Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye umuherwe Howard Buffet, wazanye ishuri ryigisha ubuhinzi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA), agaragaza ko ryitezweho gufasha ubuhinzi bw’u Rwanda gutanga umusaruro rwifuza muri gahunda ya NST2 no mu cyerekezo 2050.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamadun Twizeyimana, avuga ko inzego za Polisi ndetse n’iz’ubugenzacyaha (RIB) barimo gushakisha abakoze ubugizi bwa nabi bagatwika umurima wa kawa ungana na hegitari imwe n’igice wa Mvunintwari Shaban.
Byari nk’inzozi kuri bamwe kongera guhura n’abo baherukanaga mu myaka 60 ishize, bakiri abana bato bari hagati y’imyaka 12 na 14, ubu bakaba bageze mu zabukuru mu kigero cy’imyaka isaga 70 y’amavuko.
Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Kabare ya mbere Akagari ka Kabare Umurenge wa Rwempasha baracyakoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba nyamara barahawe amazi meza ya robine.
Perezida Kagame yavuze ko we n’abandi Banyarwanda benshi, amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabigishije, kandi amasomo yavanyemo amufasha iyo ashyira mu bikorwa inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.
Leta y’u Rwanda binyuze muri Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Zimbabwe, yashyikirije icyo Gihugu toni 1000 z’ifu y’ibigori (Kawunga) kubera inkubi y’umuyaga iherutse kwibasira icyo Gihugu, igateza umwuzure wiswe El Nino wateye amapfa muri icyo gihugu.
Mukabalisa Donatille hamwe na Murangwa Ndangiza Hadija ni bo batorewe kuba abasenateri bahagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. Kigali Today yabegeranyirije amateka yabo n’imwe mu mirimo bakoze mu gihe cyahise.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe yakiriye Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi, n’ibyavuye mu nama y’Abaminisitiri ya (TICAD9) yabereye i Tokyo mu kwezi gushize.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baratangaza ko gufatanya kwabo n’abagabo byatumye besa umuhigo wo kurwanya igwingira ry’abana, riva hejuru ya 35% mu myaka itatu ishize, rigera kuri 12%, gahunda ikaba ari ukugera kuri 5% mu myaka itanu iri imbere, cyangwa rikagera kuri zeru.
Hirya no hino mu masoko yo mu Karere ka Musanze, haragaragara impinduka ku giciro cy’ibirayi, aho byazamutse mu buryo butunguranye ikilo kigera ku mafaranga 800, aho bikomeje kwibazwaho na benshi barimo abacuruzi babyo n’abaguzi.
Mu mwaka ushize wa 2023, ni bwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho amabwiriza yemerera abantu ku giti cyabo cyangwa se ibigo ariko batakira amafaranga abitswa (Non-Deposit Taking Financial Services), gutanga serivisi z’imari, harimo no gutanga inguzanyo ku bazikeneye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko imiyoborere myiza ishyira imbere umutekano, ari impamvu ikomeye yatumye abashoramari baza mu Rwanda.
Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Gervais, ufite imyaka 47 y’amavuko, bamusanze mu ishyamba amanitse mu giti yapfuye.
Mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma, akajya kwirega k’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Bamwe mu babyeyi barera ku rwunge rw’amashuri rwa Kabare ya mbere, GS Kabare TSS, Umurenge wa Rwempasha, bashinja bagenzi babo kubuza abana kwitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, ahubwo bakabashishikariza kwiga amasomo asanzwe n’abemeye kubigisha imyuga, bakabohereza mu mashuri ya kure aho biga bacumbikirwa (...)
Mu Karere ka Musanze hagiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo uzasiga ibinogo n’ibiziba byari byarazengereje abaturage biba amateka, bikabasaha kuborohereza ubuhahirane.
Abikorera bo mu Karere ka Ruhango n’Ubuyobozi bw’Akarere, baravuga ko nyuma yo gukorana umwiherero bagiye guhindura imyumvire, bakagendera ku mirongo biyemeje ngo bateze imbere Akarere nabo ubwabo.
Mu isantere y’Agahenerezo iherereye mu Kagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, hari abatuye mu gace WASAC yafunzemo amazi bifuza ko yakemura ibibazo bihari vuba ikabarekurira amazi kuko bamaze kurambirwa kutagira amazi yo kwifashisha.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapore, yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari bugirire uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 18 kugeza tariki 23 Nzeri 2024.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe yatangaje ko yatunguwe n’uburyarya bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma yo kwita ikinyoma inyandiko bigaragara ko ari umwimerere kandi y’ukuri yakozwe mu buryo bw’ibanga ku mugambi wo guha ikaze Abanyarwanda barimo abahamijwe gukora (...)
Abarimu 2949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye atandukanye mu gihugu, bagiye guhabwa amahugurwa ku myigishirize inoze y’amateka y’u Rwanda, cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarimu bigisha mu rwunge rw’Amashuri rwa Shango ruri i Nduba mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bagorwa no guha abana amasomo kuko ibitabo bifashishaga byibwe mu buryo budasobanutse.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Bwana Olivier Kabera, yasuye urugomero rw’amashanyarazi rurimo kubakwa rwa Nyabarongo II asaba ko imirimo yo kurwubaka yihutishwa rukaba rwuzuye bitarenze mu ntangiriro z’umwaka wa 2027.
Imiryango ituye ku birwa byo mu Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze, ikomeje kuba mu gihirahiro cyo gusigara inyuma mu majyambere bitewe n’uko nta bikorwa remezo bihari; bagahera aha basaba ubuyobozi kwihutisha gahunda yo kuyimurira ahandi, bakava mu bwigunge.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kiratangaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024, uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu 2023.
Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kiributsa ko umuntu usarura ishyamba rye cyangwa irya Leta nta ruhushya, ashobora guhanishwa igifungo cyagera no ku myaka 2 n’ihazabu ishobora kugera kuri Miliyoni 5.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko abarwayi bose bari banduye ubushita bw’inkende (Mpox) ubu bamaze gukira ariko abantu bagasabwa gukomeza ingamba z’isuku kugira ngo bakirinde.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, arakangurira abahinzi mu Karere ka Kayonza ndetse n’abo mu tundi Turere mu Ntara y’Iburasirazuba, guhinga soya ku bwinshi kuko uruganda rwa Mount Meru Soyco rwemeye kuzamura igiciro ndetse rukanaha amasezerano yo kugurira umusaruro abahinzi.
Umuyobozi mukuru wa Ellel Ministries Rwanda, Lambert Bariho yavuze ko gushima Imana bifitiye akamaro Igihugu n’abantu muri rusange bikaba ariyo mpamvu hategurwa amasengesho atumirwamo n’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abayobozi batandukanye.