Kuri Facebook hakomeje kugaragara amafoto asebya abahanzi nyarwanda

Ku rubuga rwa Facebook hakomeje kugaragara amafoto agenda asebya abahanzi nyarwanda ashyirwaho n’abantu bataramenyekana neza.

Habanje ifoto yari iriho abahanzi banyuranye hano mu Rwanda bagaragazwa bakiri abana bato basa nabi cyane banambaye imyambaro itari myiza.

Harimo kandi n’indi yagaragazaga udusimba tubiri turi kumwe kamwe kariho umutwe wa Knowless akandi kariho umutwe wa Jay Polly.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11/02/2013 hongeye kugaragara ifoto isebanya kandi y’urukozasoni aho bafashe umutwe wa Knowless bawambika agapira k’ubururu hejuru ariko hasi agaragara yambaye ubusa kuburyo bagaragaza imyanya yose y’ibanga.

Ibi bikorwa bibi bikomeje gukorerwa bamwe mu bahanzi nyarwanda byamaganywe na benshi yaba abahanzi bagenzi ba Knowles, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu batandukanye.

Mike Karangwa, umwe mub agize icyo babivugaho, abinyujije kuri facebook yagize ati: “Abahanga bashyizeho softwares nka photoshop kugirango zitworohereze aho kuzifashisha mu gusebya abandi....social networks nka Facebook zakozwe kugirango tubashe kuganira n’inshuti zacu ku buryo bworoshye....twirinde urwango no gusebya abandi twifashishije ibyiza twahawe.

Uwakoresheje photoshop Na Facebook mu gusebya Knowless akwiye umugayo. Aho nizeye ko umutima uri kumucira urubanza.”

Umuhanzi Knowless.
Umuhanzi Knowless.

Umuhanzikazi Paccy we yagize ati: “Birababaje umuntu wakoze biriya vrt ni umwana mubi. ni ugusebanya ntibikwiye. Knowless ihangane. banyarwanda tumwihanganishe.plz”

Knowless mu magambo ye aganira n’umunyamakuru wa inyarwanda.com yagize ati: “Ifoto nayibonye, ntabwo nzi icyo yari agamije gusa byandenze. Mu gihe batwigisha ubumwe n’ubwiyunge hari abantu bagifite imitima mibi.

Icyo nabwira abafana banjye ni uko bakwiye kwihangana nk’uko nanjye bari kumbwira ngo nihangane. Icyo navuga ni uko uriya muntu akwiye gukurikiranwa n’abandi nka we bagahanwa ntibazongere”.

Ibi bibaye mu gihe umuhanzikazi Knowless ari gutegura kumurikira abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange alubumu ye ya kabiri yise “Uwo ndiwe” izamurikwa ku tariki 08/03/2013 ku munsi w’abagore muri Serena Hotel i Kigali.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 69 )

ariko kuki iterambere riza mukarisubiza inyuma? ibyo bibabariza iki knowless mugihe aziko atri we? freedom for people please

Abdallah Coxie yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

mukokwa mwiza ihangane abantu nibababib bokuriyisi ndagushimiye kundirimbo utugezaho nziza.urakoze.

mfashimana yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

Abanyarwanda twiheshe agaciro umuco wo gusebanya ntabwo uri mundangagaciro dufite iwacu i rwanda.

emmy niyikiza yanditse ku itariki ya: 17-02-2013  →  Musubize

gusebanya no guhohotera abandi ni umuco mubi kandi kwihesha agaciro bireba buri wese birakwiye ko abanyarwanda twirinda imico mibi yo gusebya abandi ariko nanone kuba umusitari ntibivuga kwigana imico yabazungu yo kwiyambika ubusa. knowless ndamukunda ni na mwiza ababikoze ntibazongere nawe azitware neza mubyo akora ababaho neza kandi akundwa. ntahangayike biriya ntabwo ari challenges muri vision ye ariko havemo isomo nawe niba koko haribyo akora bitari ibyacu abireke.

x rwandan

x rwandan yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

sha birababaje rwose ariko ntucike intege kuko ababikoze nibyo bashaka wowe bime umwanya cyokora birababaje cyane ariko imana niyo ishobora byose.naho abavuga ngo nubundi wambara nabi bage bareka amashyari icyo nababwira nuko umwana wanzwe ariwe ukura tukurinyuma ntucike intege

innocent yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

ntareke kubabazwa nibyo nawe ubwe akora,ngo n’uko byakozwe na photo shop,nabanze nawe ubwe yihe agaciro,nibwo abo bose nakwita abasazi bazabona ikinyuranyo naho kugeza ubu bameze kimwe,yibabazwa rero n’uko byakozwe n’abandi,we abikora mumyambarire,nahindure ingeso rero

mariya yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

nimumbabarire mutambutse igitekerezo cyanjye,Knowles ndamukundape,ariko niyihe agaciro mbere y’uko abandi bakamuha,yigeze kubyinira ahantu nari nasohekeye,ukabona umwari w’u rwanda ukabababara,yambaye ubusa koko abantu bamufotora utwenda twimbiri,sinibaza ko rero nawe byamubabaje kuko bigaragara ko ari utunu twe kwambara ubusa kuri stage,mujye mureba amafoto ye bimwe mubyo mbabwira murabibona

jack yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

birababaje biteye nagahinda gusa knowless tukuri inyuma ntucike intege twamaganye abakora ibyo batesha fcbk agaciro

nyamwasa anathole yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Birababaje kd nuguta umuco gakondo iryo sebanya ni ricibwe kd hashyirweho ingufu zikurikirana izo nkozi zibibi!!!!!Murakoze

kwizera benjamin yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka