Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko amakimbirane akomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) atatangijwe n’u Rwanda, kandi ko rutazemera kwikorera umutwaro w’imiyoborere mibi, ndetse n’ibibazo by’umutekano muke by’icyo Gihugu.
Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation, burasaba urubyiruko by’umwihariko abanyuze muri iAccelerator, gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bicyugarije imibereho myiza y’abaturage, bakora imishinga ishobora kugira impinduka nziza ku buzima bwabo, bityo bakanaziba icyuho cy’inkunga zimwe na zimwe zavaga mu muhanga.
Depite Bitunguramye Diogène arasaba abagize Umuryango by’umwihariko abagore, guharanira kurema imiryango yishimye kuko ari bwo bazaba bagize uruhare mu kubaka Igihugu cy’ejo hazaza.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe mu Karere ka Gasabo hatangwa amashimwe arimo indabo ku bagore bagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Umuryango nyarwanda.
Abantu 21 bakekwaho icyaha cyo kwiba abaturage babambuye ibyo bafite mu ntoki, cyangwa batoboye inzu mu Turere twa Musanze na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, batawe muri yombi, biturutse ku mukwabu Polisi yakoze mu Mirenge imwe n’imwe y’utu Turere, hagamijwe kurwanya icyaha cy’ubujura.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko Leta ya DRC yashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kwifatanya n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashinze umutwe wa FDLR.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yizeraga ko azatera u Rwanda, birangira umugambi we umupfubanye kubera ubwirinzi bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko nk’umuganga yize kubaga nyuma y’uko umuturage amuneguye.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, bagaragaje ko hari ikibazo cy’ibinyabutabire bikibitse mu mashuri kandi byarengeje igihe cyo gukoreshwa.
Abagore n’abakobwa 204 bari bamaze igihe kirenga umwaka bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Kagari ka Gitagata mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barahiriye guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Abdallah Utumatwishima, yahumurije urubyiruko n’abandi batangiye gutekereza ko abanyarwanda ari babi, akaba ari yo mpamvu ibihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano, bityo bakibwira ko igihugu kiri kugana ahabi.
U Rwanda rwasabye u Bwongereza kwishyura Miliyoni 50 z’Amapawundi (abarirwa muri Miliyari zisaga 89 z’Amafaranga y’u Rwanda) nyuma y’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Binyuze mu muryango ufasha urubyiruko Rungano-Ndota mu Karere ka Ruhango, urubyiruko ruva mu miryango ikennye rwiyemeje kurota inzozi z’ubukire, bakemera gukora kuko bimwe mu byatumaga badatera imbere birimo no kubatwa n’ingeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, uburaya n’ubwomanzi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko guhera muri uku kwezi kwa Werurwe 2025 abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babura amezi atatu ngo bafungurwe bazajya babanza gutegurwa.
Banki ya Kigali (BK) irajwe ishinga no kwita ku bifuza gutera imbere bose, yemwe n’abagerageje amahirwe ariko ibikorwa byabo bigahura n’imbogamizi, ibyo byose BK irabasanga bakongera bakubaka ubushobozi bwabo bugakomera nka mbere.
Abashinze umuryango Nzambazamariya Veneranda, baravuga ko bishimira byinshi bagezeho mu myaka 25 ishize bibuka Nzambazamariya Veneranda, umwe mu bagore b’Abanyarwandakazi baharaniye ko umugore n’umugabo buzuzuzanya kandi umugore agahabwa uburenganzira.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko gufata ubumwe nk’umwuka bahumeka.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yabwiye urubyiruko rw’Inkomezabigwi ko bakwiye kumvira ababyeyi, ariko ko badakwiye kumvira ababaraga urwango.
Mu rugendo rw’Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Bugesera cyatangirijwe mu Murenge wa Mayange tariki 22 Gashyantare kigasorezwa mu Murenge wa Nyamata tariki 28 Gashyantare 2025, Abajyanama ku rwego rw’Akarere basuye abaturage mu mirenge yose, baganira na bo, bakira ibitekerezo byabo, ndetse ahari ibibazo bafatanya kubikemura.
Ku isaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu Tariku 1 Wererurwe 2025, nibwo ubuyobozi bwa M23 bwari bugeze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, buzanye Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste uzwi nka Gen Gakwerere Stany, wari ushinzwe ubunyamabanga bwa FDLR, ashyikirizwa u Rwanda.
Amezi yose y’umwaka ni kimwe, yabonekamo ibyiza, kandi ashobora no kubonekamo ingorane, ariko Gashyantare 2025 izibukwa nk’ukwezi kutahiriye abagenzi, cyane cyane abakoresheje imodoka zitwara abagenzi benshi icyarimwe, kuko hari imiryango inyuranye izibuka umuntu wabo wagiye mu rugendo ntagaruke, cyangwa ntatahe amahoro masa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kutazigana abaranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagakorera hamwe mu guteza imbere Igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, asaba Abanyarwanda kugira umuco wo kunyurwa no kwigira ku bandi, kuko biri mu bituma umuntu ashobora kwiteza imbere ahereye ku bushobozi afite.
Abadepite baherutse gusoza ingendo zigamije kureba imibereho n’imibanire y’abaturage, aho bamenye ko hari ingo nyinshi zibana mu makimbirane akomeye, ariko zikamenya kwigirira akabanga hanze, ibyo bise ‘Smart Conflict’.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye (UN) ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ikomeje kwica abaturage bayo, by’umwihariko ikaba yibasiye Abatutsi bavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazubwa bw’icyo (…)
Abakuru b’Imidugudu 503 mu Ntara y’Iburasirazuba, batangiye guhabwa ubumenyi butuma Imidugudu yabo ihora itekanye, itarangwamo icyaha, ndetse ikaba n’ishingiro ry’iterambere ry’umuturage.
Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, aho asimbuye kuri uyu mwanya John Rwangombwa wari kuri uyu mwanya kuva mu 2013, akaba yushije ikivi cye cya manda ebyiri.
Perezida Paul Kagame yashimangiye akamaro ko kwigira, avuga ko Afurika ifite ubushobozi bwo guhangana ku ruhando rw’Isi, kandi ikagera ku ntego yo kwihangira udushya.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen. James Kabarebe, kuri uyu wa 25 Gashyantare yasobanuriye abagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda uko ibibazo bya Congo byavutse bigakura, bikaba inzitizi z’umutekano ku Rwanda.