Kuri Facebook hakomeje kugaragara amafoto asebya abahanzi nyarwanda
Ku rubuga rwa Facebook hakomeje kugaragara amafoto agenda asebya abahanzi nyarwanda ashyirwaho n’abantu bataramenyekana neza.
Habanje ifoto yari iriho abahanzi banyuranye hano mu Rwanda bagaragazwa bakiri abana bato basa nabi cyane banambaye imyambaro itari myiza.
Harimo kandi n’indi yagaragazaga udusimba tubiri turi kumwe kamwe kariho umutwe wa Knowless akandi kariho umutwe wa Jay Polly.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11/02/2013 hongeye kugaragara ifoto isebanya kandi y’urukozasoni aho bafashe umutwe wa Knowless bawambika agapira k’ubururu hejuru ariko hasi agaragara yambaye ubusa kuburyo bagaragaza imyanya yose y’ibanga.
Ibi bikorwa bibi bikomeje gukorerwa bamwe mu bahanzi nyarwanda byamaganywe na benshi yaba abahanzi bagenzi ba Knowles, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu batandukanye.
Mike Karangwa, umwe mub agize icyo babivugaho, abinyujije kuri facebook yagize ati: “Abahanga bashyizeho softwares nka photoshop kugirango zitworohereze aho kuzifashisha mu gusebya abandi....social networks nka Facebook zakozwe kugirango tubashe kuganira n’inshuti zacu ku buryo bworoshye....twirinde urwango no gusebya abandi twifashishije ibyiza twahawe.
Uwakoresheje photoshop Na Facebook mu gusebya Knowless akwiye umugayo. Aho nizeye ko umutima uri kumucira urubanza.”

Umuhanzikazi Paccy we yagize ati: “Birababaje umuntu wakoze biriya vrt ni umwana mubi. ni ugusebanya ntibikwiye. Knowless ihangane. banyarwanda tumwihanganishe.plz”
Knowless mu magambo ye aganira n’umunyamakuru wa inyarwanda.com yagize ati: “Ifoto nayibonye, ntabwo nzi icyo yari agamije gusa byandenze. Mu gihe batwigisha ubumwe n’ubwiyunge hari abantu bagifite imitima mibi.
Icyo nabwira abafana banjye ni uko bakwiye kwihangana nk’uko nanjye bari kumbwira ngo nihangane. Icyo navuga ni uko uriya muntu akwiye gukurikiranwa n’abandi nka we bagahanwa ntibazongere”.
Ibi bibaye mu gihe umuhanzikazi Knowless ari gutegura kumurikira abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange alubumu ye ya kabiri yise “Uwo ndiwe” izamurikwa ku tariki 08/03/2013 ku munsi w’abagore muri Serena Hotel i Kigali.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 69 )
Ohereza igitekerezo
|
mume.amafoto.cyamwa.miba.atabonetse.nakibazo
ndagarutse.mumyereka.amafoto.yiwe.nonoha
nagaribyiza.ndakurikiranye.ndimuramerika.miyisubireyo.yogusebya.urwanda.namere.nkabanya,merika.murakoze
IZINKURUNUMVISE ZIRAMBABAJE BUT KNOWLES WE BE SORRY NIKOMURIYISI DUSIGAYE TUBAYEHO NIDANGE.
ihangane ariko biratinda kumubona ariko bizagaragara pe
ntabwo aribyiza kwihutira gushyira amafoto kuriiterinete
mutabibyiye nyirubwite.
knowless sha ihangane bibaho umuntu ukora ibintu nkibyo nabwemge agira
ihangane mukobwamwiza abisi nabagome iririmbire indirimbo yawe ndayikunda yitwa byarakomeye
ngira ngo ahari uwamuharabitse yifuzaga kumwereka ko iyo yambaye ubasa ,aba ababaza abantu nk’uko na we yababaye abonye bamwambitse ubusa ,ndakeka ahari ko ari isomo bamuhaga ry’agahinda atera abakunzi be ,je ne sais pas ,c’est ce que j’en panse . knowelss ni mwiza ,rimwe aziyambarire rumbiya aririmba murebe ko bimubuza kuba mwiza , azaririmbe yambaye umushanana se ,murebe ko bimubuza kuba ihogoza ,gusa ngira ngo uburyo bwo gukosora umuntu ntibwakagombye kuba mu iharabika rinyuze ku mbuga za internet ,zifite aho zitangirwa ,naho ubundi uwo ni umuco mubi ,kandi ubitohoje neza ,byiishe inyma y’amashyarin’urwango kuko baba babona ari kwiterera imbere ,bashaka kumwangisha abantu .Muhe uriya mwana amahoro , kuko bigaragara kokumwanga ahubwo ari mwe bibuza amahoro ,uzi ko kwangana ,inzika bituma ubifite asaza imburagihe ,arwara umutima ,..... Urucira ... ruga..... ni we wibuza succes
sha ndababaye cyane kubera abantu bagifite umutima wosebanya
Njye ako gafoto ke narakabuze ngo nkitere disi! Naho Knowless se mukeka ko hari icyo bimubwiye ko nubundi ibyo yambara bidatandukanye cyane nubwo busa?
IHANGANE MWISI NIKO BIMERE ARIKO IMANA NIYO NKURU