Umushinjacyaha ukomoka mu Bufaransa yateje umwiryane mu bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yaberaga I Kigali, nyuma yo kuvuga ko n’igihugu cye (Ubufaransa) nta bushobozi buhagije gifite bwo kuburanishiriza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku butaka bwacyo.
Nyuma yo gusoza irushanwa ry’imikino ya gicuti ryaberaga mu Rwanda, ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Kuri uyu wa gatanu tariki 05 Mata 2019, Guverineri Generali wa Canada Julie Payette yageze mu Rwanda aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’isi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku butumire bwa Perezida Paul Kagame.
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere Major general Charles Karamba yavuze ko ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army) zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi zikanatsinda urugamba kuko zari zifite umugambi wo kubohora u Rwanda.
Abahanga mu buvanganzo barimo Umunyarwanda Jean Marie Vianney Rurangwa, Umufaransakazi Dr Virginie Brinker n’Umunya-Tchad, Dr Koulsy Lamko basanga usoma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yizera cyane ayanditse n’Umunyarwanda cyangwa se undi ufitanye isano narwo kurusha undi wese.
Nshimiyimana Emmanuel umunyamabanga mukuru wa GAERG avuga ko umuryango w’abarokotse Jenoside uzanamba ku gihugu kubera igihango bafitanye nacyo.
Byakunze kugaragara ko hari abakoresha amagambo yerekeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi atari yo, cyangwa ataboneye, babigambiriye cyangwa batabizi, bikaba byabaviramo gupfobya Jenoside cyangwa kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batuye mu mudugudu wa Susa mu karere ka Musanze, bishimiye ko mu minsi iri imbere, bazajya babona amafunguro agizwe n’imboga z’ubwoko bwose mu buryo buboroheye kubera imirima y’imboga (uturima tw’igikoni) yatangiye gutunganywa.
Umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bonhomme, kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019 yerekeje mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’ Ubufaransa, aho agiye kwifatanya n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi (Memorial de Shoah) mu gikorwa bateguye cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uramagana abakomeje gupfobya Jenoside n’abibasira imitungo y’abayirokotse.
Umwaka wose urashize hatangijwe igikorwa cyo gukura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu byobo ahitwa mu Gahoromani (Masaka) muri Kicukiro.
Nyuma yo kwisurira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2019, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Tshisekedi yamaganye icyo ari cyo cyose cyahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuva tariki ya 02 kugeza kuya 06 Mata 2019, mu Karere ka Huye hazabera imikino y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka gatanu “ANOCA ZONE V YOUTH GAMES 2019” izanatangirwamo ubutumwa bwo kurwanya Jenoside.
Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Rubavu, barasaba ko irimbi rya Ruriba, riri mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi ryagirwa urwibutso, kuko ribitse imibiri myinshi y’Abatutsi yahashyizwe mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso mu gihe cyo kugerageza Jenoside.
Mu mudugudu wa Burema, akagali ka Mataba mu murenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, habonetse imibiri itatu y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Muri gahunda y’ibikorwa byo kwibuka yashyizwe ahagaragara, biteganyijwe ko kimwe mu bikorwa bidasanzwe biteganyijwe ari ugutangiza ubusitani bwo kwibuka, i Nyanza ya Kicukiro bikazaba tariki 08 Mata 2019.
Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) iratangaza ko mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage n’ibigo bazahurira hamwe inshuro ebyiri zonyine, kandi ko abantu batazongera guhagarika imirimo kubera ibiganiro byo kwibuka bihoraho.
Urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba ruhamya ko kumenya byimbitse amateka y’u Rwanda bizarufasha gukumira Jenoside kuko ruzaba rusobanukiwe ububi bwayo.
Ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, uzizihiza isabukuru y’imyaka 15 umaze ushinzwe.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, iratangaza ko irimo gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ibitabo byandikwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigere ku Banyarwanda benshi bashoboka.
Muri paruwasi gaturika ya Rugango mu Karere ka Huye bafashije abagabo 19 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rugendo rwo gusaba imbabazi.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko u Rwanda rudafite umuntu uhugukiwe ibyo kwandikisha umutungo warwo mu mitungo kamere w’isi icungwa.
Ashingiye ku mateka y’urwango Abanyarwanda baciyemo ariko bakaza kwiyunga, umwe mu bayobozi b’Ingabo z’Amerika yahanuriye u Rwanda ko ruzagira agaciro k’intangarugero.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amagare ku isi David Lappartient yatangaje ko gusura urwibutso rwa Genoside rwa Kigali, byamuhaye andi makuru arenze kure ayo yari afite ku Rwanda.
Kamuzinzi Eric wo mu Karere ka Rusizi avuga ko kurokokera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Nkambi ya Nyarushishi ari amateka atazibagirwa mu buzima.
Perezida Filipe Nyusi yunamiye imibiri irenga ibihumbi 250 ishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Imiryango y’Abagide (aba Scout b’abakobwa) gatolika ku isi, bahuriye i Kigali aho biga ku bumuntu(humanity) bw’ejo hazaza, hashingiwe ku burere bw’umukobwa.
Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo muri Centre y’ubucuruzi ya Kabuga ahitwa mu Gahoromani hakomeje kuboneka imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyepfo baragaya bagenzi babo bashoye imari muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho kuyifashisha Abanyarwanda bari bakennye cyane.
Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko nihagira abanyeshuri bagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, bizajya biryozwa ababyeyi babo, ngo kuko ari bo baba bayikongeza mu bana.