Kuri Facebook hakomeje kugaragara amafoto asebya abahanzi nyarwanda
Ku rubuga rwa Facebook hakomeje kugaragara amafoto agenda asebya abahanzi nyarwanda ashyirwaho n’abantu bataramenyekana neza.
Habanje ifoto yari iriho abahanzi banyuranye hano mu Rwanda bagaragazwa bakiri abana bato basa nabi cyane banambaye imyambaro itari myiza.
Harimo kandi n’indi yagaragazaga udusimba tubiri turi kumwe kamwe kariho umutwe wa Knowless akandi kariho umutwe wa Jay Polly.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11/02/2013 hongeye kugaragara ifoto isebanya kandi y’urukozasoni aho bafashe umutwe wa Knowless bawambika agapira k’ubururu hejuru ariko hasi agaragara yambaye ubusa kuburyo bagaragaza imyanya yose y’ibanga.
Ibi bikorwa bibi bikomeje gukorerwa bamwe mu bahanzi nyarwanda byamaganywe na benshi yaba abahanzi bagenzi ba Knowles, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu batandukanye.
Mike Karangwa, umwe mub agize icyo babivugaho, abinyujije kuri facebook yagize ati: “Abahanga bashyizeho softwares nka photoshop kugirango zitworohereze aho kuzifashisha mu gusebya abandi....social networks nka Facebook zakozwe kugirango tubashe kuganira n’inshuti zacu ku buryo bworoshye....twirinde urwango no gusebya abandi twifashishije ibyiza twahawe.
Uwakoresheje photoshop Na Facebook mu gusebya Knowless akwiye umugayo. Aho nizeye ko umutima uri kumucira urubanza.”

Umuhanzikazi Paccy we yagize ati: “Birababaje umuntu wakoze biriya vrt ni umwana mubi. ni ugusebanya ntibikwiye. Knowless ihangane. banyarwanda tumwihanganishe.plz”
Knowless mu magambo ye aganira n’umunyamakuru wa inyarwanda.com yagize ati: “Ifoto nayibonye, ntabwo nzi icyo yari agamije gusa byandenze. Mu gihe batwigisha ubumwe n’ubwiyunge hari abantu bagifite imitima mibi.
Icyo nabwira abafana banjye ni uko bakwiye kwihangana nk’uko nanjye bari kumbwira ngo nihangane. Icyo navuga ni uko uriya muntu akwiye gukurikiranwa n’abandi nka we bagahanwa ntibazongere”.
Ibi bibaye mu gihe umuhanzikazi Knowless ari gutegura kumurikira abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange alubumu ye ya kabiri yise “Uwo ndiwe” izamurikwa ku tariki 08/03/2013 ku munsi w’abagore muri Serena Hotel i Kigali.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 69 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo Mafoto Mwatwerekaho Ebyiri Byibuza?
ntibikwiye ko umuntu anezezwa no gusebya mugenziwe.bigaye pe kandi pole kubabikorewe.
abo bahemu badusebereza bashiki bacu ntibaziko na bible ibitubuza bigaye kabisa
Knowles Ihangane, Kandi Ibyo Ubyikuremo Kuko Ubuzima Burakomeza. Erega Twe Nkabafana Bawe Twaragukunze. Kuko Wanditse Amateka Henshi. Ibyo Bakora Byose Baramena Amazi Kwisima. NB: Ntituzakuvaho.
abo bantu basebanya ibyo bakora ntibabizi
gusebanya ntibyubaka ahubwo birasenya.niba umuntu ateye intambwe wishishikazwa no kumusebya.
Ihangane arko azafatwa sibyo nshuti
FACE BOOK MWI YI BESHYERA NI NZIZA
knowless pore
abasebya abandi sibeza ni ukwitesha agaciro
aba sebya abandi sibeza kuko baba babatesha agaciro.bisubireho kuko ni ho bazihesha agaciro
mume.imwe.basi