Kuri Facebook hakomeje kugaragara amafoto asebya abahanzi nyarwanda
Ku rubuga rwa Facebook hakomeje kugaragara amafoto agenda asebya abahanzi nyarwanda ashyirwaho n’abantu bataramenyekana neza.
Habanje ifoto yari iriho abahanzi banyuranye hano mu Rwanda bagaragazwa bakiri abana bato basa nabi cyane banambaye imyambaro itari myiza.
Harimo kandi n’indi yagaragazaga udusimba tubiri turi kumwe kamwe kariho umutwe wa Knowless akandi kariho umutwe wa Jay Polly.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11/02/2013 hongeye kugaragara ifoto isebanya kandi y’urukozasoni aho bafashe umutwe wa Knowless bawambika agapira k’ubururu hejuru ariko hasi agaragara yambaye ubusa kuburyo bagaragaza imyanya yose y’ibanga.
Ibi bikorwa bibi bikomeje gukorerwa bamwe mu bahanzi nyarwanda byamaganywe na benshi yaba abahanzi bagenzi ba Knowles, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu batandukanye.
Mike Karangwa, umwe mub agize icyo babivugaho, abinyujije kuri facebook yagize ati: “Abahanga bashyizeho softwares nka photoshop kugirango zitworohereze aho kuzifashisha mu gusebya abandi....social networks nka Facebook zakozwe kugirango tubashe kuganira n’inshuti zacu ku buryo bworoshye....twirinde urwango no gusebya abandi twifashishije ibyiza twahawe.
Uwakoresheje photoshop Na Facebook mu gusebya Knowless akwiye umugayo. Aho nizeye ko umutima uri kumucira urubanza.”

Umuhanzikazi Paccy we yagize ati: “Birababaje umuntu wakoze biriya vrt ni umwana mubi. ni ugusebanya ntibikwiye. Knowless ihangane. banyarwanda tumwihanganishe.plz”
Knowless mu magambo ye aganira n’umunyamakuru wa inyarwanda.com yagize ati: “Ifoto nayibonye, ntabwo nzi icyo yari agamije gusa byandenze. Mu gihe batwigisha ubumwe n’ubwiyunge hari abantu bagifite imitima mibi.
Icyo nabwira abafana banjye ni uko bakwiye kwihangana nk’uko nanjye bari kumbwira ngo nihangane. Icyo navuga ni uko uriya muntu akwiye gukurikiranwa n’abandi nka we bagahanwa ntibazongere”.
Ibi bibaye mu gihe umuhanzikazi Knowless ari gutegura kumurikira abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange alubumu ye ya kabiri yise “Uwo ndiwe” izamurikwa ku tariki 08/03/2013 ku munsi w’abagore muri Serena Hotel i Kigali.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 69 )
Ohereza igitekerezo
|
kubwànjye butera ndanamukunda ntampamvu yokumusebya ibyo si byiza ndumva yaterimbere turikumwe
ntanuwakwanga butera ngo nuko cmusebeje gusa iyo ni jalous ataho ifatiye nabadashaka ko atera imbere tumurinyuma rero niyihanpgane
shasibyiza maan uyumuntu azashakishwe ahanwe
Knowless Njye Maze Kubona Ayamafoto Nabuze Uko Mbigenza Sha Ihangane Shenge Baragutegurira Ejo Heza Nubwo Batabizi Sha Courrage Tu Bihorere
Ibyo bintu sibyiza rwose.
Abobasebya Abandi Nibafungwe
kugusebya ntibizabuza icyo uricyo.bihorere rwose ahubwo courage cyane kuntambwe nziza ugezeho.abo basebanya bajye babyigumizaho ntiba publier kuko ntituba dukeneye twese kureba ibyo bitekerezo byabo bibi.pole kdi courage
ibyo ni ubugoryi gusa umuhanzikazi wacu baramuzira kandi tumukunda
Nkunda umuhanzikazi,wacu,butera,ndifuzako,wampa,number yawe,ya phoo,matayo kigali city
ibi nubugoryigusebya mugezi wawe kabone noiyo haba hari icyo mupfa,ntabwo ari umuco pe.
Ntibikwiriye gusebyanya.bibaye byiza umuntu wafatwa yasebeje mugenziwe njye ndumva yagakwiye guhanwa bikomeye, nama sosiyete atuma tubona network akaba yamuifungira imirongo yeyose akoresha. Kuko nibyo byaca abo bagizi binabi. Kandi uwafashwe mujye mumutwereka.
ntituzakuva.inyuma