise nziza.
Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusaba amahanga inyandiko zibitse amakuru yerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 no kohereza abakekwaho kuyigiramo uruhare.
Itsinda ry’abantu 120 bo mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza bahagarariye abandi, ku wa gatatu tariki ya 9 Mata 2019 ryasuye urwibutso rwa Bisesero.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Rubavu, baravuga ko hari imibiri batarabona y’abiciwe mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi ifatwa nka bumwe mu bwicanyi ndengakamere, bwakoranwe ubugome bukabije mu kinyejana cya 20, muri bimwe mu bice by’u Rwanda abana bibasiwe mu buryo bwihariye kugeza ubwo hari aho interahamwe ‘zivuga ko zidashaka abandi ba Rwigema’.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urasaba abacitse ku icumu kudafata impinduka y’ingengabihe y’icyumweru cy’icyunamo nk’igamije gupfobya Jenoside.
Nyiraneza Justine avuga ko ubwo yari akiri umwana yatotejwe na Leta y’abicanyi bamuziza isura ye, ahitamo gupanura amazuru ye ngo badakomeza kumutoteza bamwita Umututsi.
General James Kabarebe avuga ko ingabo za RPA zahuye n’ikigeragezo gikomeye mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabasha kurokora bamwe mu bicwaga.
Akarere ka Musanze karatangaza ko kagiye kubaka urwibutso rushya rwa Muhoza mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze bari kwifashisha ubukorikori kugira ngo barwanye ubukene no guhangana n’ihungabana.
Abayobozi bahawe inshingano nshya mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda batangiye kuzishyira mu bikorwa guhera kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2019, nyuma yo guhererekanya ububasha n’abo basimbuye.
Depite Kalisa Evariste avuga ko hari Abanyarwanda bashobora kubana bishishanya niba bahaye agaciro abashinja ibinyoma ingabo zabohoye igihugu bagamije gusibanganya cyangwa kuyobya amateka.
Abayobozi n’impuguke baganirije Abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 09 Mata 2019, babagiriye inama yo kwemera inzara aho kugira ngo bazapfane n’abayobozi babi.
Pierre Kavubi, w’imyaka 59, yarokotse ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri za 60 kugeza kuri karundura yo mu 1994, acuzwa utwe anabuzwa kwiga kandi yari umuhanga ariko ntibyamubujije kuba umwubatsi kabuhariwe ufata amasoko y’amamiliyari.
Mu gihe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeje, abakozi bakora mu bigo bya REG na WASAC n’ibindi bigo bibishamikiyeho na bo bunamiye abari abakozi mu mirimo y’ibyo bigo mbere bikiri hamwe mu cyitwaga Electrogaz.
Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné uzwi ku izina rya Mibirizi, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu benshi b’inzirakarengane, ariko yagera ku bana b’ibitambambuga ikabigirizaho nkana.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera aravuga ko ibihugu by’amahanga bigikeneye gutera intambwe mu gukurikirana abakora ibyaha mu Rwanda by’umwihariko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Dusangiyihirwe Fébronie ni umukobwa umaze hafi imyaka ibiri arangije Kaminuza nyuma y’urugendo rurerure rwaranze ubuzima bwe kuva mu bwana afite imyaka ibiri gusa.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Colonel Joseph Rutabana, arasaba Umuryango Mpuzamahanga kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, uha ubutabera abayirokotse uhagurukira kurwanya umuco wo kudahana, ukanahagurukira kwimakaza itegeko rihana abayihakana n’abayipfobya.