Abahinzi b’imyumbati n’abandi bagize uruhererekane nyongeragaciro ku myumbati, bamaze guhugurwa uko ibishishwa byayo byabyazwamo ibiryo by’amatungo, baravuga ko bitazongera kuba umwanda nk’uko byafatwaga ahubwo ari imari ishyushye.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’amakaro rwa Nyagatare (East African Granite Industries/EAGI), bwabwiye Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ko bugiye guhindura ingano n’ibiciro by’amakaro bakoraga kugira ngo bashobore guhangana ku isoko ry’umurimo.
Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko havuruwe amasezerano, u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Bayern Munich azageza mu 2028, aho kuri iyi nshuro azibanda mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda muri ruhago.
Abasirikare 163 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo ikarishye bari bamazemo ibyumweru bitandatu mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gako (BMTC Nasho) ku bufatanye n’Ingabo za Qatar.
François Gasana wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 8 Kanama, nyuma yo koherezwa n’Ubwami bwa Norvège kugira ngo aburanishwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangije umushinga wo kubaka inzu 141 z’ abasenyewe n’ibiza kandi badafite ubushobozi bwo kwiyubakira, mu rwego rwo gutuza Umunyarwanda ahantu hamuhesha agaciro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Prof. Omar Munyaneza n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.
Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), bwatangije gahunda yo kwemeza imyirondoro y’abantu nk’igikorwa kibanziriza itangwa ry’indangamuntu koranabuhanga zizatangira gutangwa mu minsi iri imbere.
Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basobanuriwe imiterere y’ibikorwa bya RDF byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye (UN), ndetse n’ibya gisirikare bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibindi bihugu, bashima iyo mikorere y’Ingabo z’u Rwanda.
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abantu bafite ubumuga bashobora kuba mu itsinda ryibasirwa cyane.
Mu gihe Abadepite bitegura kujya mu kiruhuko cy’ukwezi kumwe cya buri mwaka,kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025, bateranye mu nama idasanzwe kugira ngo hafatwe ingamba zihutirwa ku byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.
Zimwe mu ngingo zigize itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ryatowe n’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, harimo n’ingingo ivuga ko umurambo uzajya ubikwa iminsi 21 mu buruhukiro, wabura benewo ukabona gushyingurwa n’ikigo cy’ubuvuzi kiwufite, ariko cyabanje gutanga itangazo.
Igihugu cya Zimbabwe kibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, cyagaragaje ko gifata imikoranire yacyo n’u Rwanda nk’ikintu gikomeye, bitewe n’iterambere ryagiye rigerwaho mu myaka ishize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi itari mu Imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2025) nk’abagiye kumurika ibikorwa, ahubwo bahari kugira ngo bacunge umutekano w’abantu n’ibintu, bimakaze umudendezo n’umutuzo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yashimangiye ko intsinzi y’Ingabo zahoze ari iza RPA, yashingiye ku ndangagaciro zirimo gukunda Igihugu, ikinyabupfura ndetse no gushikama ku ntego zisobanutse kandi zifite icyerekezo.
Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, yatoye itegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro.
Bimwe mu bikubiye mu Itegeko ryatowe n’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025 harimo n’ingingo ivuga gutwitira undi, amategeko abigenga ndetse n’uko bigomba gukorwa, by’umwihariko imyaka ntarengwa y’umuntu utanga iyo serivisi ko igomba kuba itari hejuru ya 40.
Ingabire Victoire Umuhoza yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyateshwa agaciro, agakurikiranwa adafunzwe.
Kuri uyu wa 03 Kanama 25, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye Akagari ka Gifumba mu midugudu ya Rugarama na Gifumba, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage na Polisi bafashe itsinda ry’abantu 15, barimo abagabo 13 n’abagore babiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko kwizihiza umunsi w’Umuganura, ari umwanya wo kwishimira umusaruro abaturage bagezeho, banazirikana kutawurira kuwumara ahubwo bakarushaho kuzigamira ejo hazaza, no gukaza ingamba zo kurushaho kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice arasaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere, kuko ari bwo ubuyobozi buzaboneraho kubunganira mu bikorwa bibashyira ku isonga koko.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), zahuriye mu nama ya mbere yiga ku gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.
Abagize Kiliziya Gatolika by’umwihariko Abakaridinali, Abasenyeri n’abapadiri baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, bashimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bwashyize imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’i Rusizi uherutse kwandikira ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abahungu (Animateur) ndetse akamusaba kwigurira icupa kuko aberewe n’umugayo, yasabye imbabazi. Ni nyuma y’uko benshi batashimishijwe n’imvugo yakoresheje muri iyo baruwa.
Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph, yashimiye abarimu ku buryo bakoze neza mu mwaka w’amashuri ushize, ariko asaba n’ibitaragenze neza, nko gusiba kw’abarimu mu kazi n’ibindi byakosorwa, hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko mu kwemera amadosiye y’Ibigo by’Imari bigiye gutangira, ubunararibonye ku muyobozi w’ikigo gishya ari ingingo yitabwaho cyane, kuko bitabaye ibyo kwaba ari ugushyira mu kaga umutungo w’abakiriya.
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2025, Mohammed Bin Khalil Faloudah, yagizwe Ambasaderi w’Umurinzi w’Imisigiti ibiri Mitagatifu mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.
Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 13 (RWABATT13) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, UN, bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe yatanzwe na Perezida Faustin Archange Touadera, kubera umurava, ubunyamwuga n’umusanzu wazo mu kurinda abasivili.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, arizeza urubyiruko ko ubuyobozi bw’Igihugu nk’uko bwakoze byinshi biteza imbere urubyiruko, buzakomeza gukora n’ibindi kugira ngo rubone iby’ibanze byatuma rugira ubuzima bwiza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Gao Wenqi, guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.