Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, yihanganishije imiryango n’inshuti z’abazize inkongi yibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’icyo Gihugu ndetse ikaba ikomeje no kwiyongera.
Inteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe, kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Poste de santé), bikeneye gukemurwa n’inzego zitandukanye.
Umubyeyi witwa Kabaganwa Marthe, utuye mu Kagari ka Kanserege Umurenge wa Gikondo, umujyi wa Kigali arashimira Sendika y’Abashoferi b’amakamyo (ACPLRWA) bamushyikirije inzu bakamukura mu gusembera.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ishami ry’u Rwanda, ryatangaje ko UNICEF muri rusange yitandukanije n’igitaramo cyiswe ‘Solidarité Congo’, bivugwa ko cyateguwe mu gukusanya inkunga yo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC, ndetse kandi itazakira inkunga izakivamo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite ko imiryango isaga ibihumbi 900 yavuye mu cyiciro cy’abafashwa muri VUP, naho igera ku bihumbi 315 ikaba irimo guherekezwa kugira ngo na yo izasohoke muri iyi gahunda, kuko izaba imaze kwiteza imbere.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi (uba buri mwaka tariki 22 Werurwe), mu gihe Leta ivuga ko imaze kwegereza abaturage bangana na 82% ibikorwa remezo by’amazi, n’ubwo hari abakomeje gutaka ko batayabona, hakaba hakomeje gushakwa uko yagera ku bantu bose mu gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurihanangiriza ibitangazamakuru, imbuga za YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga zamamaza ibikorwa by’abatekamutwe, kuko nabyo bizajya bihanwa.
Mu gihe ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), cyibutsa ababyeyi ko ari inshingano zabo kurerera Igihugu neza bita ku bana babo, hari abavuga ko kugira umugore urenze umwe biri mu bibangamira izo nshingano mu Karere ka Nyaruguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko Komisiyo yakoze ubugenzuzi muri uyu mwaka, igasanga mu Turere twinshi banyuzemo abakozi bakwiye kuba bari ku rwego runaka batuzuye, bigatuma imirimo idakorwa neza bitewe n’umubare w’abo bakozi utuzuye.
"Inama ihuriweho ya EAC na SADC, yabaye ku mugoroba w’ejo mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari ingenzi cyane mu kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC no kwemeza ko hakenewe ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika."
"Niba ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo no kubandi harimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka"
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), cyatangije kuri uyu wa Mbere imishinga y’umuhanda uzateza imbere ubuhahirane n’igihugu gituranyi cyo mu Majyepfo, Uburundi.
Imvura yaguye guhera mu ma saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa 23 Werurwe 2025, yangije ibikorwa bimwe na bimwe muri Gisagara, birimo inzu n’ikiraro kiri mu gishanga cya Nyiramageni hagati y’Imirenge ya Mamba na Musha.
Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur, watorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani (EAR) Diyoseze ya Shyogwe, yahawe inkoni y’Ubushumba nk’umuyobozi mushya w’iyi Diyoseze, akaba yasimbuye kuri uwo mwanya Musenyeri Jeredi Kalimba ucyuye umugisha (igihe), ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko rwakiriye neza icyemezo cy’Ihuriro rya AFC/M23 cyo gukura ingabo zaryo muri Teritwari ya Walikale hamwe n’icy’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyo guhagarika ibitero bigabwa ku mutwe wa M23.
Urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu zubaka, rwibukijwe ko ari rwo mizero y’ahazaza heza h’Igihugu, rusabwa gukora cyane, no kwiha intego y’ibyo ruzageraho mu gihe kiri imbere. Byagarutsweho na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, mu kiganiro yahaye abiganjemo urubyiruko bari bitabiriye ibikorwa (…)
Abantu 13 bakoraga ubucuruzi bw’ibishyimbo mu buryo bwa magendu, bo mu Turere twa Burera na Gicumbi, batahuwe na Polisi bagerageza kwambutsa Toni zisaga 40, babijyanye mu gihugu cy’abaturanyi ibata muri yombi.
Banki ya Kigali (BK) yamuritse ku mugaragaro BIGEREHO NA BK, gahunda nshya igamije gufasha Abanyarwanda kugera ku nzozi zabo binyuze mu bisubizo by’imari, BK ibafitiye.
Amakuru yamenyekanye muri iki gitondo aravuga ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, aherekejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze ndetse anatanga ikiganiro.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zahuriye mu nama ya Kane igamije gusuzumira hamwe uko umutekano wifashe mu gushaka ibisubizo no kuziba ibyuho bigira ingaruka mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.
Ikigo cy’ubwishingizi mu Rwanda (Radiant), ku bufatanye na E-NSURE cyatangije ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwiswe E-NSURE App, buzafasha abakiriya kurushaho kubona serivisi biboroheye.
One Acre Fund igiye kongera gutera ibiti miliyoni 30 uyu mwaka, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kuba buri rugo rufite nibura ibiti bitanu by’imbuto ziribwa.
Nyuma y’iseswa ry’umubano wa Dipolomasi n’u Bubiligi, ryemejwe tariki 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), yamenyesheje abantu bose ko Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze imiryango yayo, kandi itazongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’u Bubiligi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yatangaje ko ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri Peteroli bigiye kongerwa, bikabika litiro Miliyoni 334 mu gihe ibisanzwe byabikaga litiro Miliyoni 66.4 gusa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali kuri uyu mugoroba.
Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, mu kiganiro yatanze kuri Radio Inkoramutima, yasobanuye byinshi ku bibazo byabaye muri Diyoseze ya Shyira, harimo no kwegura kwa Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, weguye ku buyobozi bwa Diyoseze ya Shyira.
Thomas Twagirumwami, umubyeyi wa Marie Chantal Mujawamahoro, umunyeshuri wa mbere wumvikanye abwira abacengezi ko nta Bahutu n’Abatutsi babarimo kuko bose ari Abanyarwanda ari na we wishwe bwa mbere, avuga ko atatunguwe n’ibyo umwana we yakoze, kuko n’ubusanzwe ngo yari amuziho kugira urukundo, rutari gutuma yitandukanya (…)
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera barashimirwa kuba baramenye ibyiza n’akamaro ko kuvangura ibishingwe, ku buryo bisigaye bikurwa mu ngo zabo bijyanwa kubyazwamo umusaruro.